RFL
Kigali

Bambwiye ko Mukura itaratsinda Police FC ariko ndashaka guhindura amateka-Haringingo

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:12/10/2017 16:07
0


Harungingo Francis umutoza mukuru w’ikipe ya Mukura Victory Sport avuga ko akigera i Huye bamubwiye ko ikipe ya Mukura Victory Sport itaratsinda Police FC ariko akavuga ko mu mukino bafitanye kuri uyu wa Gatanu ashaka guhindura amateka akayitsindira kuri sitade Huye.



Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Haringingo yavuze ko kuba abakinnyi be bameze neza nta kibazo kindi afite ahubwo ko asaba abafana na Mukura Victory Sport kuzaba buzuye sitade bashyigikira ikipe yabo.

“Ibyo uvuze barabimbwiye. Barambwiye bati Mukura kuva yabaho ntiratsinda Police FC , iyo ikinnye neza ni ukunganya. Tuzagerageza turebe ko ku mukino w’ejo (Kuwa Gatanu) twashyiramo ingufu zose zishoboka kugira ngo turebe ko twabona intsinzi”. Haringingo

Haringingo kandi abona ko kuba Police FC yaratakaje mu mukino ufungura shampiyona Atari ibintu byatanga ikizere ko nawe azyitsinda ahubwo ko ari ibizongera ugukomera k’umukino kuko Police FC izaza idashaka gutakaza umukino.

“Ni umukino uzaba utoroshye. Urebye Police FC  ni ikipe ikomeye hano mu gihugu kandi ikaba yaratakaje umukino wa mbere, ni ukuvuga ko idashobora kwemera ko yatakaza undi mukino wa kabiri. Nzi ko uzaba ari umukino ukomeye. Twe twariteguye ndibaza ko uzaba ari umukino uryoshye”. Haringingo

Mukura Victory Sport yatangiye itsinda Kirehe FC igitego 1-0

Mu myitozo yo kuri uyu wa Kane tariki 12 Ukwakira 2017, Haringingo avuga ko Cyiza Hussein yarangije imyitozo akabwira umutoza ko atameze neza bityo ko atakwizeza abafana 100% azaba ahari.

Abandi bakinnyi Mukura Victory Sport idafite imbere ya Police FC ni; Nshimiyimana Ibrahim, Twagirayezu Fabien na Hatungimana Basile.

Ku munsi wa mbere wa shampiyona, Mukura Victory Sport yatsinze Kirehe FC igitego 1-0 i Nyakarambi mu gihe Police FC yatsinzwe na Etincelles FC ibitego 3-1.

Dore imikino y’umunsi wa kabiri wa shampiyona 2017-2018:

Kuwa Gatanu tariki 13 Ukwakira 2017

-Mukura Victory Sport vs Police FC (Stade Huye, 15h30’)

Kuwa Gatandatu tariki 14 Ukwakira 2017

-FC Marines vs APR FC (Stade Umuganda, 15h30’)

-Espoir FC vs Etincelles FC (Rusizi, 15h30’)

-AS Kigali vs Miroplast (Stade de Kigali, 15h30’)

-Sunrise FC vs Gicumbi FC (Nyagatare, 15h30’)

-Amagaju FC vs Kirehe FC (Nyagisenyi, 15h30’)

Ku Cyumweru tariki 15 Ukwakira 2017

-Rayon Sports vs SC Kiyovu (Stade de Kigali, 15h30’)

-FC Musanze vs Bugesera FC (Ubworoherane, 15h30’) 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND