Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Kanama 2018 ubwo hasozwaga imikino y’abatarabigize umwuga yaberaga ku bibuga bya La Palisse Hotel Nyandungu, Imitali Basketball Club nibo batwaye igikombe batsinze La Palisse BBC amanota 54-52 ku mukino wa nyuma.
Imitali Basketball Club itozwa na Mukurarinda Claude usanzwe ashinzwe ibikorwa by’ikipe ya Patriots BBC (Team Manager), yatwaye iki gikombe nyuma yuko yari yageze ku mukino wa nyuma itsinze Seals BBC amanota 52-50 muri kimwe cya kabiri cy’irangiza.
Umukino wa kimwe cya kabiri, ntabwo wari kuza kuba amahire kuri Seals BBC kuko agace ka mbere karangiye Imitali BBC bafite amanota 44 kuri 35 ya Seals BBC.
Imitali BBC bishimira igikombe batwaye batsinze La Palisse BBC amanota 54-52 ku mukino wa nyuma
Nyuma yo kugera kuri iyi ntsinzi, Imitali BBC yahise ikatisha itike yo guhura na La Palisse BBC yari yazamutse igana ku mukino wa nyuma itsinze Gikondo BBC muri ½ cy’irangiza.
Muri uyu mukino, Gikondo BBC yahabwaga amahirwe yo gutsinda ubwo umukino wari utaratangira bitewe nuko ifitemo abasore n’abagabo bigeze gukina umukino wa Basketball barimo Christian Kwizera usanzwe ari mukuru wa Moise Mutokambali wahoze ari umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda.
Gusa burya ngo ikibuga ntabwo kibeshya kuko agace ka mbere k’umukino karangiye La Palisse BBC iri imbere n’amanota 36 kuri 32 ya Gikondo BBC. Umukino waje kurangira La Palisse BBC itsinze umukino n’amanota 61 kuri 57 ya Gikondo BBC.
Kayumba Deus umutoza wa la Palisse BBC ni nawe wari umusangwa muri iki gikorwa
Nyuma y’irushanwa, Mukezangabo Augustin umuyobozi wa La Palisse Hotel yakiriye iyi mikino yishimiye uko irushanwa ryagenze ndetse avuga ko rigomba kuba ngaruka mwaka ndetse ko Imitali BBC yatwaye igikombe bagomba kuyongera ibihumbi ijana by’amafaranga y’u Rwanda (100.000 FRW).
“Nishimiye uko irushanwa ryagenze. Siporo nta kindi yatumarira kirenze kudushimisha mu buzima bwacu. Iyi kipe yatwaye igikombe ndayishimiye cyane nkaba nemeye ko bazayongera ibihumbi ijana. Iri rushanwa rigomba kuba ngaruka mwaka kuko nabonye ari ryiza”. Mukezangabo
Mukezangabo Augustin umuyobozi mukuru wa La Palisse yishimiye uko irushanwa ryagenze
Muri uyu muhango nibwo Gasore Serge washinze akaba ari n’umuyobozi wa Gasore Serge Foundation (GSF) mu karere ka Bugesera, yafashe umwanya agashimira abateguye iri rushanwa kuko nawe ajya ategura amarushanwa azi uko bikorwa. Aha yahise anaboneraho gushimira Mukezangabo Augustin amuha urupapuro rw’ishimwe (Certificate of Appreciation) bitewe nuko ubwo habaga irushanwa ngaruka mwaka rya 20 Km de Bugesera 2018 yahawe inkunga ikomeye na Hotel La Palisse iri i Nyamata.
Gasore Serge washizne akaba anayobora ikigo "Gasore Serge Foundation" yabineyeho atanga urwandiko rw'ishimwe (Certificate of Appreciation) arushyikiriza umuyobozi wa La Palisse wamufashije muri 20 Km de Bugesera 2018
Umukino wa nyuma wahuzaga Imitali BBC (Icyatsi) na La Palisse BBC
La Palisse BBC yatsindiwe ku mukino wa nyuma
Gikondo BBC bavuyemo mu ijonjora
Umukino wahuje Gikondo BBC na La Palisse BBC
Kwizera Christian uzwi nka Ninja akanaba mukuru wa Moise Mutokambali akinira Gikondo BBC wanayifashije kubona amanota menshi mu yo batsinze bahura na La Palisse BBC
Nubwo ari abatarabigize umwuga usanga abatoza baaba bafite ishyaka
Kayumba Deus umutoza wa la Palisse BBC
Nshizirungu Patrick LeBron (REG BBC) ku mupira ashaka uko yakora amanota ya La Palisse BBC
Kabayiza Jean Baptiste usanzwe akina muri APR BBC ashaka aho yatanga umupira kuko yakiniraga La Palisse
Umukino wa kabiri wahuje Seals BBC (Uburur) n'Imitali BBC (Icyatsi)yaje kugera ku mukino wa nyuma
Kelly Magnifique wakiniye ikipe ya APR WBBC akinira Basketball kuri La Palisse Nyandungu
Bamwe mu bakorera sipoor ku bibuga bya La Palisse Nyandungu
Mukurarinda Claude umutoza mukuru w'Imitali BBC yatwaye igikombe
Dore uko irushanwa ryagenze:
Imikino ya ½ :
- La Palisse Basketball 61-57 Gikondo Lions
- Seals 50-52 Imitali BBC
Umukino wa nyuma (Final):
- Imitali BBC 54-52 La Palisse Basketbal
PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO