RFL
Kigali

BASKETBALL: Gutwara igikombe mpuzamahanga cyo kwibuka hari icyo bivuze kuri Kami Kabange -AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:13/06/2017 15:22
0


Kami Kabange umukinnyi ngenderwaho mu ikipe ya Rwanda Energy Group Basketball Club (REG BBC) batwaranye igikombe cy’irushanwa mpuzamahanga ryo kwibuka, abona ko kuba ikipe y’u Rwanda yarabashije kugera kuri iyi ntego ihanganye n’amakipe yo hanze y’u Rwanda, byerekana ko Basketball imaze kugira indi ntambwe itera.



Kami waciye mu makipe atandukanye mu karere ka Afurika y’iburasirazuba harimo City Oilers (Uganda) na APR BBC ya hano mu Rwanda, avuga ko kandi igikombe REG BBC yatwaye ari igihembo Imana iba yatanze mu kubashimira imbaraga n’ubushake bakoresheje nk’ikipe.

Ndishimye cyane kuba ikipe yanjye nkinira ibashije gutwara igikombe cyayo cya mbere mu mateka. Ni agashya Imana iba idufashije kugeraho bitewe n’imbaraga tuba twaratakaje dukina. Kami Kabange

Ikipe ya REG BBC yari yatsindiwe ku mukino wa nyuma w’irushanwa ryo kwibuka rikinwa n’amakipe y’imbere mu gihugu. Gusa Kami avuga ko bitari kongera kubaho ko babura igikombe kuko bafashe umwanya bakiga amakosa bakoze bikanabahira mu mukino wa kabiri bakinnye na Espoir BBC yari yabatwaye igikombe.

Twaricaye tubyigaho dusanga tugomba gukaza ubwugarizi bwacu kandi tugakina umukino wo gufatanya mu bwugarizi (Defense Collectif) birangira tubashije kubigeraho bituma itongera kudutsinda. Kami

Kami Kabange ashyikirizwa kimwe mu bihembo yatsindiye

Kami Kabange ashyikirizwa kimwe mu bihembo yatsindiye

Kami Kabange wasinye muri REG BBC nyuma yuko iba umunyamuryango mu ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda, yagarutse ku ngingo ivuga ko kuba u Rwanda rwaragize ikipe ebyiri ku mukino wa nyuma, bigaragaza urwego umukino wa Basketball umaze kugeraho mu karere ka Afurika u Rwanda ruherereyemo.

Ibi birigisha abakunzi ba Basketball ko mu Rwanda hari urwego rwiza yagezeho. Abantu bari baje baturuka hanze y’u Rwanda baraje kandi bafite byinshi batahanye mu byo babonye hano mu Rwanda. Ni ibintu byiza kandi binashimishije. Kami Kabange

Mu isozwa ry’iyi mikino, Kami Kabange yatwaye ibihembo bitatu (3) nk’umukinnyi ku giti cye (Individual Awards). Kami Kabange yatangiye atwara igihembo cy’umukinnyi watsinze amanota menshi mu mikino yo kwibuka haba ku rwego rwo kwibuka ku makipe y’imbere mu gihugu ndetse no hanze y’u Rwanda. Ibi bihembo byaje kwiyongeraho igihembo cy’umukinnyi witwaye neza mu marushanwa yo kwibuka ku rwego rw’igihugu (Most Valuable Palyer of the Tournament-MVP).

Mu bindi bihembo by’abantu ku giti cyabo, Niyonkuru Pascal wa Espoir BBC yatwaye igihembo cy’umukinnyi witwaye neza mu mikino yo kwibuka ku rwego mpuzamahanga (GMT-International).

Kami Kabange wakiniye ikipe ya Espoir BBC (2012-2013) akahatwarira ibikombe byose bya shampiyona na Playoff n’irushanwa rya Zone 5, yaciye mu ikipe ya APR BBC kuva mu 2007 kugeza 2011 ahatwarira ibikombe bya shampiyona, batwara ibikombe bya playoffs ndetse banatwara irushanwa rya Zone 5 inshuro ebyiri (2008 na 2010).

Mu mwaka wa 2012 yafatanyije na Espoir Basketball Club mu mikino y’igikombe cya Afurika cy’amakipe (Clubs) ntibabona igikombe, ahita ahava agana muri Uganda mu ikipe ya City Oilers Basketball Club, ikipe yakiniye kuva mu 2013 kugeza mu 2016.

City Oilers yayifashije gutwara ibikombe bya shampiyona na playoffs bakinnye mu myaka itatu yahamaze mbere yo kuza muri REG BBC mu Rwanda. City Oilers niyo kipe iheruka gutwara irushanwa rya Zone 5 ryarimo n’amakipe yo mu Rwanda nka Patriots BBC, Espoir BBC, APR WBBC na Ubumwe WBBC.

Kami Kabange n'umufasha we Aisha Kabange ukinira ikipe ya APR WBBC

Kami Kabange n'umufasha we Aisha Kabange ukinira ikipe ya APR WBBC

Kami Kabange (Ubanza ibumoso) ni umwe mu bakinnyi ikipe ya REG BBC ishingiyeho

Kami Kabange (Ubanza ibumoso) ni umwe mu bakinnyi ikipe ya REG BBC ishingiyeho

 Kami Kabange (Ibumoso) ubwo yaganiraga na Ngandu Bienvenue (Iburyo) bakina umukino wa nyuma na Espoir BBC bose banyuzemo

Kami Kabange (Ibumoso) ubwo yaganiraga na Ngandu Bienvenue (Iburyo) bakina umukino wa nyuma na Espoir BBC bose banyuzemo

Kami Kabange (iburyo) acungana na Shyaka Olivier (Ibumoso) kapiteni wa Espoir BBC

Kami Kabange (iburyo) acungana na Shyaka Olivier (Ibumoso) kapiteni wa Espoir BBC

Kami yatsinze amanota 20 muri 81 REG BBC yashyize mu nkangara bahura na Espoir BBC ku mukino wa nyuma

Kami yatsinze amanota 20 muri 81 REG BBC yashyize mu nkangara bahura na Espoir BBC ku mukino wa nyuma

REG BBC yatwaye igikombe cyayo cya mbere mu mateka yayo izahora yibuka

REG BBC yatwaye igikombe cyayo cya mbere mu mateka yayo izahora yibuka

AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND