RFL
Kigali

Bahamas: Ikipe y’u Rwanda yabonye itike ya kimwe cya kabiri

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:20/07/2017 16:40
1


Munezero Valentine na Musabyimana Penelope abangavu bagize ikipe y’u Rwanda ikina umukino wa Volleyball yo ku mucanga (Beach-Volleyball) yabonye itike ya kimwe cya kabiri cy’irangiza mu mikino ya Commonwealth iri kubera i Bahamas. U Rwanda rwabigezeho rutsinze Vanuati amaseti 2-0 (21-15 na 21-9).



Munezero na Musabyimana batangiye iri rushanwa batsinda Trinidad and Tobago amaseti 2-1 (21-17, 16-21 na 15-13) mu gihe mu mukino wa kabiri batsinzwe na New Zealand amaseti 2-0 (21-10 na 21-19.).

Mu mikino ya ½ cy’irangiza u Rwanda rwagezemo rutsinze Vanuati muri ¼ cy’irangiza, ruzahura n’ikipe igomba gutsinda hagati ya Australia na Scotland mu mukino wa ¼ uteganyijwe mu masaha ari imbere.

Uru rwego u Rwanda rwagezeho muri iyi mikino ntibyigeze bibaho mu mateka y’umukino wa Beach-Volleyball hano mu Rwanda.

Musabyimana Penelope (ibumoso), Mudahinyuka Christophe (Hagati/Umutoza) na Munezero Valentine (iburyo)

Musabyimana Penelope (ibumoso), Mudahinyuka Christophe (Hagati/Umutoza) na Munezero Valentine (iburyo)

IKipe y'u Rwanda n'iya Vanuati

IKipe y'u Rwanda n'iya Vanuati 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • jimmy6 years ago
    bravo nibizere nibind nyagasani azabbaha nta blem





Inyarwanda BACKGROUND