RFL
Kigali

BASKETBALL: Kuri uyu wa Gatanu shampiyona irakomeza Patriots BBC yisobanura na IPRC Kigali BBC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:20/04/2017 21:36
1


Kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Mata 2017 ni bwo shampiyona y’umukino w’intoki wa Basketball ikomeza hakinwa imikino y’umunsi wa 12 wa shampiyona, imikino izakomeza Patrios BBC ifite igikombe yakira IPRC Kigali saa mbili z’umugoroba.



Patriots BBC kuri ubu iri ku mwanya wa mbere n’amanota 12 mu mikino 11 ya shampiyona imaze gukina mu gihe IPRC Kigali itozwa na Buhake Albert yicaye ku mwanya wa Kane n’amanota 17 mu mikino icumi imaze gukina.

Uyu mukino uzakinwa saa mbili z’umugoroba (20h00’) nyuma yuko Espoir BBC iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 19 mu mikino 11 izaba yisobanura na Trente Plus BBC iri ku mwanya wa cyenda n’amanota 12 mu mikino 11. Kwinjira ni igihumbi (1000 FRW) mu myanya yo hejuru n’ibihumbi bitatu (3000FRW) mu myanya yo hasi.

Imikino y’izi mpera z’icyumweru izakomeza kuwa Gatandatu no ku Cyumweru aho REG BBC izaba ibarizwa i Rusizi aho izasura Rusizi BBC mu mukino uzakinwa saa tatu za mugitondo (09h00’).

Dore uko imikino iteganyijwe:

Kuwa Gatanu tariki 21 Mata 2017

*EspoiBBC vs 30 Plus BBC (Petit Stade Remera, 18h00’)

*Patriots B BC vs IPRC-Kigali BBC (Petit Stade Remera, 20h00’)

Kuwa Gatandatu tariki 22 Mata 2017

* APR BBC vs IPRC-South BBC  (Petit Stade Remera, 16h00’)

*Ubumwe WBBC vs IPRC South WBBC (Petit Stade Amahoro,14h00’)

Ku Cyumweru tariki 23 Mata 2017

 *Rusizi BBC vs REG BBC (Rusizi, 09h00’)

* UGB vs CSK BBC (Petit Stade Remera, 13h00’)

*The Hoops vs UR-Huye (Abakobwa/ Petit Stade Remera, 13h00’)

Patriots BBC niyo iyoboye urutonde mu cyiciro cy'abagabo

Patriots BBC ni yo iyoboye urutonde mu cyiciro cy'abagabo

Dore uko amakipe ahagaze haba mu bagore n'abagabo

Dore uko amakipe ahagaze haba mu bagore n'abagabo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    aba ntabwo badutsinda pee!!





Inyarwanda BACKGROUND