RFL
Kigali

REG BBC yatangiye urugendo rwo kwisubiza igikombe itsinda APR BBC-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:9/12/2017 7:19
0


Ikipe ya Rwanda Energy Group Basketball Club (REG BBC) yatangiye neza urugendo rwo kwisubiza igikombe cya shampiyona itsinda APR BBC amanota 68-64 mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona wakinirwaga kuri sitade nto ya Remera.



Ni umukino ikipe ya APR BBC yagaragaje ukwihagararaho nk’ikipe yiyubatse cyane muri uyu mwaka ariko ikipe ya REG BBC ibarusha ubunararibonye no kuba abakinnyi bakoreshejwe abenshi basanzwe baziranye kuko bamwe mu bashya ntabwo barabona ibyangombwa byo gukina.

Abakinnyi ba REG BBC batarabona ibyangombwa barimo na Kaje Elie baguze muri Patriots BBC ndetse na mugenzi we Nkurunziza Walter. REG BBC yatangiye itsinda agace ka mbere n’amanota 18-14. Mu gace ka kabiri ni bwo APR BBC yazamutse cyane kuko binjije amanota 23 kuri 16 ya REG BBC.

Mu gace ka gatatu ni bwo REG BBC yagaragaje ko ifite inyota y’amanota abiri kuko yatsinze amanota 24 kuri 15 ya APR BBC. Agace ka nyuma kayobowe na APR BBC itsinda amanota 12-10. Muri uyu mukino, Ruzigande Ally wa APR BBC yahize abandi mu gutsinda abonamo amanota 21, Kubwimana Kazingufu atsinda 19 mu gihe Mbanze Bryan nawe wa APR BBC yatsinze amanota 18.

Kalima Cyirile umutoza mukuru wa REG BBC yabwiye abanyamakuru ko APR BBC itari ifite uburyo yabatsinda kuko babonye uko ikina mbere y’igihe bahita bahindura uburyo bitwaje abakinnyi bafite ubunararibonye. Mu magambo ye Kalima yagizE ati “APR ni ikipe ikomeye ifite abana benshi, baguze neza. Twebwe (REG) twari twagize ibibazo by’abakinnyi bamwe federasiyo itaraha ibyangombwa, nicyo kintu cyatugoye cyane ariko tugendeye ku kintu cy’ubunararibonye byasabaga ko tubatsinda umukino w’uyu munsi”.

Ku ruhande rwa Aime Kalim Nkusi umutoza mukuru w’ikipe ya APR BBC avuga ko REG BBC bagiye babarusha ikintu cyo gukiza inkangara bakuramo imikino yabazwe (Rebounds).

“Ikintu REG yadutsindishije nuko yaturushije Rebounds, ndumva nta kintu kindi kinini yaturushije. Ubwugarizi bwanjye ntabwo bwari bubi kuko iyo ukina n’ikipe nka REG ifite abakinnyi nka bariya mukagera ku manota 60, ni ukuvuga ko ubwugarizi bwanjye bwari bwiza kuko ubundi REG igera muri za 80. Ubwugarizi bwacu bwari bwiza ndetse na REG bari bahagaze neza”. Aime Kalim Nkusi.

Undi mukino wari watangiye saa kumi n’ebyiri (18h00’), ikipe ya Patriots BBC yatsinze Espoir BBC amanota 82-69 (17-16, 16-14, 26-18 na 23-21). Muri uyu mukino wo, Niyonkuru Pascal (Espoir BBC) yabonyemo amanota 22, Sagamba Sedar (Patriots BBC) atsinda 19 mu gihe Hagumintwali Steven (Patriots BBC) yatsinzemo 17.

Dore uko umunsi wa kabiri uteye:

Kuwa Gatanu tariki 8 Ukuboza 2017

-Patriots BBC 82-69 ESpoir BBC

-REG BBC 68-64 APR BBC

Kuwa Gatandatu tariki ya 9 Ukuboza 2017

-IPRC South BBC vs Rusizi BBC (Huye, 14h00’)

-IPRC Kigali BBC vs UGB (Petit Stade Remera, 16h00’)

Kajeguhakwa Bunene wahoze muri REG BBC kuri ubu ari muri APR BBC

Kajeguhakwa Bunene wahoze muri REG BBC kuri ubu ari muri APR BBC

Mukengerwa Benjamin wa REG BBC ashaka inzira

Mukengerwa Benjamin wa REG BBC ashaka inzira

Aime Kalim Nkusi umutoza wa APR BBC atoza abakinnyi mu karuhuko

Aime Kalim Nkusi umutoza wa APR BBC atoza abakinnyi mu karuhuko

Kalima Cyrile umutoza mukuru wa REG BBC atanga amabwiriza

Kalima Cyrile umutoza mukuru wa REG BBC atanga amabwiriza

Kubwimana Kazingufu Ali kapiteni wa REG BBC yatsinze amanota 19 mu mukino

Kubwimana Kazingufu Ali kapiteni wa REG BBC yatsinze amanota 19 mu mukino

Aime Kalim Nusi aha amabwiriza Mbanze Bryan wanatsinze amanota 18 mu mukino

Mbanze Bryan wanatsinze amanota 18 mu mukino

Kubwimana Kazingufu Ali ahana ikosa

Kubwimana Kazingufu Ali ahana ikosa

Kubwimana Kazingufu Ali ahana ikosa

Itsinda ry'abafana biganjemo aba APR BBC

Itsinda ry'abafana biganjemo aba APR BBC

Ngandu Bienvenue arinda umupira

Ngandu Bienvenue arinda umupira

Abafana muri sitade nto ya Remera

Abafana muri sitade nto ya Remera

Aime Kalim Nkusi avuga ko REG BBC yabarushije ikintu cyo kurinda inkangara ku mipira yabaga yenda kugeramo (Rebounds)

Aime Kalim Nkusi avuga ko REG BBC yabarushije ikintu cyo kurinda inkangara ku mipira yabaga yenda kugeramo (Rebounds)

Shyaka Olivier yageze muri REG BBC avuye muri Espoir BBC

Shyaka Olivier yageze muri REG BBC avuye muri Espoir BBC

Mukengerwa Benjamin ahana ikosa

Mukengerwa Benjamin ahana ikosa

Nshobozwabyosenumuiza Jean Jacques Wilson wahoze muri Espoir BBC  acenga Byiringiro Yannick wa APR BBC

Nshobozwabyosenumuiza Jean Jacques Wilson wahoze muri Espoir BBC  acenga Byiringiro Yannick wa APR BBC

Byiringiro Yannick ahabwa amabwiriza

Byiringiro Yannick ahabwa amabwiriza

APR BBC ni ikipe yahindutse kuko isgaye ikomeye

APR BBC ni ikipe yahindutse kuko isigaye ikomeye

Basketball ni umukino usaba imbaraga n'amayeri

Basketball ni umukino usaba imbaraga n'amayeri

Espoir BBC yatsunzwe na Patriots BBC amanota 82-69

Espoir BBC yatsinzwe na Patriots BBC amanota 82-69

Patriots BBC yatahanye amanota abiri y'umunsi iyakuye kuri ESpoir BBC bajyaga bahangana mu myaka itambutse

Patriots BBC yatahanye amanota abiri y'umunsi iyakuye kuri ESpoir BBC bajyaga bahangana mu myaka itambutse

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND