RFL
Kigali

Baboua Samson wa Sunrise FC umwe mu bakinnyi bakinnye umunsi wa 2 utazakina umunsi wa 3 wa shampiyona 2018-2019

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:29/10/2018 21:24
0


Baboua Samson rutahizamu w’ikipe ya Sunrise FC mu Karere ka Nyagatare ni we mukinnyi wakinnye umunsi wa kabiri wa shampiyona ariko utemerewe gukina umunsi wa gatatu bitewe nuko yabonye ikarita itukura ubwo batsindaga Gicumbi FC igitego 1-0.



Bitewe n'uko hakinwaga umunsi wa kabiri wa shampiyona, nta mukinnyi wari wemerewe gukina uwo munsi waba waragejeje amakarita atatu y’umuhondo kabone n'ubwo yaba yarabonye umuhondo umwe ku munsi wa mbere wa shampiyona.

Bivuze ko kuba ikibazo cyabaye kuri Nkomezi Alex wa Mukura Victory Sport utarakinnye umunsi wa kabiri azira ikarita itukura yabonye ku munsi wa mbere wa shampiyona, aricyo kibazo kiri kuri Baboua Samson wa Sunrise FC igomba kwakira Rayon Sports kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Ugushyingo 2018 i Nyagatare.

Baboua Samson akunze guhanwa bitewe n'uburyo aba atsikamira abugarira ashaka ibitego

Baboua Samson akunze guhanwa bitewe n'uburyo aba atsikamira abugarira ashaka ibitego

Undi mukinnyi utemerewe gukina umunsi wa gatatu wa shampiyona ni Akayezu Jean Bosco bita Welbeck ukina hagati mu kibuga aca ku ruhande rw'iburyo muri Etincelles FC. Uyu yabonye ikarita itukura mu mukino Etincelles FC yatsinzwemo na Bugesera FC igitego 1-0 i Nyamata.

Image result for Akayezu Jean Bosco  inyarwanda

Akayezu Jean Bosco bita Welbeck umwe mu bakinnyi batatu bamaze kubona amakarita atukura nyuma ya Baboua Samson na Nkomzei Alex wa Mukura VS

Dore uko umunsi wa 3 wa shampiyona 2018-2019 uteye:

Kuwa Kabiri tariki 30 Ukwakira 2018

-Espoir FC vs Amagaju FC (Rusizi, 15h30’)

-AS Muhanga vs Musanze FC (Stade de Muhanga,15h30’)

-Gicumbi FC vs Police FC (Gicumbi, 15h30’)

-Etincelles FC vs SC Kiyovu (Stade Umuganda, 15h30’)

Kuwa Gatatu tariki 31 Ukwakira 2018

-Mukura Victory Sport vs Bugesera FC (Stade Huye, 15h30’)

- APR FC vs Kirehe FC (Stade de Kigali, 15h30’)

-FC Marines vs AS Kigali (Stade Umuganda, 15h30’)

Kuwa Kane tariki ya 1 Ugushyingo 2018

-Sunrise FC vs Rayon Sports (Nyagatare, 15h30’)

Baboua Samson ntazafasha Sunrise FC guhatana na Rayon Sports

Baboua Samson ntazafasha Sunrise FC guhatana na Rayon Sports






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND