RFL
Kigali

BASKETBALL: Igikombe twatwaye Patriots kiraza kudusubiza mu murongo-Kubwimana Ali

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:5/02/2018 14:22
0


Kubwimana Kazingufu Ali kapiteni w’ikipe ya REG BBC avuga ko kuba batwaye igikombe batsinze mucyeba wabo Patriots BBC ari intambwe nziza igiye kubafasha kugaruka mu murongo wo gukomeza gutsinda kuko mu minsi ishize bagiye batsindwa mu buryo butunguranye.



Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma yuko REG BBC yari imaze gutsinda Patriots BBC amanota 54-51, Kubwimana yavuze ko mu muco wabo nka REG gutsindwa atari ikintu cyabo n'ubwo na Patriots atari ikipe yoroshye kuri we.

“Ikintu navuga, iki gikombe kidusubije mu murongo mwiza wo gutsinda.Twari tumaze iminsi dutsindwa ariko kuba dutwaye igikombe, dusubiye mu mwuka wo gutsinda. N’ubundi REG ni ikipe itsinda ntabwo imenyerewe mu gutsindwa, ni intambwe nziza duteye mu kugaruka mu murongo”. Kubwimana Ali

Kubwimana Kazingufu Ali wabaye umukinnyi ngenderwaho muri Patriots BBC avuga ko iyi kipe yahozemo atari ikipe buri wese yatsinda uko yiboneye kuko ngo hari imbaraga n’andi mayeri biba bisaba. Mu magambo ye yagize ati:

Patriots ni ikipe ikomeye ntabwo wavuga ko wayitsinda mu buryo bworoshye, ni yo mpamvu umukino wose Patriots ihuyemo na REG uba ukomeye cyane. Biba bisaba ko abantu bategereza bakamenya uko umukino urangira kuko intsinzi imenyekana ku munota wa nyuma umusifuzi avugije ifirimbi.

Kubwimana w’imyaka 23 avuga ko nyuma y’iri rushanwa ry’Intwari bibitseho, bagiye gukomeza imyitozo nta kuruhuka kugira ngo imikino yo kwishyura izabasange bahagaze neza kuko basabwa gutsinda buri mukino kugira ngo bazatware igikombe cya shampiyona y’umwaka w’imikino 2017-2018. Imikino ibanza yarangiye REG BBC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 12 inyuma ya Patriots BBC iyoboye urutonde n’amanota 13.

Kubwimana Kazingufu Ali (24) na Habiyaremye Patrick (iburyo) bishimira igikombe batwaye

Kubwimana Kazingufu Ali (24) na Habiyaremye Patrick (iburyo) bishimira igikombe batwaye

Kubwimana Kazingufu Ali (24) kapiteni wa REG BBC ari kumwe n'umutoza we Kalima Cyrile (iburyo)

Mugabe Arstide ashaka inzira yamugeza ku nkangara aciye kwa Kubwimana Kazingufu Ali kapiteni wa REG BBC

Dore uko amakipe akurikirana nyuma y’imikino ibanza:

1.Patriots BBC  ifite amanota 13 mu mikino 7

2.REG BBC ifite amanota 12 mu mikino 7

3.APR BBC ifite amanota 12 mu mikino 7

 4.IPRC South BBC ifite amanota 11 mu mikino 7

 5.Espoir BBC ifite amanota 10 mu mikino 7

 6.IPRC Kigali BBC ifite amanota 10 mu mikino 7

 7.UGB ifite amanota 9 mu mikino 7

 8.Rusizi BBC ifite amanota 7 mu mikino 7

REG BBC bishimira igikombe

REG BBC yatwaye igikombe cyari gifitwe na IPRC Kigali BBC

Kubwimana Kazingufu Ali (24) kapiteni wa REG BBC ari kumwe n'umutoza we Kalima Cyrile (iburyo)

Kubwimana Kazingufu Ali (24) kapiteni wa REG BBC ari kumwe n'umutoza we Kalima Cyrile (iburyo)

Mukengerwa Benjamin wa REG BBC ashaka inzira mu nda ya Mugabe Arstide

Mukengerwa Benjamin wa REG BBC ashaka inzira mu nda ya Mugabe Arstide

KANDA HANO HARI AMATEKA YA KUBWIMANA KAZINGUFU ALI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND