Imikino ibanza muri shampiyona ya Basketball mu Rwanda yasojwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu yasize Patriots Basketball Club yicaye ku mwanya wa mbere n’amanota n’amanota 17, ibintu yagezeho nyuma yo gutsinda IPRC South amanota 84-78 mu mukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona.
Uyu mukino watumye Patriots isubira ku mwanya wa mbere wari uriho REG BBC, yawufashe bigoranye kuko IPRC South yaje mu mukino ihagaze neza mu bijyanye no gutsinda dore ko iminota isanzwe y’umukino yarangiye banganya amanota 68-68.
Byabaye ngombwa ko hitabazwa iminota y’inyongera yarangiye IPRC South ya Mushumba Charles itsinzwe amanota 16-10. Agace ka mbere k’umukino karangiye Patriots irusha IPRC South inota rimwe (23-22) mbere yo kuyirusha amanota ane (20-16) mu gace ka kabiri. Agace ka gatatu IPRC South yazamuye umwuka itsinda amanota 16-14 mbere yo gutsindwa ikinyuranyo cy’inota rimwe mu gace ka kane (11-10).
Nyuma y’umukino, Henry Mwinuke utoza Patriots BBC yabwiye abanyamakuru ko yashimira abakinnyi be ku mbaraga n’ubushake bagaragaje mu gice kibanza cya shampiyona kandi ko abasaba kuzakomeza kwitwara neza kuko amakipe bahanganye nayo ashaka igikombe kandi ko abifitiye ubushobozi.
“TurangiJe imikino ibanza kandi turishimye ndetse nanashima abakinnyi banjye uburyo bitanze. Iyi ni Baskeball, iyo uzanye ubunebwe urasigara abiteguye neza bakagusiga. Gusa sinifuza ko twasigara kuko wenda nubwo REG, Espoir na IPRC Kigali ndetse n’iyi tumaze gukina (IPRC South)nazo ziticaye, tugomba guhangana nazo kuko igikombe twese turagishaka”. Henry Mwinuke utoza Patriots BBC.
Dore uko imikino y’umunsi wa 9 yarangiye:
ABAGABO:*Patriots BBC 84-78 IPRC South BBC
*Trente Plus BBC 56-102 UGB
ABAGORE: APR BBC 50-46 IPRC South BBC
URUTONDE (ABAGABO: Umwanya, amanota, amanota izigamye/umwenda).
1.Patriots BBC 17 329
2.REG BBC 17 307
3.Espoir BBC 15 204
4.APR BBC 15 180
5.IPRC Kigali BBC 15 140
6.IPRC South BBC 14 85
7.UGB 12 -133
8.Rusizi BBC 11 -77
9.Trente Plus BBC 10 -448
10.CSK BBC 9 -587
Niyonsaba wa IPRC South BBC atsinda amanota
Bukuru wa Patriots BBC agenzura umupira
Mushumba Charles umutoza wa IPRC South BBC
Bushiri (ufite umupira) wa IPRC South BBC umwe mu bakinnyi bayifasha mu mikino ikina
Ishimwe wa Patriots BBC yakinaga apfutse ku jisho..............
Yakoreshaga ijisho rimwe areba aho umupira ugeze
Ambora umwe mu bakinnyi bakomeye ba Patriots BBC
Itangishaka Blaise ukunira APR FC yari kuri uyu mukino
Hakizimana Lionel umwe bakinnyi Patriots BBC igenderaho
Mugabo wa Patriots BBC atsinda
Mugabe Arstide (88) kapiteni wa Patriots n'ikipe y'igihugu ashaka uwo aha umupira
Patriots BBC bajya inama
Henry Mwinuke umutoza wa Patriots BBC
IPRC South bumva inama za Mushumba Charles
AMAFOTO: Saddam MIHIGO
TANGA IGITECYEREZO