RFL
Kigali

BASKETBALL: Mbanze na Iyakaremye "Zoulu” biyongereye ku bakinnyi bamaze gusohoka muri Espoir BBC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:8/11/2017 14:19
0


Mbanze Bryan na Emmanuel Iyakaremye bita Zoulu bakiniraga ikipe ya Espoir BBC bamaze kuzinga utworoshye bava muri iyi kipe bagana mu ikipe ya APR Men Basketball Club basinyanmo amasezerano y’umwaka umwe bazamara bafasha iyi kipe y’ingabo z’igihugu.



Mbanze Bryan yari umwe mu bakinnyi bakomeye b’iyi kipe kuko bajyaga bafatanya na Shyaka Olivier na Niyonkuru Pascal mu gushaka intsinzi ariko kuri ubu yagannye mu ikipe azajya yambara umweru n’umukara avuye ku cyatsi, umweru n’ubururu. Uyu musore wambaraga nimero 6 muri Espoir BBC ntiyagiye wenyine kuko yajyanye na Iyakaremye Emmanuel wakinaga inyuma iyi kipe (Meneur) yambaye nimero Gatanu (5).

Image result for Mbanze Bryan  inyarwanda

Mbanze Bryan wakiniraga Espoir BBC ubu yageze muri APR BBC 

Image result for Iyakaremye Emmanuel wa Espoir BBC  inyarwanda

Iyakaremye Emmanuel (wambaye umweru) ubu nawe abarizwa muri APR BBC

Aba basore uko ari babiri (4) basohotse muri Espoir BBC nyuma ya Shyaka Olivier wari Kapiteni wayo wamaze kugana muri REG BBC ajyanye na Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson wari umaze umwaka umwe akinira Espoir BBC nyuma yo kumubenguka avuye mu mikino Nyafurika y’ingimbi zitarengeje imyaka 18 yabereye mu Rwanda.

Image result for Mbanze Bryan  inyarwanda

Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson (Ufite umupira) ubu ni umukinnyi wa APR BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND