Kuri iki Cyumweru tariki ya 1 Nyakanga 2018 ubwo hakinwaga shampiyona y’ishyirahamwe ry’umukino ngorora mubiri (RAF), Hakizimana John na Yankurije Marthe bakinira APR AC ni bo batwaye ibihembo mu ntera ya metero ibihumbi icumi (10.000m).
Hakizimana John usanzwe anitabira amarushanwa mpuzamahanga, yagenze intera ya 10.000 M mu gihe cy’iminota 30 n’icy’ijana kimwe (30’01”) mu gihe yarushije Nizeyimana Sylvain(SSF-Nyamasheke) amasegonda 38” kuko we yakoresheje 30’38”.
Hakizimana John imbere mu gusiganwa ashaka shampiyona
Hakizimana D’Amour ukinira ikipe ya NAS yaje ku mwanya wa gatatu akoresheje 30’47” naho Habakurama Frederick wa APR AC aba uwa kane akoresheje 31’13” aza akurikiwe na Gakuru David ukinira Police AC kuko yakoresheje 31’53”.
Nyuma y’irushanwa, Hakizimana John bita Masumbuko yavuze ko shampiyona yamubereye nziza kuko ayitwaye ariko ko bitari byoroshye kuko ngo abakinnyi bari bitabiriye iyi ntera bari bariteguye ku buryo kubasiga byamusabye imbaraga nyinshi.
“Ni byiza gutwara shampiyona kuko birashimisha. Irushanwa ntabwo ryari ryoroshye kuko hari harimo abakinnyi bafite uburambe muri uyu mukino kandi wabonaga ko biteguye gutwara igihembo gikuru, byansabye imbaraga nyinshi kugira ngo mbasige”. Hakizimana
Hakizimana John akinira ikipe ya APR AC
Mu cyiciro cy’abakobwa, Yankurije Marthe ukinira ikipe ya APR AC yaje imbere mu ntera ya 10.000 m akoresheje iminota 36 n’amasegonda 37 (36’37”). Yankurije uheruka kuba uwa kabiri muri 20 Km de Bugesera 2018 ubwo yazaga akuriye Nyirarukundo Salome utarakinnye shampiyona, yaje akurikiwe na Nyirantezimana Juliette (APR AC) wakoresheje 38’59”, Dushimimana Claudine (NAS) aza ari uwa gatatu akoresheje 39’50”.
Nyuma yo gutwara iyi shampiyona mu ntera ya 10.000 m, Yankurije yavuze ko irushanwa ryari ryiza ariko ko imibare yifuzaga kugira atayibonye kuko ngo yashakaga ibihe biri munsi y’ibyo yabonye kuri iki Cyumweru.
“Ntabwo byari bibi kuko ndangije irushanwa nta kibazo ngize. Gusa kuri njye ntabwo ari uku nabishakaga. Nashakaga ibihe bito kuri ibi nagize. Buriya ni ugukomeza kwitoza cyane kugira ngo nzarebe ko nabikora”. Yankurije
Yankurije Marthe avuga ko ibihe yabonye atari byo yashakaga neza
Abatekinisiye bareba ibihe abakinnyi bagiye bagira
Muri iyi shampiyona, ikipe ya Vision Jeunnesse Nouvelle y’i Rubavu ntabwo yabashije gukina nyamara yari yageze kuri sitade Amahoro ahaberaga irushanwa. Mubirigi Fidele umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino ngororamubiri (RAF) yabwiye abanyamakuru ko iyi kipe yazize ko itubahirije amabwiriza yo kwiyandikisha bakabikora batinze bityo ko ari gahunda yo guca umuco w’uburangare no kudaha ibintu agaciro. Mubirigi Fidele yagize ati:
Ikijyanye n’ikipe ya Rubavu namwe mujye mudufasha nk’abanyamakuru, gahunda yose tuba twayitanze tugatanga n’itariki ntarengwa (Deadline) kandi tukabiha amakipe tubasaba ko bandikisha abakinnyi. Ariko ukabona ku munsi wa nyuma bamwe ni bwo bagiye kwandikisha. Kwandikisha ku munsi wa nyuma biteza ikibazo ugasanga harakina abakagombye gukina. Uwo ni umuco tugomba kwiyubakamo tukirinda gucyererwa, nka federasiyo hari ingamba dushaka gushyiraho ngo bibe byacika, tugomba kwiyubakamo umuco wo kubahiriza gahunda.
Mubirigi Fidele umuyobozi w'ishyirahamwe ry'umukino ngorora mubiri mu gusiganwa ku maguru (RAF) aganira n'abanyamakuru nyuma y'irushanwa
Mubirigi yavuze ko irushanwa ryagenze neza kandi ko bishimira ko habonetse umubare munini w’abakinnyi mu ngeri zitandukanye bityo bikorohera ishyirahamwe gushyiraho ibyiciro byinshi byagombaga guhatanirwa.
Ibyiciro byose byahatanye mu gusiganwa ku maguru:
Metero 10.000(10.000 m) mu bahungu:
1.Hakizimana John (APR AC): 30’01”
2.Nizeyimana Sylvain (SSF-Nyamasheke): 30’38”
3.Hakizimana D’Amour (NAS): 30’47”
4.Habakurama Frederick (APR AC): 31’13”
5.Gakuru David (Police AC): 31’53”
Metero 10.000(10.000 m) mu bakobwa:
1.Yankurije Marthe (APR AC): 36’37”
2.Nyirantezimana Juliette (APR AC): 38’59”
3.Dushimimana Claudine (NAS): 39’50”
4.Imanishimwe Annonce (TVET-Gicumbi): 44’44”’
Ni shampiyona ikinwa umunsi umwe
Sharangabo Alex uherutse gutorerwa kuba umunyamabanga wa komite olempike y'u Rwanda
Vivine Niragire ntabwo yakinnye shampiyona 2018
Metero 100 (100 m) mu bahungu:
1.Dukeshimana Patient (Huye):11’’16”’
2.Mugisha Emmanuel (SSF-Gatsibo):11”40”’
3.Manzi Jonathan (SSF-Nyarugenge): 11”51”’
4.Nsabimana Placide (APR AC): 11”54”’
5.Hakim Ndagijimana (Police AC): 11”65”’
Metero 100 (100 m) mu bakobwa:
1.Niyinkuru Marthe (SSF-Gicumbi): 12”75”’
2.Selaphine Uwizeyimana (Ngororero):13”37”’
3.Mukashyaka Placide (MCAC):13”55”’
4.Noella Uwiringiyimana (SSF-Karongi): 13”96”’
5.Aline Batamuriza (MCAC): 14”68”’
Metero 200 (100 m) mu bahungu:
1.Dukeshimana Patient (Huye): 22”58”’
2.Justin Nsengimana Police AC):22”83”’
3.Jonathan Manzi (SSF-Nyarugenge): 22”89”’
4.Jean Claude Ndayizeye (Kamonyi):23”42”’
5.Justin Sagaga (SSF): 23”67”’
Metero 200 (200 m) mu bakobwa:
1.Ingabire Sifa (SSF-Nyamasheke): 27”
2.Solange Uwiringiyimana (Rwamagana): 27”
3.Placidia Mukashyaka (MCAC): 27”
4.Selaphine Uwizeyimana (Ngororero):27”
5.Clemence Mukeshimana (TVET Gicumbi): 27”
Metero 400 (400 m) mu bakobwa:
1.Honorine Iribagiza (NAS):57”76”’
2.Diane Nyirabizeyimana (Ngororero): 1’00”
3.Sifa Ingabire (SSF-Nyamasheke): 1’01”
4.Delphine Mukeshimana (SSF-Rulindo): 1’02”
5.Mukeshimana Clemence (TVET Gicumbi):1’05”
Metero 400 (400 m) mu bahungu:
1.Justin Nsengiyumva (Police AC): 49”21”’
2.Eric Turikunkiko (SSF-Rubavu):50”39”’
3.Ildephonse Nkejumuto (Ntarama):1’00”
4.Patrick Nzitatira (Police AC): 1’03”
5.Samuel Kwizera (Huye): 1’03”
Metero 800 (800 m) mu bahungu:
1.Nimubona Yves (SSF-Kicukiro): 1’50”
2.Safari Emmanuel (Police AC): 1’51”
3.Ngabonzinza Marcel (MCAC):1’52”
4.Bagina Timothe (APR AC): 1’55”
5.Uwimana Felix (No Team): 1’58”
Metero 800 (800 m) mu bakobwa:
1.Diane Nyirabizeyimana (SSF-Ngororero): 2’14”18”’
2.Honorine Iribagiza (NAS): 2’14”81”’
3.Alice Ishimwe (SSF-Nyamasheke): 2’17”
4.Nishimwe Belise (MCAC):2’34”
5.Frida Ineza (Ngororero):2’40”
Metero 1500 (1500 m) mu bakobwa:
1.Nishimwe Beatha (NAS): 4’19”
2.Uwizeyimana Jeanne Gentille (Nyamasheke): 4’49”
3.Mutuyimana Epiphanie (MCAC): 4’59”
4.Iradukunda Marie Mediatrice (Ngororero):5’07”
5.Christine Yamuragiye (NAS): 5’18”
Metero 1500 (1500 m) mu bahungu:
1.Nimubona Yves (SSF-Kicukiro): 3’46”
2.Emmanuel Safari (Police AC): 3’55”
3.Bakunzi Aime Placide (SSF-Kamonyi): 3’56”
4.Ngurinzira Jean Baptiste (APR AC): 3’57”
5.Nkejumuto Ildephonse (Ntarama): 4’00”
Uburyo bwo guhaguruka
Metero 5000 (5000 m) mu bahungu:
1.Ntawuyirushintege Potien (APR AC):14’25”00”’
2.Joseph Nzirorera (APR AC): 14’25”37”’
3.Dushimimana Gilbert (APR AC): 14’27”44”’
4.Tuyishimire Christophe (APR AC): 14’36”69”’
5.Niyonzima Olivier (MCAC): 14’37”37”
Metero 5000 (5000 m) mu bakobwa:
1.Niyirora Primitive (NAS): 18’03”
2.Ibishatse Angelique (MCAC): 18’07”
3.Uwambajimana Jeannette (Kamonyi): 18’09”
4.Mukamusana Sandrine (SSF-Huye): 19’30”
5.Ntahobavukira Francine (SSF-Huye):19’40”
Ndayisaba Saidi Hamisi ni we wari umushyushyarugamba ariko abikora nk'umutekinisiye kuko ni we wavugaga ibyiciro bigomba gukina
Muhitira Felicien bita Magare nawe ntabwo yakinnye shampiyona
Muri gahunda yo gutanga ibihembo
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO