Mbanze Bryan na Emmanuel Iyakaremye bita Zoulu bakiniraga ikipe ya Espoir BBC bamaze kuzinga utworoshye bava muri iyi kipe bagana mu ikipe ya APR Men Basketball Club basinyanmo amasezerano y’umwaka umwe bazamara bafasha iyi kipe y’ingabo z’igihugu.
Mbanze Bryan yari umwe mu bakinnyi bakomeye b’iyi kipe kuko bajyaga bafatanya na Shyaka Olivier na Niyonkuru Pascal mu gushaka intsinzi ariko kuri ubu yagannye mu ikipe azajya yambara umweru n’umukara avuye ku cyatsi, umweru n’ubururu. Uyu musore wambaraga nimero 6 muri Espoir BBC ntiyagiye wenyine kuko yajyanye na Iyakaremye Emmanuel wakinaga inyuma iyi kipe (Meneur) yambaye nimero Gatanu (5).
Mbanze Bryan wakiniraga Espoir BBC ubu yageze muri APR BBC
Iyakaremye Emmanuel (wambaye umweru) ubu nawe abarizwa muri APR BBC
Aba basore uko ari babiri (4) basohotse muri Espoir BBC nyuma ya Shyaka Olivier wari Kapiteni wayo wamaze kugana muri REG BBC ajyanye na Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson wari umaze umwaka umwe akinira Espoir BBC nyuma yo kumubenguka avuye mu mikino Nyafurika y’ingimbi zitarengeje imyaka 18 yabereye mu Rwanda.
Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson (Ufite umupira) ubu ni umukinnyi wa APR BBC
TANGA IGITECYEREZO