Uwacu Juliene Minisitiri w’umuco na siporo mu Rwanda yamaze gushyikiriza ibendera ikipe y’igihugu nkuru y’umukino wa Basketball ifite urugendo rugana i Cairo mu Misiri kuri uyu wa Gatanu ahazabera imikino y’Akarere ka gatanu kuva kuwa 12-18 Werurwe 2017.
Ni imikino izaba irimo ibihugu icyenda (9) biri mu karere ka Gatanu (Zone 5) aho bazaba bashaka itike y’imikino y’igikombe cya Afurika (Afrobasket). Iyi mikino izitabirwa n’amakipe abiri ya mbere gusa. Mu guhabwa ibendera, Uwacu Julienne yabwiye aba bakinnyi ko bagomba guhagararira u Rwanda bashaka intsinzi kuko bateguwe bihagije kandi ko bagomba kurangwa n’ikinyabupfura mu bindi bihugu bazaba bari kumwe i Cairo.
Moise Mutokambali umutoza w’iyi kipe, amaze igihe ategura abakinnyi 17 bazakurwamo 12 bagomba kurira indege bajya mu irushanwa nyirizina. Muri aba bakinnyi 17 bazatoranwamo 12, harimo 15 basanzwe bakina imbere mu gihugu na babiri bakina hanze hanze y’u Rwanda barimo; Bradley Cameron na mugenzi we Gasana Kenneth.
Ibihugu bizitabira imikino y’Akarere ka Gatanu izabera mu Misiri birimo; Misiri (izakira irushanwa), Rwanda, Kenya, Burundi, Uganda, Somalia, South Sudan, Ethiopia na Tanzania. Intego y’u Rwanda ni itike ya Afro Basket izabera i Brazzaville muri Congo kuva tariki 17–31 Kanama 2017 n’itike y’imikino Nyafurika 2019 izabera i Malabo muri Equatorial Guinea.
Abakinnyi 17 bari mu mwiherero ugana mu Misiri:
Mugabe Aristide (Patriots BBC), Kubwimana Ali (REG BBC), Sagamba Sedar (Patriots BBC), Ishimwe Parfait (APR BBC), Nkurunziza Walter (Patriots BBC), Ndizeye Dieudoné (IPRC-Kigali BBC), Hagumitwari Steven (IPRC-Kigali BBC), Ruzigande Ally (APR BBC), Niyonkuru Pascal (Espoir BBC), Munyaneza Eric (APR BBC), Ndoli Jean Paul (IPRC-Kigali BBC), Shyaka Olivier (Espoir BBC), Kaje Elie (Patriots BBC), Kami Kabange (REG BBC) , Niyonsaba Bienvenu (IPRC-South BBC), Kenneth Gasana na bradley Cameron (Mississipi Gulf Coat College)
Minisitiri Uwacu Julienne ashyikiriza ikipe ibendera rizabafasha gutandukana n'ibindi bihugu bizaba byitabiriye imikino ya Zone ya Gatanu
Mugabe Arstide kapiteni w'ikipe y'igihugu ashyikirizwa ibendera ry'igihugu
Bradley Cameron (Ibumoso/9) witezweho byinshi na Mugabe Arstide (Iburyo/8) kapiteni w'ikipe y'igihugu
Photos-Credit: @Minispoc
TANGA IGITECYEREZO