RFL
Kigali

Irushanwa ryo kwiruka ritegurwa na Gasore Serge Foundation rigiye gushyigikirwa na RAF

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:28/05/2016 1:20
0


Gasore Serge Foundation ni umuryango mugari wahimbwe na Gasore Serge wahoze ari umukinnyi ukomeye mu mukino wo kwiruka ku maguru aho muri uyu muryango harimo n’indi mikino ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye birimo no kwigisha umuco,gusiganwa ku maguru bikaba bizazamurwa mu ntera umwaka utaha.



Kuri uyu wa gatanu tariki 27 Gicurasi 2016 nibwo habaye ikiganiro n’abanyamakuru maze Gasore Serge nyiri uyu muryango (Gasore Serge Foundation asobanura neza ibijyanye n’amarushanwa yo kwiruka ku maguru ateganyijwe tariki 12 Kamena 2016 aho abasiganwa bazakora ibilometero 15 (15KM) ku bantu bakuru, abana bakazakora ibilometero bitanu (5KM) mu gihe abasaza n’abakecuru bazakora ikiswe Marche (gukataaza).

Ku bijyanye n’isiganwa ku birometero 15, Gasore yasobanuye ko iri rushanwa yarizanye kugira ngo byibura umunsi umwe mu karere ka Bugesera naho hazabere amarushanwa akomeye kuko ngo guhora yumva amarushanwa yitirirwa Kigali bimutera ingufu zo gukora ibikorwa nk’ibyo.

SERGE FOU

Ikiganiro cyatangijwe isengesho rya Rwabuhihi Innocent (Ubanza ibumoso)

Iri rushanwa kandi  ryamaze kwemererwa kuzakorerwa ibisabwa byose kugira ngo rigende rikura rizagere ku rwego rwa kilometer 21 (demi-marathon) nk’uko umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri (RAF) Rukundo Johnson yabitangarije abanyamakuru. Yagize ati:

“Iri rushanwa rizaba tariki 12,twahereye ku bilometero 15 ariko turateganya ko byazakorwa bikaba ibilometero 21 igice cya marato kugira ngo rijye ku rwego rwemewe.Twemeye ko rero rizajya riba buri mwaka mu marushanwa mu marushanwa dusanganwe naryo rikiyongeraho.Ni ubwa mbere rero tugiye kuritangiza.Ni ukuvuga ngo hari ibyo twemeye (RAF) kuzakora ubu nawe (Gasore)  akazakora ibindi  kugeza igihe tuzakorana iri rushanwa rikaba igice cya marato mpuzamahanga yo mu Bugesera”

sg

Rukundo Johnson Umunyamabanga mukuru wa RAF

Ariko bifata umwanya.Utazambwira ngo bipfa kuba mpuzamahanga gusa  .Irushanwa urabanza ukarigira iry’abantu b’imbere mu gihugu, ni nayo mpamvu ubona abakinnyi twatumiye ari abo mu Bugesera, abahavuka, bityo biri mu nshingano zo kugira ngo tuzamure uyu mukino mu turere dutandukanye”.

Lt Rwabuhihi Innocent umutoza w’ikipe ya APR mu mukino wo kwiruka ku maguru yafashe ijambo muri iki kiganiro ashima cyane iki gikorwa cya Gasore kuko we abona ko ari igikorwa cy’inyamibwa kuko ngo hari benshi bananirwa no gusohoza ibikorwa byabo.

all gents

Uhereye ibumoso ni Rwabuhihi Innocent, Gasore Serge, Rukundo Serge na Ntawurikura Mathias 

Ntawurikura Mathias umunyarwanda ufite agahigo ko kuba amaze kwitabira imikino olempike inshuro nyinshi dore ko amaze kuyitabira inshuro eshanu, yafashe ijambo avuga ko iki ari igikorwa gihambaye kandi cyiza.Yabwiye Gasore ko azamuba hafi ku bijyanye n’ubufasha bwose bushoboka yamucyeneraho ko bazafatanya.

 

journo

Mu bindi bikorwa bikomeye bikorwa biciye mu muryango Gasore Serge Foundation harimo umukino w'amagare, ihuriro(Club) ikangurira abantu kwihangira imirimo, kubakira abatishoboye n'ibindi.

jjj

Abanyamakuru bari bitabiriye ikiganiro cya gahunda za Gasore Serge Foundation






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND