RFL
Kigali

AS Kigali yananiwe kwambura APR FC umwanya wa kabiri

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:21/03/2017 7:50
0


Ikipe ya AS Kigali yananiwe kurara ku mwanya wa kabiri nyuma yo kunganya na Gicumbi FC 0-0 mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona wakinirwaga i Gicumbi kuri uyu wa Mbere tariki 20 Werurwe 2017.



Ni umukino wasozaga umunsi wa 21 wa shampiyona wakinwe ikipe ya AS Kigali isabwa amanota atatu yari gutuma igwiza amanota 42 ikarara ku mwanya wa kabiri ufitwe na APR FC n’amanota 41 yananiwe kongera inganya igitego 1-1 na Pepinieres FC ku Cyumweru.

AS Kigali yageze i Gicumbi isanga Gicumbi FC nayo nta kujenjeka ifite kuko iri mu rugamba rwo kutamanuka mu cyiciro cya kabiri kuva yafatwa na Okoko Godfroid wirukanwe muri Mukura Victory Sport.

Ikipe ya Gicumbi FC kuri ubu iri ku mwanya wa 15 n’amanota 15 mu gihe ikipe ya AS Kigali iryamye ku mwanya wa gatatu n’amanota 41 mu mikino 20 imaze gukina.

Dore uko imikino y’umunsi wa 21 warangiye:

Kuwa Gatanu tariki 17 Werurwe 2017

*Police Fc 2-2 Musanze Fc  

 Ku Cyumweru tariki 19 Werurwe 2017

*Mukura VS v3-2 Espoir FC
*SC Kiyovu v0-1 Kirehe FC
*Sunrise Fc 1-0 Etincelles FC
*APR Fc 1-1 Pepiniere FC
*Amagaju 1-0 Marines FC  

Kuwa Mbere tariki 20 Werurwe 2017

*Gicumbi Fc 0-0AS Kigali  

Mudeyi wa Gicumbi FC ku mupira ngo batawumwambura

Kubwimana Cedric bita Jay Polly wa AS Kigali ahanganye na Mudeyi Suleiman wa Gicumbi FC (7)

WAri umukino urimo imbaraga cyane

Nsabimana Eric Zidane wa AS Kigali mu rugamba na Nduwayo Valerie wa Gicumbi FC

Hari abafana bagereranyije

Abafana ku kibuga cya Gicumbi FC

Eric Iradukunda niwe wahembwe nk'umukinnyi w'ukwezi gushize

Iradukunda Eric Radou myugariro wa AS Kigali yahaherewe igihembo nk'umukinnyi witwaye neza muri Gashyantare 2017

gygyghgv

Urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND