RFL
Kigali

BASKETBALL:IPRC South BBC ntikitabiriye imikino y’Akarere ka Gatanu

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:29/09/2017 13:08
0


Ikipe ya IPRC South Men Basketball Club ntikitabiriye imikino y’Akarere ka Gatanu izabera muri Uganda, Kampala mu mujyi wa Lugogo nk’uko itangazo rigenewe abanyamakuru ryavuye muri FERWABA ribihamya.



Mu busanzwe u Rwanda rwari kuzahagararirwa n’amakipe ane arimo abiri y’abagabo n’andi abiri y’abali n’abategarugoli. Gusa byaje kuba ngombwa ko ikipe y’abali n’abategarugoli (Ubumwe BBC) bavuga ko nta bushobozi bafite bwo guseruka i Kampala muri Uganda.

Haje gusigaramo amakipe atatu arimo abiri y’abagabo (Patriots BBC) yatwaye shampiyona 2015-2016, IPRC South BBC yatwaye imikino ya Playoffs (2015-2016) ndetse na APR Women Basketball Club yatwaye shampiyona ya 2015-2016.

Mu myiteguro buri kipe yakoze bakunze kugenda bavuga ko bose biteguye neza. Gusa nyuma yaho amakuru avuze ko ikipe ya Patriots BBC na APR WBBC zizaterwa inkunga na MINISPOC mu rugendo rwabo, ni bwo ikipe ya IPRC South BBC yahise yandikira FERWABA ibabwira ko nta bushobozi bafite bwo kwerekeza i Lugogo.

Ku murongo wa telefone igendanwa ntabwo Mutabazi Richard umunyabanga mukuru muri FERWABA yabashije kutwitaba ngo abe yatunyuriramo muri macye impamvu nyamukuru yatumye abayobozi ba IPRC South BBC bavuga ko batagishoboye gusohoka bagana i Kampala nyuma y'ibumweru birenga bibiri bari bamaze bakora imyitozo ikarishye.

Ikipe ya APR WBBC na Patriots BBC, Minisiteri y'umuco na Siporo mu Rwanda yabageneye amatike y'indege 15 kuri buri kipe, bityo umugambi wo kwambuka Gatuna n'imodoka baba barawuruhutse mu gihe ikipe ya IPRC South BBC nta kintu yahawe imwe mu mpamvu zatuma icika intege. Aya makipe yombi arahaguruka mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Nzeli 2017 saa mbili n'igice za mu gitondo (08h30').

Abakinnyi ba APR WBBC basigaye cyo kimwe n'abasagutse kuri 15 ba Patriots BBC bagomba gufatanya urugendo n'itsinda ry'abakozi ba FERWABA bazajya muri iyi mikino ku mpamvu zitandukanye. Biteganyijwe ko bahaguruka mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu saa moya z'umugoroba. 

Abakozi muri FERWABA bagomba kugana i Lugogo barimo; Moise Mutokambali umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu, El Hadji Uwimana uzaba ayoboye delegasiyo n’abasifuzi babiri barimo Ruhamiriza Jean Sauveur na Gaga Didier.

 Itsinda ry'abakinnyi n'abatoza ba APR WBBC

Itsinda ry'abakinnyi n'abatoza ba APR WBBC

Patriots BBC n'abagomba gufata urugendo

Patriots BBC n'abagomba gufata urugendo

IPRC South BBC ntikigiye mu mikino ya Zone 5

IPRC South BBC ntikigiye mu mikino ya Zone 5






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND