Ikipe ya AS Kigali yanyagiye Bugesera FC ibitego 4-0 mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona wakinirwaga kuri sitade ya Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Gicurasi 2018. AS Kigali yahise igwiza amanota 48 atuma ikomeza kuguma ku mwanya wa kabiri muri shampiyona.
Muri uyu mukino, Frank Kalanda wari wagarutse bitewe n'uko Ndayisenga Fuad atari mu bakinnyi bitabajwe, yafunguye amazamu ku munota wa 27’ aza kongeramo ikindi ku munota wa 69’ w’umukino. Ibindi bitego byatsinzwe na Ndarusanze Jean Claude (45+1’) na Jimmy Mbaraga Traore (30’).
Abakinnyi ba AS Kigali bishimira igitego
Abafana ba AS Kigali nubwo ari bacye bari mu bihe bitari bibi
Ikipe ya Bugesera FC iheruka gutsindirwa kuri iki kibuga ibitego 5-0 bakina na Rayon Sports, yahise yuzuza ibitego icyenda (9) imaze gutsindirwa kuri sitade ya Kigali mu mikino ibiri. AS Kigali yari yagaruye Bishira Latif utarakinnye umukino wa Kiyovu Sport bitewe n'uko icyo gihe yari afite amakarita atatu y’umuhondo, gusa muri uyu mukino yongeye kubona indi karita y’umuhondo. Farouk Ruhinda Saifi wa Bugesera FC nawe yaje kubona ikarita y’umuhondo muri uyu mukino.
Bugesera FC bari bafite umukino ushingiye hagati kuri Ndikumasabo Steve ariko ukabona ntabwo ahagije kuko byageraga hagati ugasanga ntabwo ahagije kuko Ally Niyonzima na Ntamuhanga Thumaine wabonaga bamuganza kuko Ntwari Jacques yatinze kwinjira mu mukino akaza no kuvamo mbere y’igice cya kabiri. Ibi byaje gutuma abakinnyi nka Mugenzi Bienvenue na Mubumbyi Bernabe Babura imipira myinshi bari kubyaza ibitego kuko abakinnyi bo hagati wabonaga bafite ikibazo cyo gutambutsa imipira.
Igice cya mbere cyarangiye Bugesera FC imaze kwinjizwa ibitego 3-0 bityo Hitimana Thierry ahita abona ko ubwugarizi bwe burimo ikibazo ni ko gukuramo Tubane James ashyiramo Muhire Anicet (Gasongo) aza gufatanya na Rucogoza Aimable Mambo. Gusa nabo baje kwinjizwa igitego cya Frank Kalanda ku muniota wa 69’.
Nyuma yo gutsinda igitego muri uyu mukino, Ndarusanze Jean Claude yahise yuzuza ibitego 12 muri shampiyona akomeza kuyobora abandi kuko Orotomal Alex (Sunrise FC) na Wai Yeka Tatuwe (FC Musanze) bamukurikira buri umwe afite ibitego icumi (10).
Eric Nshimiyimana umutoza wa AS Kigali yaje kubona ko Murengezi Rodrigue atari gutanga umusaruro hakiri kare ahita amukuramo ku munota wa 20’ ashyiramo Ntamuhanga Thumaine Titty ajya gufatanya na Ally Niyonzima hagati mu kibuga.
Jimmy Mbaraga yaje gusimburwa na Ntwari Evode ku munota wa 64’ mu gihe Iradukunda Eric Radou yaje asimbura Omar Ngandou bityo Kayumba Soter wakinaga iburyo akagaruka mu mutima w’ubwugarizi naho Irakunda Eric Radou akajya iburyo aho asanzwe akina.
Hitimana Thierry umutoza mukuru wa Bugesera FC yatangiye gusimbuza ubwo hari hashize igice cya mbere kuko Muhire Anicet bita Gasongo yasimbuye Tubane James naho Ntwari Jacques asimburwa na Nininahazwe Fabrice mu gihe Niyimbona Eric yasimbuye Mubumbyi Bernabe ku munota wa 83’ w’umukino.
AS Kigali yahise igira amanota 48 ayicaza ku mwanya wa kabiri mu mikino 23 imaze gukina mu gihe APR FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 50 mu mikino 24.
Mubumbyi Bernabe Baloteli ashaka igitego
Ndikumasabo Steve atemberana umupira
Ngandou Omar akurikiwe na Mubumbyi Bernabe
Abakinnyi bipanga mbere yo gutera coup franc
Iradukunda Eric Radou (Ibumoso) yari yagarutse muri 18 ba AS Kigali
Ntiginama Patrick (5) acisha umupira mu bakinnyi ba AS Kigali
Abasifuzi n'abakapiteni
Nsaziyinka Noel umutoza wungirije wa Bugesera FC asengera umukino mbere yo gutangira
11 ba AS Kigali babanje mu kibuga
11 ba Bugesera FC babanje mu kibuga
Abakinnyi babanje mu kibuga:
AS Kigali XI: Bate Shamiru (GK, 21), Mutijima Janvier 3, Kayumba Soter (C, 15), Ngandou Omar 2, Bishira Latif 5, Niyonzima Ally 8, Murengezi Rodrigue 7, Ndayisaba Hamidou 22, Ndarusanze Jean Claude 11, Mbaraga Jimmy 16 na Frank Kalanda 9
Bugesera FC XI: Nsabimana Jean de Dieu (GK, 22), Turatsinze Hertier 18, Tubane James 6, Rucogoza Aimable Mambo 2, Nimubona Emery 25, Ntwari Jacques 23, Nzigamasabo Steven, SSentongo Farouk Ruhinda Saifi 10, Mugenzi Bienvenue 14 na Mubumbyi Bernabe 9.
Ndikumasabo Steve ashaka aho yanyuza umupira hagati ya Ndarusanze Jean Claude na Ntamuhanga Thumaine Titty (12)
Farouk Ruhinda Saifi Ssentongo ashaka igitego
Farouk Ruhinda Saifi Ssentongo ubwo yari amaze guhusha igitego
Ndatimana Robert (hagati) ari mu bihano kuva batsindwa na Rayon Sports ibitego 5-0
Samson Irokan Ikechukwu ntabwo arakira neza imvune yari yaragize akaza kubagwa
Ahari hicaye abakinnyi biganjemo aba APR FC, Rayon Sports na FC Musanze
AS Kigali yatsinze ibitego bingana n'ibyo yatsinzwe na SC Kiyovu
Nsabimana Jean de Dieu bita Shawulin umunyezamu Bugesera FC yaguze muri Pepinieres FC ubwo yari amaze kurya ibitego bine
Abafana ba AS Kigali
Frank Kalanda watsinze igitego cya mbere cya AS Kigali aha yari ahetse Ngandou Omar
Nimubona Emery myugariro wa Bugesera FC (25) yaje guhabwa ikarita y'umuhondo
Umunsi wa 25 wa shampiyona:
Kuwa Kane tariki 24 Gicurasi 2018:
-Musanze FC 1-2 APR FC
Kuwa Gatanu tariki 25 Gicurasi 2018
-AS Kigali 4-0 Bugesera FC
Kuwa Gatandatu tariki 26 Gicurasi 2018
-Sunrise Fc vs Police FC (Nyagatare, 15h30’)
-Amagaju FC vs Gicumbi FC (Nyamagabe, 15h30’)
-Etincelles FC vs SC Kiyovu (Stade Umuganda, 15h30’)
Ku Cyumweru tariki 27 Gicurasi 2018
-Rayon Sports FC vs Miroplast FC (Stade de Kigali, 15h30’)
-Mukura VS vs Espoir FC (Stade Huye, 15h30’)
-Marines FC vs Kirehe FC (Stade Umuganda, 15h30’)
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO