RFL
Kigali

BASKETBALL:Ikipe y’u Rwanda yagarutse mu rugo-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:18/09/2017 18:46
0


Ikipe y’igihugu y’umukino wa Basketball (Abagabo) yamaze kugera mu Rwanda aho ikubutse mu mikino ya nyuma Nyafurika y’ibihugu yaberaga i Dakar n’i Tunis kuva kuwa 8-16 Nzeli 2017. U Rwanda rwabashije gutsinda Guinea mu itsinda rya mbere (A) bari barimo.



Nyuma yo gutsindwa na Cameron ndetse na Tunisia yakiriye imikino ya nyuma ikanatwara igikombe, u Rwanda rwahise rusezererwa byihuse kuko buri tsinda ryagombaga kuzamura amakipe abiri agana mu mikino ya ¼ cy’irangiza.

Umukino ubanza, u Rwanda rwatsinze Guinea amanota 75-55 kuwa 8 Nzeli 2017 mbere yo gutsindwa na Tunisia amanota 78-60. Umukino wa nyuma mu itsinda rya gatatu, u Rwanda rwatsinzwe na Cameron amanota 81-77 bityo u Rwanda rutahukana amanota ane (4) kuri atandatu (6).

Tunisia yatwaye iki gikombe ku nshuro yayo ya kabiri itsinze Nigeria amanota 77-65 ku mukino wa nyuma wakinjiwe i Tunis kuwa Gatandatu tariki 16 Nzeli 2017.

Inshuti n'abavandimwe baje kubakira

Inshuti n'abavandimwe baje kubakira

Uwimana Martin akurikiwe na Ndizeye Jean Paul wa IPRC Kigali BBC

Uwimana Martin akurikiwe na Ndizeye Jean Paul wa IPRC Kigali BBC

Abakinnyi basohoka mu kibuga cy'indege bataha

FERWABA

Abakinnyi basohoka mu kibuga cy'indege bataha 

Ikipe y'u Rwanda ubwo yari i Tunis ku mukino wa mbere na Guinea (Photo/FIBA)

Tunisia yatwaye igikombe itsinze Nigeria amanota 77-65 (photo/FIBA)

PHOTOS: FERWABA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND