Munezero Valentine na Musabyimana Penelope abangavu bagize ikipe y’u Rwanda ikina umukino wa Volleyball yo ku mucanga (Beach-Volleyball) yatahanye umwanya wa gatatu mu mikino ya Commonwealth yaberaga i Bahamas. U Rwanda rwabigezeho rutsinze Scotland amaseti 2-1 (21-16, 24-26 na 15-9).
Muri iri rushanwa, ikipe y’igihugu ya Australia ni yo yatwaye igikombe itsinze New Zeeland ku mukino wa nyuma. Scotland yafashe umwanya wa kane nyuma yo gutsindwa n’u Rwanda.
Mudahinyuka Christophe umutoza wari uyoboye iyi kipe yatangaje ko yashimishijwe n'urwego aba bakinnyi yajyanye bariho kandi ko umudali w'umwanya wa Gatatu awishimiye kurushaho.
"Nk'abantu babaye aba gatatu turishimye. Nta kindi nuko twishimiye umwanya wa gatatu.Aba bana ikintu barushije Scotland nuko muri service (gutera umupira utangiza umukino) zabo byagaragaye neza ko bumvishe amabwiriza neza. Ikindi kwiruka ku mupira ubasanga bagahita bawuzamura byatumaga bahita bakora inota byihuse". Mudahinyuka Christophe
Biteganyijwe ko iyi kipe izagera mu Rwanda kuwa 25 Nyakanga 2017.
Dore uko amakipe akurikirana:
1. Australia
2. New Zeeland
3. Rwanda
4. Scotland
5. England
6. Vanuatu
7. Bahamas
8. Trinidad and Tobago
9. Jamaica
10. Saint Lucia
Musabyimana Penelope (ibumoso), Mudahinyuka Christophe (Hagati/Umutoza) na Munezero Valentine (iburyo)
Musabyimana Penelope (ibumoso) na Munezero Valentine (iburyo) bahawe umudali wa Silver
TANGA IGITECYEREZO