RFL
Kigali

BASKETBALL: Biraba ari ibicika hagati ya Espoir na REG BBC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:22/02/2017 7:08
0


Kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Gashyantare 2017 ni bwo shampiyona y’umukino wa Basketball mu Rwanda ikomeza ku munsi wayo wa cyenda aho bizaba ari imibare ikomeye hagati ya Espoir Basketball na Rwanda Energy Group Basketball Club mu mukino ugomba kubahuza kuri sitade nto ya Remera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00’).



Ni umukino amakipe yombi ari bukine acungana cyane kuko yegeranye mu manota abicaje ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona dore ko ikipe ya REG iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 15 mu mikino umunani (8) imaze gukina.

Muri iyi mikino kandi, REG itozwa na John Bahufite yatsinzempo imikino irindwi (7) itsindwa umwe (1) ikaba izigamye amanota 300. Patriots Basketball Club niyo iyoboye urutonde n’amanota 15 ku manota 323 izigamye.

Ku rundi ruhande, ikipe ya Espoir Basketball Club iri ku mwanya wa kane n’amanota 14 mu mikino umunani (8) imaze gukina muri shampiyona ikaba inazigamye amanota 211. Muri iyi mikino, yatsinzemo itandatu (6) itsindwamo ibiri (2).  

Espoir BBC

Espoir Basketball Club ifite urubanza rutoroshye imbere ya REG Basketball Club

Espoir BBC itozwa na Mwiseneza Maxime iraba yisobanura na REG mu mukino utangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00’) kuri sitade nto ya Remera mbere yuko APR Basketball Club yakira IPRC Kigali izaba idafite Hagumintwali Steven ufite ikibazo cy’imvune.

Ikipe ya APR BBC iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 14 mu mikino umunani (8) imaze gukina muri shampiyona. Yatsinzemo itandatu (6), itsindwa ibiri (2). Kuri ubu izigamye amanota 185 mu gihe IPRC Kigali Basketball Club izigamye amanota 135 ku mwanya wa gatanu kuko mu mukino umunani (8) yatsinzemo itanu (5) igatsindwa itatu (3) bituma iba ifite amanota 13.Kwinjira kuri iyi mikino yombi ni amafaranga ibihumbi bitatu by’amafaranga y’u Rwanda (3000 FRW) mu myanya y’icyubahiro n’igihumbi  (1000 FRW) ahasigaye hose.

Dore uko imikino iteganyijwe:

Kuwa Gatatu tariki 22 Gashyantare 2017

*Espoir BBC vs REG BBC (Petit Stade Amahoro, 18h00’)

*APR BBC vs IPRC Kigali BBC (petit Stade Amahoro, 20h00’)

 Kami Kabangu wa REG

KAMI Kabange umukinnyi wa REG BBC  Espoir igomba kwitondera

Ngandu Bienvenue

Ngandu Bienvenue undi kizigenza muri REG Basketball Club

kubwimana Kazingufu Ali

Kubwimana Kazingufu Ali kapiteni wa REG Basketball Club

IPRC Kigali BBC

IPRC Kigali BBC irakina idafite Hagumintwali Steven (ku mupira) ufite ikibazo cy'imvune

APR FC

APR BBC nayo ni ikipe idagaze nabi

League Table

Uko amakipe akurikirana haba mu bagabo (Hejuru) n'abakobwa (Hasi)

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND