RFL
Kigali

AS Kigali yanyagiye Bugesera FC, Ndarusanze akomeza kongera ibitego-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:25/05/2018 19:39
1


Ikipe ya AS Kigali yanyagiye Bugesera FC ibitego 4-0 mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona wakinirwaga kuri sitade ya Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Gicurasi 2018. AS Kigali yahise igwiza amanota 48 atuma ikomeza kuguma ku mwanya wa kabiri muri shampiyona.



Muri uyu mukino, Frank Kalanda wari wagarutse bitewe n'uko Ndayisenga Fuad atari mu bakinnyi bitabajwe, yafunguye amazamu ku munota wa 27’ aza kongeramo ikindi ku munota wa 69’ w’umukino. Ibindi bitego byatsinzwe na Ndarusanze Jean Claude  (45+1’) na Jimmy Mbaraga Traore (30’).

Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego

Abakinnyi ba AS Kigali bishimira igitego

Abafana ba AS Kigali nubwo ari bacye bari  mu bihe bitari bibi

Abafana ba AS Kigali nubwo ari bacye bari  mu bihe bitari bibi 

Ikipe ya Bugesera FC iheruka gutsindirwa kuri iki kibuga ibitego 5-0 bakina na Rayon Sports, yahise yuzuza ibitego icyenda (9) imaze gutsindirwa kuri sitade ya Kigali mu mikino ibiri. AS Kigali yari yagaruye Bishira Latif utarakinnye umukino wa Kiyovu Sport bitewe n'uko icyo gihe yari afite amakarita atatu y’umuhondo, gusa muri uyu mukino yongeye kubona indi karita y’umuhondo. Farouk Ruhinda Saifi wa Bugesera FC nawe yaje kubona ikarita y’umuhondo muri uyu mukino.

Bugesera FC  bari bafite umukino ushingiye hagati kuri Ndikumasabo Steve ariko ukabona ntabwo ahagije kuko byageraga hagati ugasanga ntabwo ahagije kuko Ally Niyonzima na Ntamuhanga Thumaine wabonaga bamuganza kuko Ntwari Jacques yatinze kwinjira mu mukino akaza no kuvamo mbere y’igice cya kabiri. Ibi byaje gutuma abakinnyi nka Mugenzi Bienvenue na Mubumbyi Bernabe Babura imipira myinshi bari kubyaza ibitego kuko abakinnyi bo hagati wabonaga bafite ikibazo cyo gutambutsa imipira.

Igice cya mbere cyarangiye Bugesera FC imaze kwinjizwa ibitego 3-0 bityo Hitimana Thierry ahita abona ko ubwugarizi bwe burimo ikibazo ni ko gukuramo Tubane James ashyiramo Muhire Anicet (Gasongo) aza gufatanya na Rucogoza Aimable Mambo. Gusa nabo baje kwinjizwa igitego cya Frank Kalanda ku muniota wa 69’.

Nyuma yo gutsinda igitego muri uyu mukino, Ndarusanze Jean Claude yahise yuzuza ibitego 12 muri shampiyona akomeza kuyobora abandi kuko Orotomal Alex (Sunrise FC) na Wai Yeka Tatuwe (FC Musanze) bamukurikira buri umwe afite ibitego icumi (10).

Eric Nshimiyimana umutoza wa AS Kigali yaje kubona ko Murengezi Rodrigue atari gutanga umusaruro hakiri kare ahita amukuramo ku munota wa 20’ ashyiramo Ntamuhanga Thumaine Titty ajya gufatanya na Ally Niyonzima hagati mu kibuga.

Jimmy Mbaraga yaje gusimburwa na Ntwari Evode ku munota wa 64’ mu gihe Iradukunda Eric Radou yaje asimbura Omar Ngandou bityo Kayumba Soter wakinaga iburyo akagaruka mu mutima w’ubwugarizi naho Irakunda Eric Radou akajya iburyo aho asanzwe akina.

Hitimana Thierry umutoza mukuru wa Bugesera FC yatangiye gusimbuza ubwo hari hashize igice cya mbere kuko Muhire Anicet bita Gasongo yasimbuye Tubane James naho Ntwari Jacques asimburwa na Nininahazwe Fabrice mu gihe Niyimbona Eric yasimbuye Mubumbyi Bernabe ku munota wa 83’ w’umukino.

AS Kigali yahise igira amanota 48 ayicaza ku mwanya wa kabiri mu mikino 23 imaze gukina mu gihe APR FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 50 mu mikino 24.

Mubumbyi Bernabe Baloteli  ashaka igitego

Mubumbyi Bernabe Baloteli ashaka igitego

Ndikumasabo Steve atemberana umupira

Ndikumasabo Steve atemberana umupira 

Ngandou Omar akurikiwe na Mubumbyi Bernabe

Mubumbyi Bernabe Baloteli

Ngandou Omar akurikiwe na Mubumbyi Bernabe 

AS Kigali bishimira intsinzi

Abakinnyi bipanga mbere yo gutera coup franc

Abakinnyi bipanga mbere yo gutera coup franc

Iradukunda Eric Radou (Ibumoso) yari yagarutse muri 18 ba AS Kigali

Iradukunda Eric Radou (Ibumoso) yari yagarutse muri 18 ba AS Kigali 

Ntiginama Patrick (5) acisha umupira mu bakinnyi ba AS Kigali

Ntiginama Patrick (5) acisha umupira mu bakinnyi ba AS Kigali

Abasifuzi n'abakapiteni

Abasifuzi n'abakapiteni

Nsaziyinka Noel umutoza wungirije wa Bugesera FC asengera umukino mbere yo gutangira

Nsaziyinka Noel umutoza wungirije wa Bugesera FC asengera umukino mbere yo gutangira

AS Kigali

11 ba AS Kigali babanje mu kibuga 

11 ba Bugesera FC babanje mu kibuga

11 ba Bugesera FC babanje mu kibuga

Abakinnyi babanje mu kibuga:

AS Kigali XI: Bate Shamiru (GK, 21), Mutijima Janvier 3, Kayumba Soter (C, 15), Ngandou Omar 2, Bishira Latif 5, Niyonzima Ally 8, Murengezi Rodrigue 7, Ndayisaba Hamidou 22, Ndarusanze Jean Claude 11, Mbaraga Jimmy 16 na Frank Kalanda 9

Bugesera FC XI: Nsabimana Jean de Dieu (GK, 22), Turatsinze Hertier 18, Tubane James 6, Rucogoza Aimable Mambo 2, Nimubona Emery 25, Ntwari Jacques 23, Nzigamasabo Steven, SSentongo Farouk Ruhinda Saifi 10, Mugenzi Bienvenue 14 na Mubumbyi Bernabe 9.

Ndikumasabo Steve ashaka aho yanyuza umupira

Ndikumasabo Steve ashaka aho yanyuza umupira hagati ya Ndarusanze Jean Claude na Ntamuhanga Thumaine Titty (12)

Farouk Ruhinda Saifi Ssentongo ashaka igitego

Farouk Ruhinda Saifi Ssentongo ashaka igitego 

Farouk Ruhinda Saifi Ssentongo ubwo yari amaze guhusha igitego

Farouk Ruhinda Saifi Ssentongo ubwo yari amaze guhusha igitego

Ndatimana Robert (hagati) ari mu bihano

Ndatimana Robert (hagati) ari mu bihano kuva batsindwa na Rayon Sports ibitego 5-0

Samson Irokan Ikechukwu ntabwo arakira neza

Samson Irokan Ikechukwu ntabwo arakira neza imvune yari yaragize akaza kubagwa 

Ahari hicaye abakinnyi biganjemo aba APR FC, Rayon Sports na FC Musanze

APR FC

Ahari hicaye abakinnyi biganjemo aba APR FC, Rayon Sports na FC Musanze

AS Kigali yatsinze ibitego bingana nibyo yatsinzwe na SC Kiyovu

AS Kigali yatsinze ibitego bingana n'ibyo yatsinzwe na SC Kiyovu

Nsabimana Jean de Dieu bita Shawulin umunyezamu Bugesera FC yaguze muri Pepinieres FC ubwo yari amaze kurya ibitego bine

Nsabimana Jean de Dieu bita Shawulin umunyezamu Bugesera FC yaguze muri Pepinieres FC ubwo yari amaze kurya ibitego bine 

Abafana ba AS Kigali

Abafana ba AS Kigali   

Frank Kalanda watsinze igitego cya mbere cya AS Kigali aha yari ahetse Ngandou Omar

Frank Kalanda watsinze igitego cya mbere cya AS Kigali aha yari ahetse Ngandou Omar

Nimubona Emery myugariro wa Bugesera FC (25) yaje guhabwa ikarita y'umuhondo

Nimubona Emery myugariro wa Bugesera FC (25) yaje guhabwa ikarita y'umuhondo

Umunsi wa 25 wa shampiyona:

Kuwa Kane tariki 24 Gicurasi 2018:

-Musanze FC 1-2 APR FC

Kuwa Gatanu tariki 25 Gicurasi 2018

-AS Kigali 4-0 Bugesera FC  

Kuwa Gatandatu tariki 26 Gicurasi 2018

-Sunrise Fc vs Police FC (Nyagatare, 15h30’)

-Amagaju FC vs Gicumbi FC (Nyamagabe, 15h30’)

-Etincelles FC vs SC Kiyovu (Stade Umuganda, 15h30’)

Ku Cyumweru tariki 27 Gicurasi 2018

-Rayon Sports FC vs Miroplast FC (Stade de Kigali, 15h30’)

-Mukura VS vs Espoir FC (Stade Huye, 15h30’)

-Marines FC vs Kirehe FC (Stade Umuganda, 15h30’)

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Karangwa5 years ago
    Dukunda amakuru ya Inyarwanda turabemera Cyane abafana ba Team y'Umujyi wacu Ukeye AS Kigali FC muduha amakuru y'umukino wacu mbere y'abandi Bose. Inyarwanda you are very smart! Gusa uyu munsi Ifoto ya AS Kigali washyizeho iya Bugesera. N'Ibisanzwe Ariko turabashimira uburyo mutugerezaho amakuru igihe Murakoze.





Inyarwanda BACKGROUND