Ikipe y’igihugu nkuru y’abagabo bakina Basketball yafashe urugendo rugana i Tunis muri Tunisia, aho yitabiriye imikino Nyafurika y’ibihugu izatangira kuwa 8-16 Nzeli 2017 ikabera i Tunis na Dakar.
Iyi kipe yahagurutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali kiri i Kanombe mu masaha y’igitondo cy’uyu wa Gatandatu igana i Tunis aho izagera kuri iki Cyumweru tariki 27 Kanama 2017 saa sita n’iminota 30 (12h30’) ku masha y’i Kigali n’i Bujumbura mu Burundi.
Mu kiganiro aheruka kugirana na New Times, Moise Mutokambali umutoza mukuru w’iyi kipe avuga ko igitumye ikipe ayijyana hakiri kare ari ukugira ngo ibe imenyera ikirere cy’i Tunis banakina imikino ya gishuti bityo irushanwa rizajye kugera abakinnyi baratinyutse ku rwego rugaragara.
“Tugiye hariya i Tunis aho tuzakomereza imyiteguro ndetse tugakina imikino ya gishuti mbere y’irushanwa. Ibi bizadufasha kuba imikino nyirizina izajya kugera twaramaze kwitegura bishoboka haba mu mbaraga no mu ntekerezo”. Moise Mutokambali.
Ku kibuga cy'indege i Kanombe
Dore Abakinnyi 13 Mutokambali azifashisha:
1.Mugabe Arstide (Patriots BBC)
2.Ruhezamihigo Hamza (Canada)
3.Sagamba Sedar (Patriots BBC)
4.Ndizeye Ndayisaba Dieudone (IPRC Kigali BBC)
5.Nkurunziza Walter (Patriots BBC)
6.Hagumintwari Steven (IPRC Kigali BBC)
7.Shyaka Olivier (Espoir BBC)
8.Kaje Elie (Patriots BBC)
9.Kami Kabanga Milambwe (REG BBC)
10.Gasana Kenneth (Morocco)
11.Manzi Dan (Texas-USA)
12.Rwabigwi Jean Paul Adonis (Texas-USA)
13.Twagirayezu Patrice (North-Calorina)
Umutoza mukuru: Mutokambali Moise
Umutoza wungirije: AIME Kalim Nkusi
Umuganga w’ikipe: Emmanuel Muhayimana
Ushinzwe Imbaraga z’abakinnyi: Uwimana Martin
Nkurunziza Walter na Sagamba Sedar wandikiraga abo mu rugo ababwira ko bazabonana nyuma
Aime Kalim Nkusi umutoza wungirije afata ifoto y'urwibutso hamwe n'abakinnyi
Ndizeye Ndayisaba Dieudone wa IPRC Kigali BBC
Ikipe ifata akaruhuko muri Kenya
Nkurunziza Walter wa Patriots BBC
Kaje Elie wa Patriots BBC hamwe na bagenzi be bafata ifoto y'urwibutso
PHOTOS: FERWABA
TANGA IGITECYEREZO