RFL
Kigali

BASKETBALL: IPRC Kigali yandikiye Patriots BBC iyibutsa ko babarimo umwenda ku bakinnyi babiri babagurishije

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:30/11/2018 11:27
0


Ubuyobozi bw’ikipe ya IPRC Kigali Basketball Club bwanditse ibaruwa imenyesha Patriots Basketball Club ko mu gihe babagurishaga abakinnyi babiri barimo Hagumintwari Steve na Ndayizeye Dieudone, batubahirije amasezerano y’ubugure bagiranye.



Muri iyi baruwa harimo ko ubwo Hagumintwari Steve na Ndayizeye Dieudonne bavaga muri IPRC Kigali BBC bajya muri Patriots BBC, iyi kipe yagombaga gutanga miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda (2,000,000 FRW) kuri buri mukinnyi bityo bikaba miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda (4,000,000 FRW) ku giteranyo rusange.

Image result for Hagumintwari Steve Inyarwanda

Ndayizeye Dieudonne ubu we ni umukinnyi wa Patriots BBC 

Gusa ngo Patriots BBC yaje kwishyura miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda (2,000,000 FRW) bemeranya ko bishyuye Ndayizeye Dieudonne ndetse basinyana ko andi mafaranga yo kugura Hagumintwari Steve azatangwa bitarenze tariki 28 Gashyantare 2018.

IPRC Kigali BBC basoza bavuga ko mu gihe Patriots BBC itarishyura aya mafaranga angana na miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda (2,000,000 FRW), Hagumintwari Steve akibarwa nk’umukinnyi wa IPRC Kigali BBC.

Ibaruwa IPRC Kigali BBC yandikiye Patriots BBC iyishyuza

Ibaruwa IPRC Kigali BBC yandikiye Patriots BBC iyishyuza 

Image result for Hagumintwari Steven Inyarwanda

Patriots BBC irasabwa miliyoni ebyiri kugira ngo yubahirize amasezerano bagiranye na IPRC Kigali BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND