RFL
Kigali

ATHLETICS: Kuri uyu wa Gatandatu abanyarwanda barahatana muri shampiyona y’isi muri Espagne

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:23/03/2018 16:15
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Werurwe 2018 nibwo abanyarwanda baraba bashaka imidali muri shampiyona y’isi yo gusiganwa ku maguru, imikino igomba kubera muri i Valencia mu gihigu cya Espagne.



Abakinnyi batatu b’abanyarwanda bahagurutes i Kanombe ku mugoroba wo kuwa Gatatu tariki 21 Werurwe 2018 bagana muri Espagne aho baraba basiganwa intera ya kilometero 21 (21 Km), igice cya marato (Half-Marathon). Mu bakinnyi bahagurutse i Kanombe barimo Hakizimana John, Gakuru David na Hitimana Noel. Aba bose bazasiganwa igice cya Marato (21 Km) kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Werurwe 2018.

Aganira na INYARWANDA, Hakizimana John uheruka kuba uwa gatatu muri Kigali Internation Peace Marathon 2017, yavuze ko biteguye neza kuba bashaka imidali kuko n’imyiteguro bagiriye mu Rwanda yari myiza ku buryo ntacyo batakorewe cyatuma bavuga ko cyatuma batitwara neza.

“Twagezeyo amahoro ubu tumeze neza kuko imyitozo twakoreye mu Rwanda yagenze neza. Ubu twiteguye gukina kuri uyu wa Gatandatu kandi dufite icyizere cyo kwitwara neza”. Hakizimana John

Hakizimana John azakina yambaye nimero 146

Hakizimana John azakina yambaye nimero 146

Gusa Hakizimana avuga ko n'ubwo bashaka imidali bwose hari ibihugu bitazaborohera birimo nka Ethiopia, Kenya na Uganda. Icyo bagomba kurwana nacyo mu gihe Imidali yaba ibuze ngo ni ibihe byiza byazatuma bagira agaciro mu marushanwa aba ari imbere cyangwa kuba banabengukwa n'andi makipe.

Biteganyijwe ko mu gihe iyi kipe yaba irangije rushanwa kuri uyu wa Gatandatu, bahita bafata indege ku Cyumweru kuwa 15 Werurwe 2018 bagaruka i Kigali.

Hakizimana John (ubanza ibumoso), Gakuru David Hagati) na Noel Hitimana (Ubanza iburyo) nibo banyarwanda bagomba guhatana muri shampiyona y'isi

Hakizimana John (ubanza ibumoso), Gakuru David Hagati) na Noel Hitimana (Ubanza iburyo) ni bo banyarwanda bagomba guhatana muri shampiyona y'isi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND