Ku mugoroba w’iki Cyumweru tariki ya 2 Nyakanga 2018 saa tatu n’iminota itanu (21h05’) ni bwo ikipe y’igihugu ya Basketball yageraga ku kibuga cy’indenge mpuzamahanga cya Kigali bakubutse muri Nigeria aho batsindiye Uganda mu mukino watumye bagana mu ijonjora rya nyuma ry’igikombe cy’isi cya 2019 kizabera mu Bushinwa.
Nyuma yo kugera ku kibuga cy’indege bagiye kwakirirwa muri imwe muri Hoteli ziherereye i Nyarutarama aho Mugwiza Desire Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) yavuze uko urugendo rwose rwagenze ariko yibutsa abakinnyi ko bakirimo ideni abanyarwanda kuko ngo amikoro atuma bitabira amarushanwa ari imisoro. Mugwiza yagize ati:
Ntabwo akazi keza mwakoze karangiriye hariya. Ni byiza ko twakuyemo Uganda mu gihe nyacyo kuko twayisezereye mu irushanwa. Gusa mumenye ko uko mwari muri hariya mwari muhagarariye abanyarwanda barenga miliyoni 12. Muracyabarimo ideni kuko ni imisoro yabo ituma mwitabira amarushanwa, mukore ibishoboka rero mubavemo ideni.
Mugwiza Desire Perezida wa FERWABA yakirwa n'umukobwa we
Agaruka ku kuntu urugendo rwagenze, Mugwiza Desire cyo kimwe na Mugabe Arstide kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda bavuze ko bakigera ku kibuga cy’indege cya Lagos bahamaze amasaha ane (4) bategereje ko ibibazo byo kuba bakakirwa byakemuka. Nyuma ngo baje kujya muri hoteli mbi, bahabwa amafunguro adashobotse kugeza igihe abari bayoboye iyi kipe babyigiriyemo babona bitari buze gushoboka.
Ikipe isohoka mu kibuga cy'indege
Manzi Dan umukinnyi wafashije u Rwanda muri iyi mikino
Rurangayire Guy ushinzwe amakipe muri Minisiteri y’umuco na siporo yabwiye abakinnyi ko batagomba kuryama ngo birare ko batsinze Mali na Uganda ngo bumve ko urugendo bari bafite rwarangiye ahubwo ko ibyaba byiza ari uko bakomeza imyitozo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Nyakanga 2018 kugira ngo bizagere muri Nzeli 2018 bajya gukina ijonjora rya nyuma bahagaze neza.
Mu mikino yaberaga muri Nigeria, u Rwanda rwabashije gukora amateka rutsinda Uganda amanota 92-79 (25-23, 18-17), 28-17, 21-22) mbere yo kuba bari baratangiye batsinda Mali amanota 69-63 (25-14, 19-19, 14-12 na 11-18) kuwa 29 Kamena 2018. U Rwanda rwatsinze Uganda mbere yo kuba narwo rwaratsinzwe na Nigeria amanota 111-70 (28-24,24-9, 30-9 na 29-28).
Nyuma y’uyu musaruro, u Rwanda rwaje mu bihugu 12 bya Afurika bigomba gukina ijonjora rya kabiri rizatanga amakipe abiri ya mbere n’indi imwe izaba yaratsinzwe mu buryo budakabije (Best Looser) zigahita zigana mu ijonjora rya nyuma ry’igikombe cy’isi kizabera mu Bushinwa kuva tariki 31 Kanama kugeza kuwa 5 Nzeli 2019, irushanwa Afurika izaba ifitemo ibihugu bitanu (5).
Ibihugu 12 bisigayemo ni; Angola, Cameroon, Central Africa Republic, Chad , Cote d’ivoire , Egypt, Mali, Morocco, Nigeria, Rwanda, Senegal na Tunisia. U Rwanda ruri kumwe na Nigeria, Mali, Senegal, Ivory Coast na Republique Centre Afrique.
Umukino w'u Rwanda na Uganda uba ari amateka akomeye (Photo: FIBA)
Uko amakipe yasoje mu itsinda B:
1.Nigeria :amanota 12
2.Rwanda: amanota 9
3.Mali:amaota 8
4.Uganda :amanota 7
Aime Kalim Nkusi umutoza wa APR BBC akaba ari uwa kabiri wungirije mu ikipe y'igihugu
Hagumintwari Steven asohoka
Mwiseneza Maxime umutoza wungirije mu ikipe y'igihugu ya Basketball
Sagamba Sedar asohoka mu kibuga cy'indege akurikiwe na Shyaka Olivier
Uwase Denis Muvunyi ushinzwe itangazamakuru muri FERWABA yari kumwe n'ikipe
Kevin Ndahiro (ibumoso) na Nkurunziza Walter (Iburyo)
Gasana Kenneth inkingi ikomeye mu ikipe y'igihugu
Nkurunziza Chris Walter yaranzwe cyane no gutanga imipira ibyara amanota
Vladmir Bosjnak umutoza w'ikipe y'igihugu
Nyirishema Richard visi Perezida wa FERWABA
Uwimana Martin umwe mu baganga b'ikipe y'igihugu
Vladmir Bosjnak umutoza w'ikipe y'igihugu na Mugabe Arstide kapiteni w'ikipe y'igihugu
Darius Garret avuga ko bagiye muri Nigeria biteguye neza ku buryo bumvaga bagomba gutsinda kandi ko yazanywe mu Rwanda na Gasana Kenny
Mugabe Arstide kapiteni w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda aganira n'abanyamakuru
Kami Kabange Milambwe umukinnyi ufatiye runini u Rwanda
Vladmir Bosjnak umutoza w'ikipe y'igihugu yashimye Mwiseneza Maxime na Aime Karim Nkusi bateguye ikipe neza
Imodoka yatwaye abakinnyi
Bageze aho bakiriwe
Ni nabwo Belgium yasezereraga Japan bayitsinze ibitego 3-2 mu gihe Brazil yatsinze Mexixo ibitego 2-0 bakajya muri 1/4 cy'igikombe cy'isi
Bafata amafunguro
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO