Kuri uyu wa gatandatu nibwo imikino ya kamarampaka yari igeze ku munsi wayo wa kabiri mu cyiciro cy’abahungu ari nabwo ikipe ya Espoir Basketball Club yatsindaga umukino wayo wa mbere itsinze IPRC South Basketball Club amanota 76-71.
Umukino wabaye kuwa gatanu tariki 24 kamena 2016, ikipe ya Patriots BBC yatsinze IPRC Kigali BBC amanota 59-56.
Ubwo Espoir BBC na IPRC South bari basoje agace ka kabiri
Mu cyiciro cy’abali n’abategarugori ikipe ya APR basketball Club iherutse gutsindwa na Berco Stars mu mikino yo kwibuka Gisembe ku rwego mpuzamahanga, yatsinzwe na Ubumwe BBC amanota 55-52 naho ikipe ya The Hoops Rwa itsinda IPRC South amanota 48-41 mu mikino yose yakiwe kuri sitade nto ya Remera kuri uyu wa gatandatu.
Kuri iki cyumweru tariki 26 Kamena 2016, imikino irakomeza aho mu cyiciro cy’abakobwa ikipe ya IPRC South BBC igomba kwakira The Hoops Rwa mu mukino wa kaniri saa tanu z’amanywa (11h00’) mu kibuga cya KIST Ku saaha ya saa saba (13h00’) muri iki cyiciro, ikipe ya Ubumwe BBC izakira APR WBC mu mukino wa kabiri n’ubundi uzabera muri KIST.
Mu cyiciro cy’abagabo naho haraba hakinwa umukino wa kabiri aho ikipe ya IPRC Kigali BBC iraba igerageza kwihimura kuri Patriots BBC yayitsinze umukino wa mbere ku kinyuranyo cy’amanota atatu.Ni umukino uzakinwa ku isaaha ya saa munani z’amanywa (14h00’).Nyuma y’uyu mukino, ikipe ya IPRC South BBC izambikana na Espoir BBC mu mukino wa kabiri saa kumi zuzuye muri CSK.
Kuwa gatanu tariki 24 Kamena 2016
ABAGABO:
*Patriots BBC 59-56 IPRC Kigali BBC
Kuwa gatandatu tariki 25 Kamena 2016
ABAGABO:
ESPOIR BBC 76-71 IPRC-South
ABAGORE:
THE HOOPS RWA 48-41 IPRC-South
APR BBC 52-55 UBUMWE BBC
Ku cyumweru tariki 26 kamena 2016
ABAGORE:
* IPRC SOUTH vs The HOOPS Rwanda (KIST, 11h00’)
*UBUMWE BBC vs APR BBC (KIST, 13h00’)
ABAGABO:
*IPRC KIGALI vs PATRIOTS BBC (CSK, 14h00’)
*IPRC SOUTH vs ESPOIR BBC (CSK, 16h00’)
AMAFOTO/FERWABA
TANGA IGITECYEREZO