RFL
Kigali

APR WBBC izakina imikino ya nyuma ya ‘Playoffs’ naho ikipe y’igihugu (U16) yatsinzwe umukino wa gishuti - AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:6/07/2017 7:25
0


Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Nyakanga 2017 ni bwo ikipe ya APR y’abakobwa bakina umukino wa Basketball yabonye itike iyiganisha mu mikino ya nyuma ya kamarampaka (playoffs) ubwo yatsindaga The Hoops Rwa amanota 56-39 mu mukino wa gatatu.



Ikipe ya APR Women Basketball Club yatangiye agace ka mbere itsinda amanota icyenda (9) kuri atandatu (6) ya The Hoops Rwanda inatsinda agace ka kabiri n’amanota 13-8.

Agace ka gatatu bagatsinzwe ku manota 16-14 nyuma bagaruka mu mukino batsinda agace ka nyuma ku manota 19-9.

Kuba mu  mikino itatu bakinnye APR WBBC yaratsinzemo imikino ibiri, biyiha kuzakina imikino ya nyuma aho izahura na IPRC South BBC. Imikino izatangira ku matariki atarashyirwa ahagaragara.

Uyu mukino wakurikiwe n’umukino wa gishuti wahuje ikipe y’u Rwanda y’abahungu batarengeje imyaka 16 yitegura imikino y’igikombe cya Afurika cy’ingimbi kizabera mu birwa bya Maurice kuva kuwa 13-22 Nyakanga 2017.

Aba bana batsinze amanota 75-60, ikipe yari yiganjemo abakinnyi biga hanze y’u Rwanda banakina umukino wa Basketball.

Agace ka mbere karangiye ikipe y’u Rwanda ifite amanota 16 kuri atatu (3) ya Team Diaspora, agace ka kabiri bagatsindwa ku manota 23-13.

Agace ka gatatu amakipe yombi yaguye miswi banganya amanota 20-20 hanyuma  ikipe y’u Rwanda itsinda amanota 21-19.

Iyi kipe y’u Rwanda (U16) yageze ku rwego rwo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika nyuma yo gutwara igikombe cy’imikino y’akarere ka gatanu yaberaga i Mombasa muri Kenya.

Kantore Sandra wafashije APR WBBC yugarira

Kantore Sandra wafashije APR WBBC yugarira 

Ikipe ya APR WBBC izakina imikino ya nyuma ya playoffs

Ikipe ya APR WBBC izakina imikino ya nyuma ya playoffs

Shyaka Olivierkapiteni wa Espoir BBC (Ibumoso) na Kami Kabange wa REG BBC (iburyo)

Shyaka Olivier kapiteni wa Espoir BBC (Ibumoso) na Kami Kabange wa REG BBC (iburyo)

The Hoops Rwa yatsinze umukino umwe muri itatu

The Hoops Rwa yatsinze umukino umwe muri itatu

Ikipe y'igihugu (U16) bishyushya

Ikipe y'igihugu (U16) bishyushya

Moise Mutokambali umutoza mukuru w'ikipe y'igihugu ya Basketball

Moise Mutokambali umutoza mukuru w'ikipe y'igihugu ya Basketball 

Nshizirungu Patrick wa REG BBC wanakinnye irushanwa ry'igikombe cya Afurika cy'ingimbi (U18) cyabereye mu Rwanda mu 2016 nawe yakiniye ikipe ya Diaspora

Nshizirungu Patrick wa REG BBC wanakinnye irushanwa ry'igikombe cya Afurika cy'ingimbi (U18) cyabereye mu Rwanda mu 2016 na we yakiniye ikipe ya Diaspora

Abasimbura ba Diaspora

Abasimbura ba Diaspora

Basketball

 Basketball

Basketball

Ikipe y'igihugu irakomeza imyitozo

Ikipe y'igihugu irakomeza imyitozo

AMAFOTO: IRADUKUNDA Desanjo/INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND