RFL
Kigali

BASKETBALL: LDK na APE Rugunga ziyongereye ku makipe yatwaye ibikombe mu irushanwa riterwa inkunga na perezida Paul Kagame-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:19/06/2017 14:04
0


Ikipe y’ishuli rya APE Rugunga (Abahungu) ndetse na Lyce’e de Kigali (Abakobwa) niyo makipe yegukanye ibikombe by’irushanwa "Amashuli Kagame Cup" mu mukino wa Basketball nyuma yo kwitwara neza ku mikino ya nyuma yaberaga mu ishuli rya Groupe Scolaire St Joseph Kabgayi riri mu Karere ka Muhanga kuri kuri iki Cyumweru dusoje.



APE Rugunga yageze ku mukino wa nyuma ubwo yari imaze gutsinda Petit Seminaire Baptiste amanota 57-44 (17-1, 13-15, 15-10 na 12-15) mu mukino wa ½ cy’irangiza. APE Rugunga yaje guhura na ETENi-Gisenyi ku mukino wa nyuma kuko nayo yari yihereranye IPRC West iyitsinda amanota 68-66 bakijijwe n’iminota y’inyongera/Extra-Time (7-15, 12-12, 23-18, 20-17 na 9-7)  muri kimwe cya kabiri cy’irangiza.

Umukino wa nyuma wasize APE Rugunga itwaye igikombe n’ibihumbi Magana atanu by’amafaranga y’u Rwanda (500.000 FRW) nyuma yo gustinda ETENI-Gisenyi amanota 71-51 (9-5, 22-17, 18-7 na 22-22) ku mukino wa nyuma.

Mu cyiciro cy’abakobwa, ikipe ya LDK yatwaye igikombe nyuma yo gutsinda Inyemeramihigo amanota 58-22 (18-2, 21-6, 10-4 na 9-10)   ku mukino wa nyuma.

LDK yageze kuri uru rwego nyuma yo kuba mu mukino wa kimwe cya kabiri cy’irangiza yari yatsinze Groupe Scoalire Notre Dame de la Providence amanota 66-30 (24-9, 17-9, 16-8 na 9-4). College Inyemeramihigo (Gisenyi) yari yatambutse imikino ya kimwe cya kabiri itsinze Agahozo Shalom (Rwamagana) amanota 52-50.

Mu guhatanira umwanya wa gatatu mu cyiciro cy’abakobwa, Agahozo Shalom yegukanye uyu mwanya itsinze Groupe Scolaire Notre Dame de la Providence amanota 43-39 (10-11, 12-10, 14-7 na 7-11) mu gihe mu bahungu uyu mwanya watwawe na Petit Seminaire Baptiste itsinze IPRC West amanota 66-63 (15-10, 10-15, 19-19 na 19-22).

Dore uko imikino yagenze mu mibare:

Imikino ya ½ cy’irangiza:

ABAKOBWA:

-College Inyemeramihigo 52-50 Agahozo Shalom

-LDK(Nyarugenge) 66-30 GS.Notre Dame de la Providence

ABAHUNGU:

-ETENI-Gisenyi 68-66 IPRC West

-APE Rugunga57-44 Petit Seminaire Baptiste

Guhatanira umwanya wa gatatu:

ABAKOBWA: Agahozo Shalom 43-39 GS Notre Dame de la Providence

ABAHUNGU:IPRC West 63-66 Petit Seminaire Baptiste

Umukino wa nyuma utanga igikombe:

ABAKOBWA: LDK (Nyarugenge) 58-22 College Inyemeramihigo

ABAHUNGU: APE Rugunga 71-51 ETENI (Gisenyi)

LDK yatwaye igikombe na 'cheque' y'ibihumbi 500 by'amafaranga y'u Rwanda

LDK yatwaye igikombe na 'cheque' y'ibihumbi 500 by'amafaranga y'u Rwanda

APE RUgunga nayo yahawe ibyahawe LDK

APE RUgunga nayo yahawe ibyahawe LDK

College Inyemeramihigo de Gisenyi yatahanye umwanya wa kabiri mu bakobwa

College Inyemeramihigo de Gisenyi yatahanye umwanya wa kabiri mu bakobwa

ETENI-Gisenyi yatwaye umwanya wa kabiri nyuma yo gustindwa na APE Rugunga ku mukino wa nyuma

ETENI-Gisenyi yatwaye umwanya wa kabiri nyuma yo gutsindwa na APE Rugunga ku mukino wa nyuma

Gumyusenge Xavier (Wambaye umupira w'umukara) umutoza w'abana ba santere ya Gikonko yari yaje kureba abana yazamuye uko bitwara mu ikipe ya LDK barimo Mukantwalin Philomene (Wambaye umupira w'icyatsi) ndetse na Deborah Iryimanivuze (ubanza iburyo) abana banakubutse i Mombasa mu ikipe y'igihugu y'abarengeje imyaka 16

Gumyusenge Xavier (Wambaye umupira w'umukara) umutoza w'abana ba santere ya Gikonko yari yaje kureba abana yazamuye uko bitwara mu ikipe ya LDK barimo Mukantwali Philomene (Wambaye umupira w'icyatsi) ndetse na Deborah Iryimanivuze (ubanza iburyo) abana banakubutse i Mombasa mu ikipe y'igihugu y'abarengeje imyaka 16

Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson ukinira ikipe ya Espoir BBC asanzwe akinira ikipe ya APE Rugunga kuko ariho yiga

Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson ukinira ikipe ya Espoir BBC asanzwe akinira ikipe ya APE Rugunga kuko ariho yiga

Iyakaremye kapiteni wa APE Rugunga usanzwe akinira Espoir BBC aha yarimo yakira igihembo n'igikombe

Iyakaremye Emmanuel kapiteni wa APE Rugunga usanzwe akinira Espoir BBC aha yarimo yakira igihembo n'igikombe

Agahozo Shalom batwaye umwanya wa gatatu mu bakobwa

Agahozo Shalom batwaye umwanya wa gatatu mu bakobwa

ETENI ikina na APE Rugunga ku mukino wa nyuma

ETENI ikina na APE Rugunga (Ubururu) ku mukino wa nyuma

Abiga muri GS St Joseph Kabgayi bareba imikino

Abiga muri GS St Joseph Kabgayi bareba imikino

Iyakaremye Emmanuel

Iyakaremye Emmanuel

Iyakaremye Emmanuel (10) kapiteni wa APE Rugungaashaka aho yanyura atsinda

Inyemeramihigo de Gisenyi (Ubururu) bakina umukino wa nyuma na LDK

Inyemeramihigo de Gisenyi (Ubururu) bakina umukino wa nyuma na LDK

Mwizerwa Faustine kapiteni w'ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 16 akinira ishuli rya LDK

Mwizerwa Faustine kapiteni w'ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 16 akinira ishuli rya LDK

Ni umukino College Inyemeramihigo yakinnye ubona iri hasi ugereranyije nuko yari yitwaye mu mikino ya 1/2

Ni umukino College Inyemeramihigo yakinnye ubona iri hasi ugereranyije nuko yari yitwaye mu mikino ya 1/2

Iryimanivuze Deborah umwe mu bakinnyi ba LDK bagoye Inyemeramihigo mu kugarira

Iryimanivuze Deborah umwe mu bakinnyi ba LDK bagoye Inyemeramihigo mu kugarira 

Agahozo Shalom (Umweru n'umukara) bakinira umwanya wa Gatatu na GS Notre Dame de la Providence

Agahozo Shalom (Umweru n'umukara) bakinira umwanya wa Gatatu na GS Notre Dame de la Providence

Abatoza b'ibyiciro byose mu ikipe y'igihugu bari bahari bareba abana bafite impano

Abatoza b'ibyiciro byose mu ikipe y'igihugu bari bahari bareba abana bafite impano

IPRC West (Umuhondo) ina na Petit Seminaire Baptiste ku guhatanira umwanya wa gatatu

IPRC West (Umuhondo) ina na Petit Seminaire Baptiste ku guhatanira umwanya wa gatatu

Fr.Camile

Fr.Rudasingwa Camile (Iburyo)ahagararanye na David usanzwe ari umusifuzi wa Basketball mu Rwanda

DORE AMAFOTO Y'AMAKIPE 8 YAGEZE MU MIKINO YA 1/2 CY'IRANGIZA MU BAHUNGU N'ABAKOBWA

Ikipe ya LDK (Abakobwa) yanatwaye igikombe

Ikipe ya LDK (Abakobwa) yanatwaye igikombe

ENDP yatahanye umwanya wa kane kuko yatsinze imikino yose yaba 1/2 no guhatanira umwanya wa gatatu

ENDP yatahanye umwanya wa kane kuko yatsinze imikino yose yaba 1/2 no guhatanira umwanya wa gatatu

College Inyemeramihigo de Gisenyi yatahanye umwanya wa kabiri mu bakobwa

College Inyemeramihigo de Gisenyi yatahanye umwanya wa kabiri mu bakobwa

Agahozo Shalom batwaye umwanya wa gatatu mu bakobwa

Agahozo Shalom batwaye umwanya wa gatatu mu bakobwa

IPRC West yabaye iya kane mu bahungu

IPRC West yabaye iya kane mu bahungu

ETENI-Gisenyi yatwaye umwanya wa kabiri nyuma yo gustindwa na APE Rugunga ku mukino wa nyuma

ETENI-Gisenyi yatwaye umwanya wa kabiri nyuma yo gustindwa na APE Rugunga ku mukino wa nyuma

APE Rugunga yatwaye igikombe mu bahungu

APE Rugunga yatwaye igikombe mu bahungu

Petit Seminaire Baptiste yatahanye umwanya wa gatatu mu bahungu

 Petit Seminaire Baptiste yabaye iya gatatu mu bahungu

AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND