RFL
Kigali

BASKETBALL: Bahufite watozaga REG BBC yasimbujwe Patrick Richard Ngwijuruvugo

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:18/10/2017 8:23
0


Patrick Richard wari umutoza mukuru wa Berco Stars mu gihugu cy’u Burundi akaba n’umutoza wungurije mu Urunani yamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri (2) mu ikipe ya REG BBC ifite igikombe cya shampiyona 2016-2017.



Patrick Richard Ngwijuruvugo asimbuye Bahufite Jean wari waratangiranye n’iyi kipe yambaraga umweru n’umutuku nyuma yo kuba yarayifashije gutwara igikombe cya shampiyona ku nshuro yabo ya mbere kuko wari umwaka wabo wa mbere nk’abanyamuryango mu ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA).

Aganira n’ikinyamakuru INDUNDI, Patrick Richard yemeye ko kuva mu mwaka wa 2015 amakipe atandukanye yo mu Rwanda yagiye amwifuza ariko bakananiranwa ariko kuri ubu ikipe ya REG BBC ikaba yabaye karundura.

“Kuva mu mwaka wa 2015 nashatswe n’amakipe atandukanye yo mu Rwanda ariko ntabwo twigeze duhuza ku bijyanye n’amasezerano. Kuri uyu munsi ikipe ya REG bagejeje aho nifuza. Ndibaza ko mbaye umutoza wa mbere muri Basketball usohotse igihugu ku masezerano agaragara”. Patrick Richard Ngwijuruvugo.

Gusa amakuru ahari avuga ko uyu Ngwijuruvugo yasinye nk'umutoza uzungiriza Kalima Cyril we wamaze kugirwa umutoza mukuru wa REG BBC mu gihe cy'imyaka ibiri iri imbere.

Bugingo Eric (Ibumoso) ushinzwe ibikorwa muri REG BBC ahana amasezerano na Patrick Richard Ngwijuruvugo 

Mu bigwi uyu Patrick Richard afite harimo kuba yarafashije Berco Stars gutwara ibikombe bitandukanye bya shampiyona n’iby’igihugu cy’u Burundi. Yabashije kwegukana ibikombe bitatu (3) bya Memorial Gisembe anatwara igikombe cy’akarere ka Gatanu (Zone V) mu 2015. Yafashije ikipe Berco Stars kwitabira amarushanwa ahuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane wa Afurika, amarushanwa yakiniwe muri Angola.

Image result for John Bahufite

Bahufite John yamaze gusimburwa ku ntebe y'abatoza muri REG BBC 

Ikipe y’Urunani yayifashije gutwara ibikombe bitandukanye bikinirwa imbere mu Burundi (Local Titles), yayifashije gutwara ibikombe bitatu (3) by’akarere ka Gatanu (ZoneV), atwara irushanwa rya Memorial Gisembe mu 2013 ndetse ayifasha kujya muri Maroc na Tunisia mu mikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND