RFL
Kigali

BASKETBALL: Byambera byiza Trente Plus nyitsinze amanota 150 -John Bahufite

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:30/03/2017 17:09
0


John Bahufite umutoza mukuru w’ikipe ya Rwanda Energy Group Basketball Club (REG BBC) avuga ko byamunezeza mu gihe ikipe ye yatsinda Trente Plus amanota atari munsi y’ijana na mirongo itanu (150) mu mukino wa shampiyona bazaba bahuramo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Mata 2017 ku kibuga cya CSK.



John Bahufite wageze muri REG BBC muri uyu mwaka w’imikino avuga ko abakinnyi be biteguye neza kandi ko banakomeje kwitegura ku buryo yizeye ko bazamukorera ibyo yifuza imbere ya Trente Plus imwe mu makipe adahagaze neza uyu mwaka.

Ikipe yacu imeze neza. Ikora imyitozo ntakibazo kandi twiteguye gutsinda uriya mukino kuko buriya tuyitsinze amanota 150 ntabwo byaba igitangaza cyane. John Bahufite aganira na INYARWANDA

Bahufite kandi avuga ko mu myiteguro arimo kugeza ubu, abura abakinnyi bafite ibibazo by’imvune barimo: Rucyerimbere Jean Marie na Ncogoza Bimaire, abakinnyi avuga ko batazaboneka mu mukino bazahuramo na Trente Plus kuwa Gatandatu saa tanu z’amanywa (11h00’) ku kibuga cya Cercle Sportif de Kigali (CSK).

Uyu mukino uzakurikirwa n’uzahuza CSK BBC na Espoir BBC saa saba z’amanywa mbere yuko UGB yakira APR BBC saa cyenda z’igicamunsi (15h00’).

Mu yindi mikino izakinwa kuwa Gatandatu, IPRC South BBC ikipe itarahiriwe n’uyu mwaka w’imikino ugereranyije n’umwaka ushize, izaba yakira Patriots BBC saa tanu z’amanywa (11h00’) ku kibuga cya IPRC South BBC. Nyuma y’uyu mukino, ikipe y’abakobwa ya IPRC South izahita yambikana na UR-Huye BBC saa saba z’amanywa (13h00’).

Ku Cyumweru hateganyijwe umukino umwe uzahuza Rusizi BBC izaba yakira IPRC Kigali BBC i Rusizi saa tatu za mugitondo (09h00’).

Mu gihe ikipe ya REG BBC yatsinda uyu mukino yahita igira amanota 19 igategereza kumenya uko umukino wa Patriots na IPRC South wagenze kuko kuri ubu iri ku mwanya wa mbere n’amanota 19 mu mikino icumi (10) imaze gukina mu gihe REG ifite umukino w’ikirarane kuko izaba ikina umukino wa cumi.

Espoir BBC iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 17 nayo izakina na CSK. Mu gihe Espoir yatsinda nayo yahita igira amanota 19.

Dore uko imikino iteganyijwe:

Kuwa Gatandatu tariki 1 Mata 2017

ABAGABO:

*30 Plus BBC vs REG BBC (CSK, 11h00’)

*IPRC-SOUTH vs Patriots BC(IPRC-South, 11h00’)
*CSK BBC vs Espoir BBC (CSK, 13h00’) 
*UGB vs APR BBC (CSK, 15h00’)

ABAGORE:

*IPRC-South BBC vs UR-Huye BBC (IPRC-South, 13h00’)

Ku Cyumweru tariki 2 Mata 2017

*Rusizi BBC vs IPRC-Kigali(Rusizi, 09h00’)

Table

Urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona

IPRC Kigali BBC

IPRC Kigali BBC igomba kwambuka ishyamba rya Nyungwe isanganira Rusizi BBC bazacakirana ku Cyumweru saa tatu za mugitondo (09h00')






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND