RFL
Kigali

BASKETBALL: Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo Week End Vision BBC yizihiza imyaka 10 imaze hanakinwa imikino ya gishuti

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:19/10/2017 11:26
3


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Ukwakira 2017 nibwo Week End Vision Basketball Club (WV BBC). Ikipe y’abatarabigize umwuga bakina umukino wa Basketball baraba bizihiza imyaka icumi (10) bamaze bahuje umugambi. Igikorwa kizabera muri Centre de Jeunes-Gatenga haganakinwa imikino imikino ya gishuti.



Ni ibirori bizatangira saa mbili za mugitondo (08h00’), amakipe y’abatarabigize umwuga arimo Oratorio Gatenga BBC, Alliance BBC, Crest BBC, Runda BBC na Machinery BBC azaba yifatanya na WV BBC muri uyu muhango.

Kagarama Pascal perezida w’iyi kipe yashinzwe mu Ukwakira 2017 avuga ko uyu uzaba umwanya mwiza wo gusubiza amaso inyuma bakareba ibyo bakoze mu myaka icumi (10) ishize, hakarebwa ibyagenze neza bigakosorwa ndetse ibyagenze neza bikongerwamo imbaraga kugira bakomeze bagere ku ntego.

“Uzaba ari umwanya mwiza kuri twe abanyamuryango ba WV BBC kugira ngo twisuzume turebe aho twagize imbaraga nke tuve twazongera ndetse no gukomereza ku byiza twagezeho. Muri iyi myaka icumi itambutse hari ibikorwa navuga twakoze birimo; gufasha imiryango yashyizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 no gusura inzibutso mu bice bitandukanyue by’igihugu bituma abakiri bato bari mu ikipe bamenya amateka”. Kagarama Pascal.

Kagarama Pascal perezida wa WV BBC

Kagarama Pascal perezida wa WV BBC

Week End Vision Basketball Club ikorera imyitozo ku kibuga cya  St.Joseph kiri hafi na St.Famille,  yashinzwe mu Ukwakira 2007, ishingwa n’abari abanyeshuli n’abari bararangije amasomo yabo mu cyahoze ari Kaminuza nkuru y’u Rwanda mu Karere ka Huye ndetse kuri umubare munini w’abatangiranye nayo bakaba bakiyibarizwamo.

Ikirango kigaragaza uko bizaba bimeze mu Gatenga

Ikirango kigaragaza uko bizaba bimeze mu Gatenga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Claude6 years ago
    Eeeeee dore Pascal na Samba na Norbert!!! guys muracyari kumwe? ewana ndabibuka muri Qatar/UNR kabisa. Guys keep sticking together it's just wow, you were nice guys back then
  • EMBRATO6 years ago
    MACHINARY TWAJE
  • Aurox6 years ago
    Wawooo!!!byiza courrage basaza,turabashyigikiye





Inyarwanda BACKGROUND