RFL
Kigali

AS Kigali yabuze amanota atatu ku isegonda rya nyuma, Police FC itsindirwa i Nyamata-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:16/02/2017 19:27
1


Ikipe ya AS Kigali yabuze amanota atatu ku isegonda rya nyuma ubwo yagwaga miswi na FC Marines bakanganya igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona waberaga kuri sitade Umuganda iri mu Karere ka Rubavu n'ubwo abanyamujyi ari bo babanje kureba mu izamu ku munota wa 11’.



AS Kigali yafunguriwe amazamu na myugariro Iradukunda Eric bita Radu ku ishoti yateye ku munota wa 11’ ubwo Cyubahiro Janvier yari amaze gutera koruneri yari ivuye ku mupira Ingabire Regis umunyezamu wa Marines yarengeje ubwo yari atewe umutwe na Mubumbyi Bernabe.

iradukunda Eric 4

Iradukunda Eric watsindiye AS Kigali igitego ku munota wa 11'

Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 90’ w’umukino, umusifuzi yongeyeho iminota itanu (5’), ubwo iminota yari ibaye ine n’amasegonda nka 20”, FC Marines yasatiriye izamu rya AS Kigali abakinnyi bahurira ku mupira wahise ukora ku gituza cy’umukinnyi wa Marines FC ugana kuri Bishira Latifu hahita havamo penaliti yinjijwe neza na Dusange Bertin ku munota wa 90+5’.

Mu mpinduka Eric Nshimiyimana utoza AS Kigali yari yakoze, yari yazanye Nkomezi Alexis amubanza mu kibuga amukinisha hagati mu kibuga cyo kimwe na Ntwali Evode wari wabanjemo ugereranyije n’umukino baheruka gukina na Sunrise FC.

Ku munota wa 30’ Iradukunda Eric wari watsinze igitego yaje kugira ikibazo cy’imvune aravurwa agaruka mu kibuga mbere y'uko igice cya mbere kirangira amakipe akajya kuruhuka AS Kigali iri imbere.

Bavuye kuruhuka, Nduhirabandi Abdulkalim bita Coka utoza FC Marines yakuyemo Bisangwa Jean Luc yinjiza Karangwa Dorrason mbere yo gukuramo Rurangwa Moss akinjiza Muvunyi Haruna.

Ku ruhande rwa AS Kigali, Sebanani Emmanuel Crespo yasimbuye Mubumbyi Bernabe, Pappy Cimanga asimbura Cyubahiro Janvier mu gihe Ndayisaba Amidou yasimbuye Ntwali Evode (86’).

Ku munota wa 54’ w’umukino, Kubwimana Cedric bita Jay Polly myugariro wa AS Kigali yagize ikibazo cyatumye hafatwa umwanya munini avurwa mbere yo kugaruka mu kibuga ubwo yari akandagiwe na Rurangwa Moss wa Fc Marines.

Ku munota wa 75’, Shamiru Batte umuzamu wa AS Kigali yakuyemo igitego cyabazwe mbere y’iminota ine (79’) kugira ngo Ingabire Regis wa FC Marines akuremo ishoti rikomeye yatewe na Sebanani Emmanuel Crespo wari winjiye asimbuye.

Nyuma gato Ndahinduka Michel bita Bugesera rutahizamu wa AS Kigali yaje kwisanga ahagararanye na Ingabire Regis umunyezamu wa FC Marines, amutera ishoti akiri kure ararifata kuko wabonaga kubera imvura yagwaga atabasha kwiruka cyane.

Byakurikiwe n’ikarita y’umuhondo yahawe Nkomezi Alexis wa AS Kigali ubwo yagushwaga n’abakinnyi ba FC Marines ariko akagaragaza imyitwarire itari myiza ku basifuzi.

Mu yindi mikino yari itegerejwe kuri uyu wa Kane, ikipe ya Bugesera FC yatsinze Police FC igitego 1-0 mu mukino waberaga i Nyamata mu Karere ka Bugesera aho Nizeyimana Mirafa ukina hagati muri Police FC yitsinze igitego ku munota wa 21’.

11 ba AS Kigali na FC Marines babanje mu kibuga:

FC Marines: Ingabire Aime Regis (GK), Nzamurambaho Cassien, Rurangwa Moss, Habimana Yussuf, Nkusi Prince, Nsabimana Hussein, Bizimungu Omar, Dusange Bertin, Jimmy Mbaraga © na Usabimana Olivier.

AS Kigali: Batte Shaniru (GK), Iradukunda Eric Radu, Kubwimana Cedric Jay Polly, Kayumba Soter ©, Bishira Latif, Nkomezi Alexis, Ntwali Evode, Murengezi Rodrigue, Mubumbyi Bernabe, Ndahinduka Michel na Cyubahiro Janvier.

Dore uko imikino yarangiye:

*FC Marines 1-1 AS Kigali

*Pepiniere FC 0-1 FC Musanze (Peter Otema)

*Sunrise FC 0-2 Kirehe FC

*Bugesera FC 1-0 Police FC

Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Gashyantare 2017

*Etincelles FC vs Mukura VS (Stade Umuganda, 15h30’)

*Amagaju FC vs SC Kiyovu (Nyamagabe, 15h30’)

11 ba As Kigali

11 ba AS Kigali babanje mu kibuga

11 ba FC Marines

11 ba FC Marines babanje mu kibuga

AS Kigali

AS Kigali bishimira igitego

FC Marines

FC Marines ubwo bari bamaze kwishyura igitego cyabahaye inota rimwe

Bisangwa

Bisangwa Jean Luc azamukana umupira iruhande rwa Iradukunda Eric wa AS Kigali

Bishira

Bishira Latif myugariro wa AS Kigali akiza ubwugarizi

Jimmy Mbaraga

Mbaraga Jimmy wahoze muri AS Kigali azamukana umupira

FC Marines

FC Marines hari aho yageraga na yo ikagenzura umupira

IvanMinaert

Ivan Minaert (iburyo) umutoza wa Mukura Victory Sport yari ku mukino dore ko sitade Umuganda agomba kuyihuriramo na Etincelles FC kuri uyu wa Gatanu

abafana

Abafana

11 ba As Kigali

Umwe mu bafana batanu AS Kigali yari yitwaje

AS Kigali

Abandi bafana bane ba As Kigali

imvura

Umukino waherekejwe n'imvura yari ku mugongo w'abakinnyi, abasifuzi n'abatoza

mubumbyi

Mubumbyi Bernabe ubwo yari amaze gusimburwa

Coka

Nduhirabandi Abdoulkalim Coka umutoza wa FC Marines

11 ba As Kigali

Higiro Thomas umutoza w'abanyezamu ba AS Kigali atanga amabwiriza kuri Batte Shamiru

as kigali

As Kigali .....................

ask

.............mu isengesho ryaherekeje inota rimwe

table

Urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona 2016-2017






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    kirehe ndabona ikomeje kwitwara neza!!!!!!!!!!!!!!





Inyarwanda BACKGROUND