RFL
Kigali

BASKETBALL: Imikino yo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore iratangira kuri uyu wa Gatandatu

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:17/03/2018 5:49
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Werurwe 2018 ni bwo mu Rwanda hatangira irushanwa ryo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore ubusanzwe uba buri kuwa 8 Werurwe uko imyaka ikurikirana. Iyi mikino igomba gutangira hakinwa imikino y’amajonjora muri Basketball y’abali n’abategarugoli.



Muri iri rushanwa ikipe ya APR WBBC izatangira yisobanura na The Hoops WBBC  mu mukino uzabahuza ku isaha ya saa cyenda (15h00’) nyuma yuko IPRC South WBBC izabanza kwisobanura na Regina Pacis saa saba z’amanywa (13h00’).Imikino yose izabera ku kibuga cya NPC Gymnasium kiri iruhande rwa Petit Stade i Remera. Kwinjira kuri iki kibuga ni ubuntu (0 FRW).

Iyi mikino iteganya ko IPRC South WBBC na Regina Pacis ziri mu itsinda rya mbere (A) mu gihe The Hoops Rwa na APR WBBC ziri mu itsinda rya kabiri (B). Aha, amakipe abiri azatsinda azahita ahura ku Cyumweru tariki 18 Werurwe 2018 bakina umukino wa nyuma uzakinwa saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00’) muri sitade nto ya Remera (Petit Stade Amahoro).

Mu buryo iri rushanwa ryateguwe, bateganya ko hazabaho umukino uzahuza abakinnyi bazatanga n’umushinga wa Shooting Touch bakazahura n’abakinnyi bahoze bakina Basketball  bakazakina saa munani (14h00’) ndetse n’undi uzahuza ikipe ya ADEGI na GS.Gashora saa kumi (16h00’).  

Amahirwe menshi ahari nuko APR WBBC yahura na IPRC South WBBC ku mukino wa nyuma

Amahirwe menshi ahari nuko APR WBBC yahura na IPRC South WBBC ku mukino wa nyuma

Mu itangwa ry’ibihembo, amakipe n’abakinnyi bazahembwa hakurikijwe icyiciro bakinnyemo. Mu cyiciro kirimo amakipe asanzwe akina muri shampiyona, iya mbere izahabwa ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda (500.000 FRW) ageretseho igikombe, mu gihe ikipe ya kabiri izahabwa ibihumbi 200 (200.000 FRW). Umukinnyi uzahiga abandi mu mikinire azahembwa televiziyo ya rutura.

Mu cyiciro cy’umukino uzahuza abakinnyi b’ikipe ya Shooting Touch n’abakinnyi bahoze bakina Basketball mu Rwanda, ikipe izatsinda izahabwa igikombe mu gihe umukinnyi uzitwara neza (MVP) azahabwa Televiziyo. Ku mukino uzahuza ADEGI na GS Gashora, ikipe izatsinda umukino izahabwa igikombe naho umukinnyi mwiza azahabwa televiziyo.

Muri iyi mikino, umuhanzi kazi Queen Cha uri no muri Primus Guma Guma Super ya munani (PGGSS8) azafata umwanya asusurutse abazitabira iyi mikino.

Dore uko gahunda y'uyu wa Gatandatu iteye

Dore uko gahunda y'uyu wa Gatandatu iteye 

Dore uko imikino iteganyijwe:

Kuwa Gatandatu tariki 17 Werurwe 20018

-IPRC South WBBC vs Regina Pacis (NPC Gynasium, 13h00’)

-The Hoops Rwa vs APR WBBC (NPC Gynasium, 15h00’)

Ku Cyumweru tariki 18 Werurwe 2018

-ADEGI vs  GS. Gashora (Petit Stade Remera, 14h00’)

-Shooting Touch Women Team vs Former Basketball Players (Petit Stade Remera, 16h00’)

-Group A Winer vs Group B Winer (Petit Stade Remera, 18h00’)

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND