RFL
Kigali

Basketball: Amakipe azitabira irushanwa ryo kwibuka yashyizwe mu matsinda

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:24/05/2017 7:31
0


Ni imikino izangira mu mpera z’iki cyumweru kuva kuwa Gatanu tariki 26 Gicurasi 2017 kugeza tariki 04 Kamena 2017 hakinwa irushanwa ryo kwibuka ku nshuro ya 23 abari abanyamuryango n’abakunzi ba Basketball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.



Irushanwa rikinwa mu byiciro bibiri (2) aho habanza icyiciro gikinwa n’amakipe y’imbere mu gihugu,nyuma hagakurikiraho icyiciro aho amakipe aturutse mu bihugu biba byatumiwe aba avanze nayo mu Rwanda.

Amakipe azakina icyiciro cya mbere gikinwa n’amakipe y’imbere mu gihugu yashyizwe mu matsinda. Mu cyiciro cy'abagabo itsinda rya mbere (Group A) ririmo amakipe nka:IPRC-Kigali,Espoir BBC,hamwe na REG BBC,naho itsinda rya kabiri(Group B) ryo ririmo Patriots BBC, 30 Plus BBC na IPRC-South BBC.

Mu cyiciro cy'abari n’abategarugoli harimo amakipe atatu (3) abumbiye mu itsinda rimwe ariyo; APR Women BBC, IPRC-South Women BBC na Ubumwe BBC. Ibihugu bizaba bihagarariwe muri iyi mikino birimo; u Burundi,Uganda,na D.R.Congo.

Dore uko amakipe yashyizwe mu matsinda:

Itsinda rya mbere(A)

ABAGABO

1.IPRC-Kigali BBC

2.Espoir BBC

3.REG BBC

Itsinda rya kabiri(B):

1.Patriots BBC

2.30 Plus BBC

3.IPRC-South

ABAGORE

1.APR Women BBC

2.IPRC-South BBC

3.Ubumwe BBC

 IPRC KIgali BBC iri mu itsinda rimwe na REG BBC

IPRC KIgali BBC iri mu itsinda rimwe na REG BBC

ikipe ya REG BBC izaba ikina iri rushanwa ku nshyuro yayo ya mbere

Ikipe ya REG BBC izaba ikina iri rushanwa ku nshyuro yayo ya mbere

Yanditswe na: IRADUKUNDA Yvonne






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND