RFL
Kigali

BASKETBALL: Amakipe y’abato azitabira imikino ya Zone V yatangiye umwiherero

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:5/06/2018 11:46
1


Kuva kuwa 17-22 i Dar ES Salaam muri Tanzania hazaba habera imikino ihuza ibihugu bibarizwa mu karere ka Gatanu (Zone V) nk’uko FIBA Afrique ibiteganya, imikino izahuza amakipe y’ibihugu hitabajwe abakinnyi batarengeje imyaka 18 yaba abakobwa n’abahungu.



U Rwanda ruzahagararirwa n’amakipe abiri y’abatarengeje imyaka 18, imwe y’abahungu n’indi y’abakobwa. Aya makipe yombi yari amaze igihe ategurwa agomba gutangira umwiherero kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Kamena 2018.

Muri iyi mikino, hazakinwa umukino wa Basketball ikinwa n’abakinnyi batanu kuri buri kipe (5X5) nk’ibisanzwe ariko hakazabamo n’icyiciro cya Basketball ikinwa n’abakinnyi batatu kuri buri kipe (3X3). U Rwanda rwatangiye kwitabira amarushanwa ya 3X3 bitewe na gahunda yo gutangira gutegura ikipe izitabira iyi mikino izaba ibarizwa mu mikino Olempike ya 2020 izabera i Tokyo mu Buyapani.

U-18 WNT izasoza ikina Ubumwe BBC kuri iki Cyumeru (10h00') naho APR WBBC ikine na IPRC South WBBC (16h00')

Ikipe y'igihugu y'abangavu batarengeje imyaka 18 iri kwitegura imikino y'akarere ka Gatanu itozwa na Mushumba Charles 

Mu bihugu bizitabira mu guhatana mu cyiciro cya Basketball ya 5X5 harimo; u Rwanda, Somalia, South Sudan, Tanzania na Uganda mu cyiciro cy’abahungu (U18,  mu gihe mu bakobwa harimo; Rwanda, Tanzania na Uganda.

Ibihugu bizitabira mu cyiciro cya Basketball ya 3X3, hazitabira amakipe ya Kenya, Rwanda, Somalia, South Sudan, Tanzania na Uganda mu bahungu mu gihe amakipe y’abakobwa azaba arimo; Rwanda, Kenya na Uganda.

Ikipe y'igihugu y'abakinnyi batarengeje imyaka 18 (Abahungu)

Ikipe y'igihugu y'abakinnyi batarengeje imyaka 18 (Abahungu)

Dore amakipe y’u Rwanda azaba akina imikino ya Zone V-2018:

ABAHUNGU:

1. Gakuru Ndahiro (APACE)

2. Rurangirwa Danny Nabil (Timber Creek High School)

3. Inkindi Jonathan (IPRC-Kigali)

4. Irumva Landry (APE Rugunga)

5. Kazeneza Emile(LDK)

6. Mudenge Bruce (LDK)

7. Ngoga Elias (LDK)

8. Niyibizi Theogene (IPRC-Kigali)

9. Nkundwa Thierry (IPRC-Kigali)

10. Ntwari Ryan (LDK)

11. Rutimirwa Yuhi Jonathan (Kigali Christian School)

12. Shema Eric (LDK)

13. Turatsinze Olivier (IPRC-Kigali )

14. Umuhoza Jean de Dieu (APE Rugunga)

15. Uwitonze Justin (ASETAR Rwanda)

Intebe ya tekinike:

Umutoza mukuru: Murenzi Yves

Umutoza wungirije: Kamanzi Janvier

Uwongera ingufu z’abakinnyi: Mwambali Serge

Ushinzwe ibikorwa by’ikipe: Mushambaro Ndakize Aimable

Umuganga w’ikipe: Uwimana Martin

 ABAKOBWA:

1. Butera Hope (LDK)

2. Butera Patience (LDK)

3. Ineza Ndahiro Stella (LDK)

4. Ineza Sifa Joyeuse (LDK)

5. Mwizerwa Faustine (LDK)

6. Umurangamirwa Ange (LDK)

7. Uwase Mpogazi Chance (LDK)

8. Mwiseneza Denyse (Ste Bernadette)

9. Izadufasha  Manishimwe (ADEGI)

10.Uwimana Clementine (IPRC-Muhabura)

11. Iryimanivuze Deborah (LDK)

12. MUutarutwa Lea (College St André)

13. Mugisha Uwera Benigne (Notre Dame Karubanda)

14. Butera Faith (APE Rugunga)

Intebe ya tekinike:

Umutoza mukuru:  Mushumba  Charles

Umutoza wungirije: Habimana Mugwaneza Claudette

Umutoza wongera ingufu: Mwambali Serge

Ushinzwe ibikorwa by’ikipe : Musanabaganwa Christine

Umuganga w’ikipe: Uwimana Martin






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NISHIMWE5 years ago
    bsr! nanjye ndumwe mubakobwa bato bakunda uyu mukino ndumva bagerageza gushiramo agatege murakoze





Inyarwanda BACKGROUND