Frank Ntilikina Umufaransa wavukiye mu Bubiligi ku babyeyi b’abanyarwanda kuri ubu arabarizwa mu ikipe ya New York Knicks iri muri shampiyona National Basketball Association (NBA) ihatse izindi zibarizwa kuri uyu mubumbe.
Uyu musore yerekeje muri iyi kipe nyuma yo kuba yari yaramuhisemo mbere y’igihe ikamushyira ku rutonde rw’abakinnyi yabonaga bashobora kuba bagira icyo bayifasha mu guhatana n’andi makipe igira ngo yongere ibikombe bibiri ibitse (1970 na 1973).
Nkilikina w’imyaka 18 yakiniraga SIG Strasbourg mu Bufaransa kuva mu 2015, ikipe yagiriyemo ibihe byiza binatumye atera indi ntambwe imuganisha iwabo w’umukino wa Basketball ku isi.
Kuri uyu wa Kane tariki 22 Kamena 2017 ni bwo uyu musore yari yafashe indege imuganisha mu mujyi wa New York mu gace ka Brooklyn Barclays Center nyuma yo gutoranywa ari umukinnyi wa munani (8) mu bo New York Knicks yifuzaga.
Nyuma yahise afata urugendo rumusubiza mu Bufaransa aho agomba kuba afasha ikipe ye ya SIG Strasbourg kurangiza imikino ya shampiyona igeze ku musozo.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Ntilikina yavuze ko iki Cyumweru ari cyo cya mbere cyamushimishije mu buzima bwe bwose amaze ku isi kandi ko kuba ageze muri New York Knicks igisigaye ari ugukora cyane akagera ku rundi rwego. Ntilikina Frank yagize ati:
Mu byukuri ibi byumweru cyane iki turimo ni kimwe mu byumweru bimbereye byiza mu buzima bwanjye bwose maze ku isi. Ni iby’agaciro. Icyo nsigaje nzazanira Knicks ni icyizere cyinshi mfite ko ngomba kuzakora buri kimwe kizatuma ngaragaza ko nateye imbere mu mikinire yanjye. Nzagerageza gutuma abo tuzaba dukinana babona ko nshobora kugira ibyiza nzana mu ikipe kandi njyewe burya nshobora no gukina nugarira.
Ntilikina kandi avuga ko yashimishijwe no kuba agiye mu ikipe isanzwe ibamo abakinnyi mpuzamahanga kandi ko azagerageza kubana nabo mu bihe bazaba bari kumwe baharanira intsinzi ya New York Knicks.
“Gutoranywa mu bakinnyi bazakinira New York Knicks ni ibintu mbere na mbere byanshimishije kandi binteye ishema. Knicks ni ikipe ifite abakinnyi mpuzamahanaga benshi bakomeye kandi bizaba ari ibintu byoroshye kuba nabisangamo”. Frank Ntilikina.
Yasoje ikiganiro n’abanyamakuru avuga ko atazagaragara mu ikipe y’igihugu y’u Bufaransa muri iyi mpeshyi ubwo bazaba bitabira amarushanwa y’i Burayi kuko azaba ashyize umutima kuri New York Knicks agenda amenyerana na bagenzi be dore ko bazatangira imyitozo kuwa 28 Kamena 2017 i Orlando muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Frank Ntilikina yavutse tariki 28 Nyakanga 1998, avukira i Ixelles mu gihugu cy’u Bubiligi kuri ubu akaba afite ubwenegihugu bw’u Bufaransa aho yageze afite imyaka itatu (3) y’amavuko. Afite ibilo 86 afite na metero imwe n’ibice 96 (1.96 m).
Frank Nkilikina ufite inkomoko mu Rwanda
Frank Nkilikina byanze ko yakinira u Rwanda ahitamo u Bufaransa aho bamubonamo Tony Parker w'ejo hazaza
Frank Nkilikina (Ufite umupira) avuga ko azakora uko ashoboye akigaragaza
Muri New York Knicks Frank Ntilikina azajya yambara nimero 17
TANGA IGITECYEREZO