RFL
Kigali

BASKETBALL: FERWABA yabonye umutera nkunga uzita ku marushanwa yo kwibuka agomba gutangira kuri uyu wa 5-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:11/05/2018 0:30
0


Kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Gicurasi 2018 mu cyumba cy’inama cya Minisiteri y’umuco na siporo giteganye n’ishyirahamwe ry’umukino wa Baskteball mu Rwanda (FERWABA), ni bwo hasinywe amasezerano y’imyaka itatu ikigo cya Safe Gas kizamara gikorana na FERWABA mu gutera inkunga amarushanwa ngaruka mwaka yo kwibuka (GMT).



Iri rushanwa ryo kwibuka by’umwihariko muri FERWABA riratangira kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Gicurasi 2018 rizarangire kuwa 27 Gicurasi 2018. Gusa rizakinwa mu bice bibiri birimo kimwe kirebana n’amakipe y’imbere mu gihugu (Rwanda) ndetse n’igice kiba kigizwe n’amakipe yo mu Rwanda ahangana n’amakipe aba yavuye hanze.

Igice kireba amakipe yo mu Rwanda kizakinwa kuva kuri uyu wa Gatanu tariki 11-19 Gicurasi 2018 mu gihe igice kireba amakipe y’ibihugu byose kizakinwa kuva kuwa 25-27 Gicurasi 2018. Ni amasezerano y’amezi 36 (Imyaka 3) aho Safe Gas izajya itanga miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda (8.000.000 FRW) buri mwaka kuko n’amarushanwa yo kwibuka aba buri mwaka (Annual Tournament).

Liban Mugabo umuyobozi wa  Safe Gas yabwiye abanyamakuru ko bo nk’ikigo cy’ubucuruzi begerewe na FERWABA bakagirana ibiganiro bikagenda neza bicyo bemera gukorana kuko baje gusanga baracikanwe. Gusa Mugabo avuga ko banaje gusanga kuba batera inkunga imikino yo kwibuka ari ugufatanya n’abandi kubaka igihugu muri rusange.

“Safe Gas nka sosiyete nyarwanda ikwirakwiza ingufu za Gas mu baturage, kuri twe twumva ko bigayitse turamutse tudashyigikira irushanwa ryo kwibuka, irushanwa riba rireba abanyarwanda”. Liban Mugabo

Liban Mugabo umuyobozi wa Safe Gas

Liban Mugabo umuyobozi wa Safe Gas ubwo yasobanuriraga abanyamakuru uko amasezerano ateye

Ntageruka Kassim usanzwe ari perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda (RTF) ariko muri iki gihe akaba anashinzwe komisiyo itegura amarushanwa yo kwibuka muri komite Olempike y’u Rwanda (CNOSR), yavuze ko yishimiye intambwe FERWABA imaze gutera mu bijyanye no kuganwa n’abatera nkunga batandukanye mu gihe gito.

Mugwiza Desire perezida wa FERWABA mu isinywa ry’aya masezerano yavuze ko ari intambwe ishimishije ku ikipe bakorana mu kuyobora iri shyirahamwe kuko bigaragaza ko bakora kandi ko byaba byiza bagumanye umurava bafite mu guteza imbere uyu mukino. Mugwiza yagize ati:

Safe Gas tugiye gukorana muri iyi mikino yo kwibuka ku nshuro ya 24 Abatutsi Jenoside yabakorewe mu 1994 ni imikino yari isanzwe ibaho ariko itari ku rwego ruhambaye nk’uko Safe Gas yashyizemo. Ni ubwa mbere duteguye imikino yo kwibuka irimo umuterankunga kandi tukaba tugize umutera nkunga wa kabiri nka FERWABA muri rusange. Nashima cyane rero ikipe dukorana umunsi ku munsi muri iri shyirahamwe.

Mugwiza Desire perezida wa FERWABA aganira n'abanyamakuru

Mugwiza Desire perezida wa FERWABA aganira n'abanyamakuru

Muri aya marushanwa yo kwibuka by’umwihariko mu ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA), hazitabira amakipe icyenda yo mu Rwanda arimo icyenda (9) y’abagabo na atanu (5) y’abagore mu gihe hanze y’u Rwanda hazava amakipe ane (4) n’amakipe abiri azaba agizwe n’abakanyujijeho (Veterans).

Uva ibumoso: Ntageruka Kassim, Mugwiza Desire na Liban Mugabo

Uva ibumoso: Ntageruka Kassim (CNOSR), Mugwiza Desire (FERWABA) na Liban Mugabo (Safe Gas CEO)

Amakipe y’u Rwanda azitabira mu bagabo ni; REG BBC, IPRC Kigali BBC, National Team U18, APR BBC,  Espoir BBC, IPRC South BBC, UGB, Patriots BBC na Rusizi BBC mu gihe abagore hazitabira; APR WBBC, The Hoops Rwa, Ubumwe WBBC, National Team U18, na IPRC South WBBC. Mu bakanyujijeho hazakina CSK, UGB, Patriots BBC na Espoir BBC).

Mu makipe azaturuka hanze y’u Rwanda hazaza; Goma Bulls (DRC), Urunani (Burundi) mu cyiciro cy’abagabo mu gihe mu bagore hazitabira; Scandinavia WBBC, Wonderfull Du Sud Kivu (DR Congo) mu gihe abakanyujijeho hazaba haza Veterans Club Goma Basket  na Veterans Club Basket Goma zose ziva muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ku bijyanye n’ibihembo; hazahembwa umukinnyi witwaye neza mu irushanwa ryose haba mu bagabo, abakobwa n’abakanyujijeho (MVP). Akazahabwa icupa rya Safe Gas (Safe Gas Cylinder) azemererwe no kuba yazashyirirwamo indi inshuro esheshatu (6).   

Umukinnnyi uzaba yitwaye neza mu bijyanye no kugarira (Best Defender) azahembwa icupa rya Safe Gas anahabwe uburenganzira bwo kuzaba yakongererwamo indi inshuro eshatu (3) cyo kimwe n’uwuzahiga abandi mu gutsinda amanota menshi (Top Scorer). Iki cyiciro cy’ibihembo kirareba abakinnyi b’amakipe y’imbere mu gihugu.

Ku bigendanye n’ibihembo bizatangwa ku makipe azaba yahize andi mu irushanwa rusange, ikipe izatwara igikombe cyo kwibuka ku rwego rw’igihugu (Abakobwa n’abahungu) izahabwa igikombe n’ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda (500.000 FRW) mu gihe ikipe izajya iba iya kabiri izajya ihabwa ibihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda (300.000 FRW).

Ikipe izatwara igikombe cyo ku rwego mpuzamahanga, izahabwa igikombe na miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1.000.000 FRW) mu gihe ikipe ya kabiri izahabwa ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda (500.000 FRW) haba mu bahungu n’abakobwa.

Mugwiza Desire na Liban Mugabo bashyira umukono ku masezerano

Mugwiza Desire na Liban Mugabo bashyira umukono ku masezerano

AMABWIRIZA Y’IRUSHANWA GENOCIDE MEMORIAL TOURNAMENT 2018  

Muri uyu mwaka 2018, irushanwa ryo kwibuka Abakinnyi, Abatoza, Abakunzi b’umukino wa Basketball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rizatangira kuva ku itariki ya 11 Gicurasi 2018 kugeza ku itariki ya 27 Gicurasi 2018 akazabera i Kigali.  Mu rwego rwo kureba uko imikino yazagenda neza ku birebana n’abakinnyi bazaryitabira n’uburyo imikino izakinwa,  amabwiriza agenga iri rushanwa akaba ateye ku buryo bukurikira: 

A. AMABWIRIZA AREBANA  N’ABAZAKINA  IRUSHANWA 

1. IMIKINO YA GMT 2018 Y’AMAKIPE YO MU RWANDA 

Ikipe izitabira iyi mikino izakinisha abakinnyi bemerewe gukina muri Championnat 2017–2018,  ikipe y’igihugu y'abatarengeje imyaka cumi n’umunani (NT U18) izitabira irushanwa  Kuri buri mukino, Ikipe itanga urutonde rw’abakinnyi cumi na babiri (12), hatitawe ku mubare w’abanyamahanga n’abenegihugu;  Umukinnyi cyangwa Umutoza uzahanirwa imyitwarire mibi azahagarikwa ku mikino yose isigaye y’iri rushanwa. Ibindi bihano na byo bishobora kongerwaho hamaze gukorwa Raporo y’Abahagarariye FERWABA ku mukino kandi bimaze gusuzumwa na Komite ibishinzwe; 

2.IMIKINO YA GMT 2018 MPUZAMAHANGA 

Ikipe yemerewe gukinisha abakinnyi isanzwe ifite muri Championnat 2017–2018. Ikipe yemerewe kwandikisha abakinnyi bashya b'andi makipe atazaba ari muri iryo rushanwa.Umukinnyi wanditse muri championnat y’u Rwanda 2017-2018 niyemewe gukinira ikipe iturutse hanze y’igihugu. 

Ubwo bari bamaze gusinya amasezerano

Ubwo bari bamaze gusinya amasezerano

3. IMIKINO Y'ABAKANYUJIJEHO (VETERANS )

Amakipe y'Abaveterans yemerewe gukinisha abakinnyi batari munsi y'imyaka 35.  Nta mukinnyi wakinnye Championnat 2017 - 2018 (Senior) wemerewe gukina mu ikipe y'Abaveterans.  Nta mukinnyi wemerewe guhindura ikipe yari yakiniye mu mikino ya mbere.  

B. MABWIRIZA Y’IMIGENDEKERE Y’IMIKINO YA GMT 2018 Y’AMAKIPE YO MU RWANDA  

Mu Bagabo: 

Aya marushanwa ya GMT 2018 mu bagabo azakinwa mu matsinda 2, buri tsinda rifite amakipe ane (4).  Mu matsinda amakipe yose azahura, abiri (2) ya mbere azakina kimwe cya kabiri (1/2 Finales).  Amakipe azatsinda, azakina umukino wa nyuma (Finale), naho ayatsinzwe azakina umukino wo gushaka umwanya wa gatatu (3). Amakipe abiri (2) ya mbere azakina icyiciro cya GMT 2018 mpuzamahanga kizahuza amakipe yatumiwe azaturuka hanze y’u Rwanda.  

Mu Bagore: 

Amakipe atanu (5) azitabira iri rushanwa uyu mwaka 2018 azakina imikino hagati yayo. Amakipe abiri (2) ya mbere azakina icyiciro cya GMT 2018 Mpuzamahanga kizahuza amakipe yatumiwe azaturuka hanze,  

C. AMABWIRIZA Y’IMIGENDEKERE Y’IMIKINO YA GMT 2018 MPUZAMAHANGA

(Abagabo & Abagore). Iyi mikino izahuza amakipe yo mu Rwanda n’amakipe yatumiwe yo hanze, imikino izakinwa mu matsinda abiri (2) ikipe za mbere muri buri tsinda zizakina umukino wa nyuma (Finale)  

Imikino yose y’iri rushanwa GMT 2018 izakurikiza amategeko rusange y’amarushanwa (Réglements Généraux des Compétitions) kandi irushanwa rizakurikiza amategeko ya FIBA yo muri 2017. 

Ifoto y'urwibutso

Ifoto y'urwibutso yasoje umuhango

Muri tombola yuko amakpe azahura mu cyiciro cy’abagabo, ikipe zirimo; REG BBC, IPRC Kigali BBC, APR BBC na NT-U18 ziri mu itsinda rya mbere (A) mu gihe itsindwa rya kabiri (B) ririmo; Espoir BBC, IPRC South BBC, UGB, Patriots BBC na Rusizi BBC.

Abagore bashyizwe hamwe uko ari amakipe atanu (5) bakazakina hagati yabo hakabarwa amanota. Aya makipe arimo; APR WBBC, The Hoops Rwa, Ubumwe BBC, NT-U18 na IPRC South BBC.

Dore imikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Gicurasi 2018:

-Espoir BBC vs UGB (NPC, 18h00’)

-APR BBC vs NTU18(Petit Stade Amahoro, 18h00’)

-IPRC South BBC vs Rusizi (NPC, 20h00’)

-REG BBC vs IPRC Kigali (Petit Stade Amahoro, 20h00’)

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND