RFL
Kigali

Basketball:Kuri uyu mugoroba haratangira irushanwa ryo kwibuka Rutayisire Guy (Gigi) witabye Imana azize impanuka

Yanditswe na: Alphonse Mukundabantu
Taliki:24/04/2015 15:35
1


Kuri uyu wa gatanu nibwo hari butangizwe irushanwa ryiswe Rutayisire Guy Memorial Tournament ryo kwibuka umukinnyi wa Basketball, Rutayisire Guy (Gigi) witabye Imana azize impanuka y’ imodoka ubwo ikipe ya Kigali Basketball Club (KBC) yajyaga gukina na Kaminuza y’ u Rwanda, ishami rya Huye.



Rutayisire Guy witiriwe iri rushanwa, yaguye mu mpanuka ikomeye cyane y’ imodoka yabaye tariki 01 Werurwe 2015 ubwo ikipe yakiniraga ya Kigali Basketball Club (KBC) yari igiye gukina na Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, mu mukino wa shampiyona wagombaga kubera muri Kaminuza. Icyo gihe abantu basaga 10 bakaba baraguye muri iyi mpanuka yabereye ahitwa mu Nkoto mu muhanda Kigali- Huye, abandi barakomereka, ubwo imodoka yo mu bwoko bwa Coaster yagonganaga n’ ikamyo yari itwaye amatafari. Iyi mpanuka yaje kuviramo ikipe ya Kigali Basketball Club guhita inahagarika gukina.

Guy Rutayisire

Rutayisire Guy witabye Imana azize iyi mpanuka

acc

Iyi niyo modoka yari itwaye abakinnyi ba Kigali Basketball Club

Amakipe 6, harimo amakipe 5 yo mu Rwanda n’ indi kipe imwe ihagarariye igihugu cy’ u Burundi niyo agomba guhurira muri irushanwa. Akaba agabanyijemo abatsinda abiri. Aamkipe azaba ayambere muri buri tsinda niyo azakina umukino wa nyuma.

UKO AMAKIPE AGABANYIJE MU MATSINDA :

Itsinda A: Dynamo (Burundi),Patriots BBC, UGB.

Itsinda B: Espoir BBC, APR BBC, CSK BBC.

UKO AMAKIPE AZAHURA : (IMIKINO YOSE IZABERA KURI PETIT STADE AMAHORO):

Ku wa gatanu, tariki 24 Mata 2015

Patriots BBC vs UGB (18:00)

Espoir BBC vs CSK BBC (20:00)

Kuwa gatandatu, tariki 25 Mata 2015

Dynamo vs Patriots BBC (13:00)

CSK BBC vs APR BBC (15:00)

Patriots (VET) vs CSK (VET) (17:00)

Dynamo vs UGB (18:00)

APR BBC vs Espoir BBC (20:00)

Umukino wa nyuma uteganijwe kuzaba ku cyumweru tariki ya 26 Mata 2015, ku isaha ya saa 15: 00,ukazahuza ikipe yabaye i ya mbere mu itsinda A n’iyabaye i ya mbere mu itsinda B.

Alphonse M.PENDA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • inshuti9 years ago
    R.I.P Guy Guy, you died so young





Inyarwanda BACKGROUND