RFL
Kigali

BASKETBALL: Hakizimana Lionel yambitse impeta umunyamerikakazi bazabana-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:29/08/2017 8:01
0


Hakizimana Lionel umukinnyi w'imena muri Patriots BBC yambitse impeta Lauren Richardson, umunya-Amerikazi bazarushingana ku gihe n'amatariki bitaramenyakana.



Hakizimana wamenyekaniye akanaba icyogere ubwo yari mu ikipe ya Espoir Basketball Club,yagaragaje umwanzuro amaranye iminsi ubwo yambikaga impeta y'urukundo umukunzi we kuri uyu wa Mbere tariki 28 Kanama 2017, igikorwa cyabereye i Nyamirambo ahitwa kuri Mera Neza.

Lionel yabaye mu ikipe ya APR BBC yagezemo akubutse mu mashuli yisumbuye. Yaje kuva muri APR BBC agana muri Espoir BBC mbere yo kuyivamo mbere y'umwaka w'imikino 2016-2017 ajya muri BK BBC ikipe yari igiye kuvuka.

Hakizimana Lionel abanza umukunzi we niba yakwemera akazamubera umufasha

Hakizimana Lionel abaza umukunzi we niba yakwemera akazamubera umufasha

Ikipe ya BK BBC yaje kuburizwamo biba ngombwa ko Hakizimana Lionel akatira muri Patriots Basketball Club ibitse igikombe cy'imikino ya kamarampaka (Palyoffs) y'uyu mwaka wa 2017. 

Bamaze kubyumva kimwe

Bamaze kubyumva kimwe

Hakizimana Lionel ahoberana na Laven Richardson

Hakizimana Lionel ahoberana na Lauren Richardson

Hakizimana Lionel

Hakizimana Lionel umukinnyi wa Patriots Basketball Club






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND