Nyuma yaho Espoir BBC itwaye igikombe mu cyiciro cya mbere cy’iri rushanwa cyakinwe n’amakipe y’imbere mu gihugu, iyi kipe yisanze mu itsinda rya mbere na IPRC-South BBC, Bundes yo muri Repulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Dynamo BBC y’i Burundi mu cyiciro cya kabiri cyaryo kizaba mu mpera z’iki cyumweru.
Hazaba hakinwa icyiciro cya kabiri cy’iri rushanwa ryo kwibuka ku nshuro ya 23 abahoze ari abakunzi n’abakinnyi b’umukino wa Basketball bazize Jenocide yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda. Mu itsinda rya mbere (A)harimo amakipe nka; Patriots BBC(Rwanda), REG BBC(Rwanda) na PJB Goma(DR.Congo). Mu itsinda rya Kabiri(B) harimo amakipe nka; Espoir BBC(Rwanda), IPRC-South BBC(Rwanda),Bundes(DR.Congo) na Dynamo BBC(Burundi).
Mu bari n’abategarugoli itsinda rya mbere(A) ririmo amakipe nka:Berco Stars(Burundi) na IPRC-South(Rwanda) naho irya kabiri(B) ririmo; APR BBC(Rwanda), PJB Goma(DR.Congo) na Scandinavia (DR.Congo). Mu bakanyujijeho muri uyu mukino nabo bazaba barushanwa, mu itsinda rya mbere (A) hari amakipe nka; UGB BBC(Rwanda) na 30Plus BBC(Rwanda) naho mu itsinda rya kabiri(B) harimo:Patriots BBC(Rwanda) na Bakolo(DR.Congo).
Uko amakipe yashyizwe mu matsinda:
ABAGABO
Itsinda rya mbere(A):
*Patriots BBC(Rwanda),
*REG BBC(Rwanda) na
*PJB Goma(DR.Congo
Itsinda rya kabiri(B):
*Espoir BBC(Rwanda)
*IPRC-South BBC(Rwanda)
*Bundes(DR.Congo)
*Dynamo BBC(Burundi)
ABAGORE
Itsinda rya mbere(A):
*Berco Stars(Burundi)
*IPRC-South BBC(Rwanda)
Itsinda rya kabiri(B)
*APR BBC(Rwanda)
*PJB Goma(DR.Congo)
*Scandinavia(DR.Congo)
Abakanyujijeho
Itsinda rya mbere(A):
*UGB BBC(Rwanda)
*30Plus BBC(Rwanda)
Itsinda rya kabiri(B):
*Patriots BBC(Rwanda)
*Bakolo(DR.Congo)
Dore uko amakipe azahura mu mpera z’iki cyumweru:
Kuwa Gatanu tariki 9 Kamena 2017
ABAGORE
Itsinda B:
*APR BBC(Rwanda)Vs Scandinavia(DR.Congo); (17h00’,Rafiki)
ABAGABO
Itsinda A:
*REG BBC(Rwanda) Vs Patriots BBC(Rwanda);(19h00’,CSK)
Itsinda B:
*Espoir BBC(Rwanda)Vs IPRC-South (Rwanda);(19h00,Club Rafiki)
*Bundes(DRC)Vs Dynamo BBC(Burundi);(21h00,CSK)
Kuwa Gatandatu tariki 10 Kamena 2017
ABAGABO
Itsinda B:
*IPRC-South(Rwanda) Vs Bundes(DRC);(10h00, Club Rafiki)
*Espoir BBC(Rwanda) Vs Dynamo(Burundi);(12h00, Club Rafiki)
*IPRC-South BBC(Rwanda) vs Dynamo(Burundi);(19h00, Rafiki)
*Bundes(DRC) Vs Espoir BBC(Rwanda);(20h00; Amahoro)
Itsinda A:
*Patriots BBC(Rwanda) Vs PJB Goma(DRC); (10h00; CSK)
*REG BBC(Rwanda) Vs PJB Goma(DRC) ;(18h00, Amahoro)
ABAGORE
Itsinda B:
*Scandinavia(DRC) Vs PJB Goma(DRC);(12h00; CSK)
*PJB Goma (DRC) Vs APR BBC(Rwanda);(18h00; CSK)
Itsinda A:
*Berco Stars(Burundi) Vs IPRC-South (Rwanda);(14h00; Club Rafiki)
Abakanyujijeho
itsindaA:
*UGB BBC(Rwanda) Vs 30Plus BBC(Rwanda);(14h00; CSK)
Itsinda B:
*Patriots BBC(Rwanda) Vs Bakolo(DRC);(16h00; CSK)
Umukino wa nyuma w'imikino ihuza amakipe y'imbere mu gihugu wahuje Espoir BBC (Ubururu) itsinda REG BBC (Umweru) amanota 61-58
Yanditswe na IRADUKUNDA Yvonne
TANGA IGITECYEREZO