RFL
Kigali

#Umushyikirano15: Hon.Bamporiki yemeza ko Amavubi nava mu gukina akinjira mu guhatana aribwo azatanga ibyishimo

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:19/12/2017 12:53
0


Hon. Bamporiki Eduard Perezida wa Komisiyo y'Itorero ry'Igihugu avuga ko ikipe y’igihugu Amavubi izatangira gutanga ibyishimo mu gihe izaba yavuye mu myumvire yo kwitabira amarushanwa bagiye gukina ahubwo bakajya bagenda bafite umwuka wo guhatana bahiganwa n’amahanga.



Ni mu kiganiro nyungurana bitekerezo ku byateza igihugu imbere kiri kubera mu Umushyikirano” gahunda iri kuba ku nshuro ya 15 kuri ubu ikaba iri kubera mu nyubako ya Kigali Convention Center. Mbere yuko agera ku Mavubi, Bamporiki yabanje gutanga amateka ajyanye n’uburyo umutware wayoboraga Nyaruguru yabanje kubaza abakinnyi aho bagiye bamubwira ko bagiye gukina i Burundi nyuma akababwira ko niba bagiye gukina batagiye guhatana byaba byiza bigarukiye bagakinira imbere mu gihugu. Bamporiki yatangiye agira ati:

Uyu muco Nyakubahwa perezida wa Repubulika (Paul Kagame) amaze iminsi adukangurira mu rubyiruko wo guhiganwa, umutware witwa Sebugangari wa hariya hakurya i Nyaruguru, yabonye abanyarwanda bagiye i Burundi, arababaza ati ariko murajya he?, bati tugiye i Burundi, ati ese mu gihe kugira ute?, bati tugiye gukina.…mukava mu Rwanda mukajya gukina mu mahanga nta soni?, umunyarwanda agakora urugendo rungana gutya agiye gukina?, arababwira ati “Niba mutagiye guhiganwa, nimwigarukire kuko gukina mwanakinira hano.

Hon. Bamporiki mu Nama y'Igihugu y'Umushyikirano ya 15

Ibi yahise abisanisha n’uburyo Amavubi ahagaze muri iyi minsi avuga ko impamvu adatanga ibyishimo ari uko abakinnyi bajya mu irushanwa bagiye gukina badafite umurava wo guhiganwa. Mu magambo ye ati:

Ni ukuvuga ngo hari ibintu byinshi tuvomamo , twakomeza no kuvomamo. Tugira amahirwe umutoza w’ikirenga akagenda anabigarura. Buriya umunsi nk’Amavubi yaretse gukina akinjira mu mwuka wo guhiganwa , azatanga ibyishimo. Ariko abantu bagikina , barabira ibyuya, bakore siporo birangirire aho ngaho.

Amavubi yabuze itike ya 1/4 cy'irangiza muri CECAFA

Amavubi arasabwa kujya muri gahunda yo guhatana bakava mu byo gukina 

Nyuma yo kuva muri CECAFA nta musaruro, Amavubi kuri ubu ategereje kwitegura kujya ku mwiherero mbere yo kurira indege bagana i Tunis muri Tunisia aho bazitegurira mbere yo kujya muri Maroc ahazabera imikino ya nyuma ya CHAN 2018.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND