RFL
Kigali

Baryan Manvir yahize abandi muri Super Stage akomeza kuyobora urutonde rwa Rwanda Mountain Gorilla Rally 2017-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:8/09/2017 23:33
0


Umunya-Kenya Baryan Manvir kuri ubu ni we uza ku isonga mu irushanwa rya shampiyona ya Afurika ryo gusiganwa mu modoka riri kubera mu Rwanda- Rwanda Mountain Gorilla Rally 2017 nyuma yo kuba umunsi waryo wa mbere umusize ari imbere mu bilometero 75.02 (75.02 KM) bamaze gusiganwa.



Mu duce tune twa mbere twabanje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Nzeli 2017, Baryan Manvir yirutse ibilometero 70.32 (70.32 KM) mu minota 42’ n’amasegonda 33” (42’33”) afatanyije na mugenzi we Sturrock Drew bafatanya gutwara imodoka ya Skoda Fabia mu ikipe ya Multiple Racing Team.

Mbere yuko bakina agace gahebuje (Super Stage) aho bazengurukaga sitade Amahoro, Baryan Manvir yari akurikiwe n’ikipe Gianca Rally Team igizwe na Giancarlo Davite na Sylvia Vindevogel bakoresheje iminota 43’ n’amasegonda 38”(43’38”) mu modoka ya Mitsubishi Evo.

Baryan Manvir akata imodoka

Baryan Manvir akata imodoka 

Mu masaha y’igcamunsi ni bwo Baryan Manvin yakomeje kwigaragaza mu kuzenguruka sitade Amahoro kuko mu rugendo bakoraga kilometero 2.35 (2.35KM) inshuro ebyiri (2), Baryan Manvir na mugenzi we bakoresheje iminota itanu n’amasegonda atandatu (5’6”) mu gihe ikipe ya Gianca Rally Team bakoresheje iminota itanu n’amasegonda 38” (5’38”).

Bivuze ko Bryan Manvir akiri imbere kuko mu bilometero 75.02 amaze gukoresha iminota 48”33” mu gihe Giancarlo Davite amukurikira ku mwanya wa kabiri n’iminota 49’26”. Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Nzeli 2017 bazasiganwa mu mihanda itanu irimo; Nyamata Ririma, Uwa Minagri, Ugera Nemba hamwe na Gako- Nyamizi, Nyamizi Nemba.

Ikipe ya Filiki Complex (Kenya) bari ku mwanya wa 14

Ikipe ya Filiki Complex (Kenya) bari ku mwanya wa 14

Dukes Rally Team igizwe na Gakuba Fergadiotis Tassos afatanya na Kayitankore Lionel bari ku mwanya wa 9

Dukes Rally Team igizwe na Gakuba Fergadiotis Tassos afatanya na Kayitankore Lionel bari ku mwanya wa 9

Abamotari baparitse

Abamotari baparitse

Abafana bazengurutse sitade

Abafana bazengurutse sitade 

Christophe Nizette atwaye imodoka ya nimero 3

Christophe Nizette atwaye imodoka ya nimero 3

Agace bajya mu mu kibuga cy'ibitaka

Mu kibuga cy'ibitaka

Abafana ba Rally

Abafana ba Rally

Ku muhanda wa kaburimbo

Ku muhanda wa kaburimbo

Urutonde rw'agateganyo nyuma y'umunsi wa mbere w'irushanwa

Urutonde rw'agateganyo nyuma y'umunsi wa mbere w'irushanwa

AMAFOTO: Saddam MIHIGO-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND