RFL
Kigali

BASKETBALL: Buhake Albert yatangaje igihe Hagumintwali Steven azagarukira mu kibuga nyuma y’imvune yagize

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:23/02/2017 19:22
0


Bughake Albert umutoza mukuru w’ikipe ya IPRC Kigali Basketball Club uheruka gutsinda APR BBC amanota 82-77, avuga ko kuri ubu aho shampiyona igeze nta kibazo afite cy’umubare w’abakinnyi uretse igihe yahura n’ibibazo bakavunika ariko atabyiteze kuko na Hagumintwali Steven asigaje icyumweru kimwe akagaruka.



Hagumintwali Steven kapiteni w’iyi kipe yagize ikibazo cy’imvune ubwo hakinwaga umukino wa nyuma w’irushanwa ry’igikombe cy’intwali kuri ubu ntari gufasha iyi kipe gushaka intsinzi kuko akaboko ke kaziritse.

Nyuma y’umukino yatsinzemo APR Basketball Club amanota 82-77, Buhake Albert yabwiye abanyamakuru ko mu byumweru bitatu yari yahawe n’abaganga, Hagumintwali asigajemo kimwe kugira ngo agaruke. “Bamuhaye (Abaganga) ibyumweru bitatu, arangije bibiri ubwo ndakeka mu Cyumweru kimwe yaba akize “. Buhake Albert.

Hagumintwali Steven

Hagumintwali Steven aziritse akaboko 

 Buhake Albert

Buhake Albert (wa kabiri uva iburyo) avuga ko abakinnyi afite bahagije

Victory Mutabaruka wa IPRC Kigali BBC

Mutabaruka Victoire (Vicky) umwe mu bakinnyi IPRC Kigali igenderaho

APR BBC

APR BBC yatsinzwe ku kinyuranyo cy'amanota atanu (82-77)

Kubanatubane

IPRC Kigali kiri ubu ifite amanota 15 mu mikino icyenda imaze gukina

PHOTOS: S.MIHIGO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND