RFL
Kigali

BASKETBALL: IPRC Kigali BBC yatangiye itsinda UGB mu irushanwa ribanziriza shampiyona 2018-2019-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:17/11/2018 10:59
1

Ku mugoroba w’uyu wa Gatanu tariki 16 Ugushyingo 2018 ubwo hatangiraga imikino ngaruka mwaka ibanziriza shampiyona (Pre-Season Tournament), ikipe ya IPRC Kigali BBC yatahanye amanota abiri y’umunsi itsinze UGB amanota 97-87.

Muri uyu mukino, ntabwo IPRC Kigali BBC itozwa na Buhake Albert yagombaga gukora ikosa ryo gutakaza kuko no muri shampiyona iyo aya makipe yahuye bitajya bibaho ko UGB yatahana intsinzi.

Agace ka mbere karangiye amakipe asa n'aho yegeranye kuko IPRC Kigali yagatsinzemo amanota 25 kuri 24 ya UGB. IPRC Kigali yakomeje kwitwara neza mu gace ka kabiri ikarangiza ifite amanota 25-15 mbere y'uko igice cya mbere kirangira IPRC Kigali iri mbere n’amanota 50-39.

Nijimbere Guibert yimanika ku nkangara atsinda

Nijimbere Guibert yimanika ku nkangara atsinda

Nijimbere Guibert yimanika ku nkangara atsinda

Nijimbere Guibert yimanika ku nkangara atsinda

Mu gace ka gatatu nabwo IPRC Kigali yagarutse ari ya yindi kuko yatsinze amanota 34 kuri 22 ya UGB mbere y'uko UGB igarura akabaraga igatsinda agace ka nyuma (4) amanota 16 kuri 13 ari nabyo byatumye bagabanya ikinyuranyo cyari hagati kuko batandukanyijwe n’amanota icumi gusa (97-87).

Nyamwasa Bruno (IPRC Kigali BBC) yatsinze amanota menshi kurusha abandi (23) mu gihe Ampire Mwanawabene Fortunat (UGB) yamuguye mu ntege agatsinda amanota 22. Nijimbere Guibert n(IPRC Kigali BBC) yatahanye amanota 20, Umuhoza Jean de Dieu (UGB) atahana amanota 18 mu gihe Irutingabo Fiston (IPRC Kigali BBC) yatsinze amanota 20.

Irutingabo Fiston wa IPRC Kigali BBC azamukana umupira

Irutingabo Fiston wa IPRC Kigali BBC azamukana umupira 

Abakinnyi b'amakipe yombi barwana no gukora ku mupira

Abakinnyi b'amakipe yombi barwana no gukora ku mupira

UGB nayo hari aho yageraga ikaba yakora amanota

GBT ni abasore ubona bafite imbaraga z'umubiri

UGB nayo hari aho yageraga ikaba yakora amanota

UGB nayo hari aho yageraga ikaba yakora amanota

Nijimbere Guibert azamaukana umupira

Nijimbere Guibert azamukana umupira 

Abakinnyi ba IPRC Kigali BBC bafata inama z'umutoza Buhake Albert

Abakinnyi ba IPRC Kigali BBC bafata inama z'umutoza Buhake Albert

Abakinnyi ba UGB bafata inama z'umutoza Murenzi Yves

Abakinnyi ba UGB bafata inama z'umutoza Murenzi Yves

IPRC Kigali BBC yari yakaniye amanota abiri y'umunsi

IPRC Kigali BBC yari yakaniye amanota abiri y'umunsi

basketball

IPRC Kigali BBC yari yakaniye amanota abiri y'umunsi 

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    Elvis Ishimwe, I see you mahnn........... shine shine

Inyarwanda BACKGROUND