RFL
Kigali

BASKETBALL: Abakinnyi 10 bagaragaje ubuhanga kurusha abandi muri shampiyona 2016-2017

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:28/06/2017 8:08
3


Kuwa Gatandatu tariki 23 Kamena 2017 ni bwo habaye umuhango wo gutanga ibihembo n’ibikombe ku makipe yitwaye neza muri shampiyona y’umwaka w’imikino 2016-2017. REG BBC mu cyiciro cy’abagabo na APR BBC mu bagore ni yo makipe yatwaye ibikombe byari bigeretseho miliyoni imwe n’ibihumbi 500 mu mafaranga y’u Rwanda.



Muri uyu mwaka w’imikino 2016-2017, shampiyona yari igizwe n’amakipe icumi (10) mu cyiciro cy’abagabo ari nabyo byatumaga ikipe isabwa gukina imikino 18 kugira ngo isoze shampiyona. Muri iyi mikino 18, REG BBC itozwa na John Bahufite yatsinzemo imikino 17 itsindwa umwe (1).

Mu cyiciro cy’abagore, ikipe yasabwaga gukina imikino umunani (8) kugira ngo ibe irangije shampiyona igizwe n’amakipe atanu (5). APR BBC yisubije igikombe yari ifite nyuma yo gutsinda imikino irindwi (7) igatsindwa umwe (1).

Tudatinze cyane ku makipe yatwaye ibikombe nubwo aba yiganjemo abakinnyi bafite ubuhanga kurusha andi makipe, no mu yandi makipe baba bahanganira ibi bikombe hari igihe ugenda usangamo abakinnyi bakora ikinyuranyo kigaragarira buri wese ukurikiranira hafi umukino wa Basketball.

Muri iyi nkuru tugiye kureba abakinnyi icumi (10) bagerageje gukora ikinyuranyo kiri hejuru y’icyo bagenzi babo baba abo bakinana cyangwa mu yandi makipe bakoze.

10.Bushiri Mungunibwa Guilain Yesman (IPRC South BBC)

Niyonsaba Bienvenue kapiteni wa IPRC South BBC azamukana umupira

Bushiri Mungunibwa Guilain Yesman kapiteni w’ikipe y’ikigo cy’ishuli rya IPRC South BBC ni umwe mu bakinnyi bakomeye iyi kipe yatangiranye umwaka w’imikino 2016-2017 nyuma yo kuba yari imaze gutakaza amazina akomeye y’abakinnyi bari bayifashije mu mwaka w’imikino 2015-2016.

Mu mikino IPRC South BBC yagiye ikina haba mu rugo no hanze, Bushiri Mungunibwa Guilain Yesman yagiye agira uruhare rukomeye mu gutuma iyi kipe itozwa na Mushumba Charles ibasha guhangana ikaba yararangije shampiyona ihagaze ku mwanya wa Gatanu (5) n’amanota 28.

9.Hakizimana Linonel (Patriots BBC)

Hakizimana Lionel

Umwaka w’imikino 2015-2016 urangiye ni bwo Hakizimana Lionel yatangaje ko asezeye mu ikipe ya Espoir BBC yamenyekaniyemo. Nyuma yaje kugana mu ikipe ya BK BBC nayo itararambye, biza kurangira agannye muri Patriots BBC.

Patriots BBC nk’ikipe yari aje asangamo abakinnyi bakomeye barimo nka Mugabe Arstide, Nkurunziza Walter, Kaje Elie n’abandi bari basigaye nyuma y’igenda rya Kubwimana Kazingufu Ali, yaraje asa naho agowe cyane no kwisanga mu ikipe ari nako agenda yicazwa igihe kinini mu mikino yatangiye shampiyona.

Gusa, Hakizimana yagiye agaruka mu bihe bye ndetse uko shampiyona yagendaga yinikiza byaje kurangira abaye umukinnyi Patriots BBC yagiye ishingiraho mu mikino ikomeye yagiye ikina ahanini anabafasha kuzamura amanota kuko uyu musore afite umwihariko wo gutsinda amanota atatu kenshi mu mukino.

8.Ngandu Bienvenue (REG BBC)

Ngandu Bienvenue umusore w'ibigango ukinira REG BBC

Ngandu Bienvenue cyo kimwe n’abandi bakinnyi bose REG BBC yakoresheje uyu mwaka, yayijemo akubutse muri Espoir BBC aza nk’umukinnyi wakoraga ikinyuranyo kuko ni bo bakinnyi REG BBC yifuzaga kugira ngo itangirane imbaraga dore ko byanatanze umusaruro.

Bigendanye n’ubuhanga, imbaraga n’ubunararibonye afite muri shampiyona y’u Rwanda, Ngandu Bienvenue yagiye afasha ikipe ya REG BBC kwitwara neza by’akarusho mu mikino y’ishiraniro (Derby) bitewe n’imbaraga ziba zisabwa mu mikino ikomeye.

7.Nkurunziza Walter (Patriots BBC)

Nkurunziza Walters  ahana ikosa

Nkurunziza Walter umukinnyi ngenderwaho muri Patriots BBC, ntawakwirengagiza ko ari mu bakinnyi bagiye bakina iminota n’imikino myinshi mu mikino 18 Patriots BBC yakinnye muri shampiyona abafasha haba mu gutsinda amanota ndetse no kurinda ayo babaga bamaze gutsinda.

6.Kaje Elie (Patriots BBC)

Kaje Elie wa Patriots BBC ahakana avuga ko umusifuzi abeshye ku cyemezo yari afashe

Kaje Elie nawe ni umukinnyi wa Patriots BBC, umwe mu bakinnyi b’iyi kipe bayitangiye kugira ngo ibe yararangije shampiyona yicaye ku mwanya wa kabiri (2) muri shampiyona. Uretse kuba ari mu bakinnyi bagiye batakaza imbaraga nyinshi mu nyungu za Patriots BBC, Kaje Elie yagiye agira umwihariko wo kuba umukinnyi wagiye asoza imwe mu mikino ariwe ufite amanota menshi (Topscorer of the match).

5.Kubwimana Kazingu Ali (REG BBC)

kubwimana Kazingufu Ali akosora ikosa

Kubwimana Kazingufu Ali ni kapiteni wa REG BBC, ikipe yafashije gutwara igikomve cya shampiyona n’icyo kwibuka ku rwego mpuzamahanga abari abanyamuryango ba FERWABA bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

Kubwimana yatangiranye na REG BBC anayibera kapiteni ubwo bari bamukuye muri Patriots BBC kuko yari umwe mu bakinnyi bari bakomeye bayifasha kwitwara neza.

Ubuhanga afite bwo kubasha kugendera ku muvuduko uri hejuru mu kibuga anatwaye umupira, gucenga no kugarira mu gihe ikipe ye yugarijwe, abigerekaho gutsinda amwe mu manota aba akenewe bigatuma ikipe ya REG BBC ikomeza kurwana ku ntsinzi yayo kuko byanarangiye itsinzwe umukino umwe muri shampiyona.

4.Mukengerwa Benjamin (REG BBC)

Mukengerwa Benjamin yasize abakinnyi ba Patriots agana inkangara

Mukengerwa Benjamin ni umwe mu bakinnyi bakomeye buri muntu ukurikira umukino wa Basketball mu Rwanda atatindaho yibaza icyo uyu musore amariye REG BBC kuko mu mikino ikomeye niho yagiye agaragaza ko afite impano itari impahano ahubwo ko asanzwe agendana buri kimwe cyose gisabwa kugira ngo amanota aboneke.

3.Niyonkuru Pascal (Espoir BBC)

BASKETBALL: Espoir BBC yanyagiye CSK BBC ikitwa ‘Trois-Chiffre’-AMAFOTO

Haramutse habayeho ibarura rusange ryo kureba umukinnyi warangije shampiyona afite abafana benshi ku bibuga bitandukanye ikipe ya Espoir BBC yagiye ikiniraho, ntagushidikanya ko Niyinkuru Pascal bita KACEKA atabura umwanya wa mbere.

Ikipe ya Espoir BBC yatangiye shampiyona nta mahirwe ihabwa yo kuba yazabona umwanya mwiza muri shampiyona bitewe nuko nta bakinnyi bafite amazina akomeye muri Basketball bari bafite. Gusa biturutse mu kwitanga kw’abakinnyi bacye yari ifite, byatumye iyi kipe itozwa na Mwiseneza Maxime isoza ku mwanya wa kane (4) n’amanota 30 mu mikino 18.

Muri uku kwitanga kwaranze abakinnyi bafite ubunararibonye muri Espoir BBC barimo nka; Shyaka Olivier, Mbanze Bryan, Sangwa Armel bita Melo, Iyakaremye Emmanuel bita Zulu n’abandi ni ho Niyonkuru Pascal yagiye yigaragaza atsinda amanota mu buryo bushimisha abafana (Slam-Dunk).

2.Shyaka Olivier (Espoir BBC)

Shyaka Olivier wafashije Espoir BBC gutwara amanota 2

Nk’umwe mu bakinnyi bari bafite uburambe mu ikipe ya Espoir BBC, Shyaka Olivier akaba na kapiteni w’iyi kipe yasigaranye inshingano zo gufasha bagenzi be bakiri bato kuba bakomeza kurwana ku izina rya Espoir BBC baririnda kugayika mu ruhando rwa Basketball yo mu Rwanda.

Shyaka yagiye akora ibishoboka mu mikino 18 bakinnye arayikina yaba arwaye cyangwa atameze neza ndetse anabasha kujya arangiza imwe mu mikino ariwe utsinze amanota menshi. Shyaka Olivier yakomeje gufasha Espoir BBC kuba bazamura umwuka wo guhatana barangiza shampiyona bicaye ku mwanya wa kane (4). Kwitwara neza muri shampiyona byabahesheje igikombe cyo kwibuka ku rwego rw’igihugu ndetse kuri ubu bakaba bemerewe kuzitabira irushanwa ry’imikino ya KAMARAMPAKA (Playoffs), imikino baramutse bitwaye neza bakwegukana igikombe.

1.Kami Kabange (REG BBC)

Kami Kabange n'umufasha we Aisha Kabange ukinira ikipe ya APR WBBC

Kami Kabange n'umufasha we Aisha Kabange ukinira ikipe ya APR WBBC

Abahanga mu mukino wa Basketball baramutse bateraniye i Kigali bakerekwa imibare n’ibihe byaranze Kami Kabange, ntibatinda kurebana mu maso bemeza ko ari we mukinnyi wahatse abandi muri shampiyona y’umwaka w’imikino 2016-2017. Ubuhanga n'ubushobozi bwa Kami Kabange bwagaragajwe n'ibikombe bitatu (3) yatwaye ku giti cye mu  mikino yo kwibuka abari abanyamuryango ba FERWABA bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

Ikipe ya REG BBC uyu mukinnyi akinamo ni yo yatwaye igikombe cya shampiyona itsinze imikino 17 muri 18 bakinnye bagatahukana amanota 35. Mu manota 1666 batsinze ntawatinya kuvuga ko Kami Kabange yagizemo uruhare bitewe n'imikino itandukanye yagiye asoza ari we utsinze amanota menshi kuko byabafashije gusoza shampiyona bazigamye amanota 627 kurusha indi kipe yose yari muri shampiyona kuko Patriots BBC ibakurikira ku mwanya wa kabiri n'amanota 542 izigamye.

Kami yatsinze amanota 20 muri 81 REG BBC yashyize mu nkangara bahura na Espoir BBC ku mukino wa nyuma

Kami Kabange yambara nimero 20 mu ikipe ya REG BBC

AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Alain6 years ago
    Iyi nkuru uze kuyisubiramo neza hari abakinnyi beza cyane batagaragaramo kandi bakoze akazi uy'umwaka Steven was iprc kgl si numva uko wa musiga cedar wa patriot lionel ndetse na kazingufu uyu mwaka basubiye inyuma cyane
  • Manuco6 years ago
    Aha uratubeshye cyaneee cyereka nimba washatse kuvuga abigeze gukina Kuba usize Steven wa IPRC Kigli inkuru yose iburizwamo Ubuse lionel yakinnye iki uyumwaka!!!!
  • Pio6 years ago
    Ntabwo Steven yazamo rwose Alain kuko Steven yamaze igihe yaravunitse adakina.





Inyarwanda BACKGROUND