RFL
Kigali

BASKETBALL: Imitali BBC yatwaye irushanwa ry’abatarabigize umwuga (Veterans) ryaberaga i Nyandungu-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:26/08/2018 17:03
2


Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Kanama 2018 ubwo hasozwaga imikino y’abatarabigize umwuga yaberaga ku bibuga bya La Palisse Hotel Nyandungu, Imitali Basketball Club nibo batwaye igikombe batsinze La Palisse BBC amanota 54-52 ku mukino wa nyuma.



Imitali Basketball Club itozwa na Mukurarinda Claude usanzwe ashinzwe ibikorwa by’ikipe ya Patriots BBC (Team Manager), yatwaye iki gikombe nyuma yuko yari yageze ku mukino wa nyuma itsinze Seals BBC amanota 52-50 muri kimwe cya kabiri cy’irangiza.

Umukino wa kimwe cya kabiri, ntabwo wari kuza kuba amahire kuri Seals BBC kuko agace ka mbere karangiye Imitali BBC bafite amanota 44 kuri 35 ya Seals BBC.

Imitali BBC bishimira igikombe

Imitali BBC bishimira igikombe

Imitali BBC bishimira igikombe  batwaye batsinze La Palisse BBC amanota 54-52 ku mukino wa nyuma 

Nyuma yo kugera kuri iyi ntsinzi, Imitali BBC yahise ikatisha itike yo guhura na La Palisse BBC yari yazamutse igana ku mukino wa nyuma itsinze Gikondo BBC muri ½ cy’irangiza.

Muri uyu mukino, Gikondo BBC yahabwaga amahirwe yo gutsinda ubwo umukino wari utaratangira bitewe nuko ifitemo abasore n’abagabo bigeze gukina umukino wa Basketball barimo Christian Kwizera usanzwe ari mukuru wa Moise Mutokambali wahoze ari umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda.

Gusa burya ngo ikibuga ntabwo kibeshya kuko agace ka mbere k’umukino karangiye La Palisse BBC iri imbere n’amanota 36 kuri 32 ya Gikondo BBC. Umukino waje kurangira La Palisse BBC itsinze umukino n’amanota 61 kuri 57 ya Gikondo BBC.

Kayumba Deus umutoza wa la Palisse BBC ni nawe wari umusangwa muri iki gikorwa

Kayumba Deus umutoza wa la Palisse BBC ni nawe wari umusangwa muri iki gikorwa

La Palisse Fitness Club bagera ku rwibutso rwa Ntarama

Nyuma y’irushanwa, Mukezangabo Augustin umuyobozi wa La Palisse Hotel yakiriye iyi mikino yishimiye uko irushanwa ryagenze ndetse avuga ko rigomba kuba ngaruka mwaka ndetse ko Imitali BBC yatwaye igikombe bagomba kuyongera ibihumbi ijana by’amafaranga y’u Rwanda (100.000 FRW).

“Nishimiye uko irushanwa ryagenze. Siporo nta kindi yatumarira kirenze kudushimisha mu buzima bwacu. Iyi kipe yatwaye igikombe ndayishimiye cyane nkaba nemeye ko bazayongera ibihumbi ijana. Iri rushanwa rigomba kuba ngaruka mwaka kuko nabonye ari ryiza”. Mukezangabo

Mukezangabo Augustin umuyobozi mukuru wa La Palisse yishimiye uko irushanwa ryagenze

Mukezangabo Augustin umuyobozi mukuru wa La Palisse yishimiye uko irushanwa ryagenze

Muri uyu muhango nibwo Gasore Serge washinze akaba ari n’umuyobozi wa Gasore Serge Foundation (GSF) mu karere ka Bugesera, yafashe umwanya agashimira abateguye iri rushanwa kuko nawe ajya ategura amarushanwa azi uko bikorwa.  Aha yahise anaboneraho gushimira Mukezangabo Augustin amuha urupapuro rw’ishimwe  (Certificate of Appreciation) bitewe nuko ubwo habaga irushanwa ngaruka mwaka rya 20 Km de Bugesera 2018 yahawe inkunga ikomeye na Hotel La Palisse iri i Nyamata.

 

 

Gasore Serge washizne akaba anayobora ikigo "Gasore Serge Foundation" yabineyeho atanga urwandiko rw'ishimwe arushyikiriza umuyobozi wa La Palisse wamufashije muri 20 Km de Bugesera 2018

Gasore Serge washizne akaba anayobora ikigo "Gasore Serge Foundation"

Gasore Serge washizne akaba anayobora ikigo "Gasore Serge Foundation" yabineyeho atanga urwandiko rw'ishimwe (Certificate of Appreciation) arushyikiriza umuyobozi wa La Palisse wamufashije muri 20 Km de Bugesera 2018

basketball

basketball

Umukino wa nyuma wahuzaga Imitali BBC (Icyatsi) na La Palisse BBC

Umukino wa nyuma wahuzaga Imitali BBC (Icyatsi) na La Palisse BBC

 

La Palisse BBC yatsindiwe ku mukino wa nyuma

La Palisse BBC yatsindiwe ku mukino wa nyuma

Gikondo BBC bavuyemo mu ijonjora

Gikondo BBC bavuyemo mu ijonjora 

Gikondo BBC bavuyemo mu ijonjora

Umukino wahuje Gikondo BBC na La Palisse BBC

Umukino wahuje Gikondo BBC na La Palisse BBC

Murumuna wa Moise Mutokambali uzwi nka Ninja akinira Gikondo BBC

Kwizera Christian uzwi nka Ninja akanaba mukuru wa Moise Mutokambali akinira Gikondo BBC wanayifashije kubona amanota menshi mu yo batsinze bahura na La Palisse BBC

Nubwo ari abatarabigize umwuga usanga abatoza baaba bafite ishyaka

Nubwo ari abatarabigize umwuga usanga abatoza baaba bafite ishyaka 

Kayumba Deus umutoza wa la Palisse BBC

Kayumba Deus umutoza wa la Palisse BBC

Nshizirungu Patrick LeBron  ku mupira ashaka uko yakora amanota ya La Palisse BBC

Nshizirungu Patrick LeBron (REG BBC)  ku mupira ashaka uko yakora amanota ya La Palisse BBC

Kabayiza Jean Baptiste usanzwe akina muri APR BBC ashaka aho yatanga umupira kuko yakiniraga La Palisse

Kabayiza Jean Baptiste usanzwe akina muri APR BBC ashaka aho yatanga umupira kuko yakiniraga La Palisse

basketball

Umukino wa kabiri wahuje Seals BBC n'Imitali BBC (Icyatsi)yaje kugera ku mukino wa nyuma

Umukino wa kabiri wahuje Seals BBC (Uburur) n'Imitali BBC (Icyatsi)yaje kugera ku mukino wa nyuma

Kelly Magnifique wakiniye ikipe ya APR WBBC akinira Basketball kuri La Palisse Nyandungu

Kelly Magnifique wakiniye ikipe ya APR WBBC akinira Basketball kuri La Palisse Nyandungu

Abakorera sipoor ku bibuga bya La Palisse Nyandungu

Bamwe mu bakorera sipoor ku bibuga bya La Palisse Nyandungu

Claude umutoza mukuru w'Imitali BBC yatwaye igikombe

Claude

Mukurarinda Claude umutoza mukuru w'Imitali BBC yatwaye igikombe

Dore uko irushanwa ryagenze:

Imikino ya ½ :

- La Palisse Basketball 61-57 Gikondo Lions

- Seals 50-52 Imitali BBC

Umukino wa nyuma (Final):

- Imitali BBC 54-52 La Palisse Basketbal

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)

 

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NTIRENGANYA DEO5 years ago
    Turashimira cyane abakorera sport la palisse Nyandungu, Umuyobozi wa La Palisse , kuko bafasha benshi mu kubaka ubuzima buzira umuze , ibyo bigatanga , umusaruro mu buzima bwabo bwa buri munsi no ku Gihugu cyacu muri Rusange. Bravo kubatsinze , courage kdi kubatabonye aya mahirwe.Congs kuri La Palisse Fitness Club mufite ikerekezo gisobsnutse.
  • 5 years ago
    seals ooyyeeee





Inyarwanda BACKGROUND