Ishyirahamwe ry'umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA), ryateguye ingando z'abana batarengeje imyaka 14 n'abatarengeje imyaka 18 haba mu bakobwa n’abahungu muri gahunda yo gutegura abana bazajya bavamo abakinnyi bakomeye banamenyereye amarushanwa.
Ni gahunda ihuriranye n’ibiruhuko binini ku bana banasanzwe bafite ubumenyi budahagije muri Basketball. Muri iyi gahunda hitabajwe abatoza barimo n’abafite ubunararibonye nka John Bahufite kuri ubu ufite inshingano zo gutoza abana bahurira ku kibuga cya Club Rafiki kiri i Nyamirambo.
Mu gitondo cy’uyu wa Gatatu tariki 13 Ukuboza 2017 ubwo iyi gahunda yari yatangiye, INYARWANDA yageze ku kibuga cya Club Rafiki. Kuri iki kibuga hari hateraniye abana bari mu kigero cy’imyaka 13 na 18 bigabanyijemo ibice bibiri (2). Abatarengeje imyaka 14 babanje gukora imyitozo ukwabo kuva saa mbili kugeza saa yine z’igitondo (08h00-10h00’). Abana barengeje imyaka 14 ariko bakaba batanarengeje imyaka 18 bakurikiyeho bakora imyitozo ihwanye n’imbaraga n’imyaka bafite.
Abatarengeje imyaka 14 bakora buri munsi Kuva Saa mbili kugeza saa yine(8h00-10h00), abatarengeje imyaka 18 bakora kuva saa yine kugeza saa sita n'igice (10h00-12h30). Ni gahunda iri kubera mu bice icyenda (9) by’igihugu, ahari n’abatoza bakomeza gutoza abo bana.
Dore ibibuga n’abatoza bahashinzwe:
1.Site ya Kicukiro ni muri IPRC-KIGALI - Karamage Olivier
2.Site ya KIBAGABAGA ni muri KIGALI CHRISTIAN SCHOOL -Joshua Kagwa
3.Site ya Nyamirambo ni kuri Club Rafiki – Bahufite Jean
4.Site ya Kimihurura ni kuri IFAK – Mugisha Innocent
5.Site ya Remera ni muri Petit Stade – Dusabimana Eric (Abakobwa gusa)
6.Site ya Rubavu kuri Stella – Karemera Jean Claude
7.Site Ya Musanze ni kuri APICUR - Coach Sahabu Irene
8.Site ya Huye - IPRC-SOUTH -Muhirwa Jean Claude
9.Site ya Muhanga ni muri Ecole Saint André - Coach- Rukiramacumu Aimé
John Bahufite niwe mutoza w'abana batarengeje imyaka 18 kuri Club Rafiki
Abana babanza kuganirizwa mbere y'imyitozo
Ni abana n'ubundi basanzwe bakina Basketball ku buryo bitagorana kubigisha
Abana batarenge 14 bitoza kuva 08h00-10h00 naho abatarengeje 18 bagakora kuva 10h-12h30'
Abatarengeje 14 basoje biruhukira
Abatarengeje imyaka 18 mbere yo gutangira imyitozo
John Bahufite atoza U18 nyuma y'abarengeje imyaka 14 bari basoje kuri Club Rafiki i Nyamirambo
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO