RFL
Kigali

AS Kigali idafite Iradukunda Eric igomba gusura Police FC ibura abakinnyi 4

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:26/02/2018 18:28
1


Kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Gashyantare 2018 ni bwo ikipe ya AS Kigali igomba gusura Police FC mu mukino wabo w’umunsi wa 12 wa shampiyona uzabera ku kibuga cya Kicukiro. Iradukunda Eric Radou afite ikibazo ku zuru ntabwo azakina uyu mukino.



AS Kigali kuri ubu iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 21 inyuma ya SC Kiyovu iyoboye n’amanota 23. Police FC iri ku mwanya wa gatanu (5) n’amanota 18. Police FC irasabwa gutsinda uyu mukino kugira ngo nibura izarare ku mwanya wa gatatu n’amanota 21.

Iradukunda Eric Radou kuri ubu ufite ikibazo ku igufwa ry’izuru, biteganyijwe ko azamara ukwezi kumwe n’igice adakina kuko abaganga babara bagasanga azaba atarakira neza. Uretse kuba Eric Nshimiyimana azaba adafite Iradukunda Eric Radou, ntabwo azaba akoresha Cyubahiro Savio Janvier ufite ikibazo cy’uburwayi bitaratangazwa igihe azamara avurwa.

Mu buryo busanzwe, bizatuma Mutijima Janvier umaze imikino ine adakinishwa amanuka mu kibuga akine inyuma ibumoso bityo Benedata Janvier akine inyuma ku ruhande rw’iburyo nk’uko bisanzwe. Naho Cyubahiro we nta cyuho azateza kuko n’ubundi atajya agaragara mu kibuga.

Ku ruhande rwa Police FC, Seninga Innoent azaba adafite Iradukunda Jean Bertrand, Munezero Fiston, Ishimwe Issa Zappy na Ndayishimiye Celestin bose barwaye. Iyo ikipe ya Police FC yahuye na AS Kigali usanga abakinnyi bamwe baba muri iyi kipe yitoreza ku Kicukiro bongeye guhura n’abo bakuranye bakanakinana muri AS Kigali ubwo batwaraga igikombe cy’Amahoro cya 2013 batozwa na Cassa Mbungo Andre.

Umwungeri Patrick kuri ubu wambara igitambaro cya kapiteni muri Police FC, yahoze akinira AS Kigali. Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA yavuze ko iyo yahuye na AS Kigali aba yumva yishimye kuko aba yahuye n’abakinnyi bakuranye kuva muri SEC Academy. Gusa ngo intego ya Police FC ni ugutsinda. “Gukina na AS Kigali ndabikunda kuko harimo abana twabanye igihe kinini. Urumva tuba dukumburanye. Intego yacu ni ukubatsinda nta bindi”. Umwungeri Patrick.

Patrick Umwungeri niwe wari kapiteni wa Police FC

Umwungeri Patrick kapiteni wa Police FC

Uretse Patrick Umwungeri ukina muri Police FC yarakiniye AS Kigali, Mushimiyimana Mohammed, Mico Justin, Songa Isaie na Niyonzima Jean Paul Bolasie nabo baje muri Police FC bavuye mu mujyi wa Kigali.

Umukino wa hafi uheruka guhuza amakipe yombi ku kibuga cya Kicukiro warangiye Police FC inyagiye AS Kigali ibitego 3-0 ubwo byari mu mikino ibanza ya shampiyona y’umwaka w’imikino 2016-2017.Icyo gihe byari tariki 20 Mutarama 2017 ubwo Danny Usengimana, Mico Justin na Songa Isaie barebaga mu izamu ku Kicukiro.

Umukino wo kwishyura wakiniwe kuri Stade ya Kigali tariki 26 Gicurasi 2017, ikipe ya Police FC yari yatahanye amanota atatu (3) nyuma yo gutsinda AS Kigali ibitego 3-1. Icyo gihe Songa Isaie, Mico Justin na Danny Usengimana ni bo batsindiye iyi kipe y’abashinzwe umutekano w’abantu n’ibintu mu gihe Cimanga Pappy yari yatsindiye AS Kigali igitego cy’impozamarira.

Police FC

Tariki 20 Mutarama 2017 ubwo Police FC yatsindaga AS Kigali ibitego 3-0 ku Kicukiro

Songa Isaie ubwo yari amaze kubona igitego

Kuwa 26 Gicurasi 2017 ubwo Police FC yatsindaga AS Kigali ibitego 3-1 kuri sitade ya Kigali

IradukundaEric Radou abangamiwe na Songa Isaie

Iradukunda Eric Radou uheruka guhura na Police FC 0-0 AS Kigali mu gikombe cy'Intwari akanahabwa ikarita itukura, ntabwo azakina kuko arwaye izuru

Undi mukino uteganyijwe kuri uyu Kabiri tariki 27 Gashyantare 2018, ikipe ya Kiyovu Sport iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona n’amanota 23, iraba iri i Nyakarambi aho izahurira na Kirehe FC. Ikipe ya Kiyovu Sport izakina idafite Rachid Kalisa umukinnyi wo hagati utazakina kuko afite amakarita atatu y’umuhondo mu gihe Kirehe FC izakina idafite myugariro Nzabonimpa Prosper ufite ikibazo cy’imvune yakuye ku mukino batsinzwemo igitego 1-0 mu gikombe cy’Amahoro.

Dore imikino iteganyijwe mu matariki ya vuba:

Kuwa Kabiri tariki 27 Gashyantare 2018

-Police FC vs AS Kigali (Kicukiro, 15h30’)

-Kirehe FC vs SC Kiyovu (Nyakarambi, 15h30’)

Kuwa Gatatu tariki 28 Gashyantare 2018

-APR FC vs Miroplast FC (Stade de Kigali, 15h30’)

-Mukura Victory Sport vs FC Marines (Stade Huye, 15h30’)

-Sunrise FC vs Amagaju FC (Nyagatare, 15h30’)

-Bugesera FC vs Etincelles FC (Nyamata, 15h30’)

Kuwa Kane tariki ya 1 Werurwe 2018

-Gicumbi FC vs Rayon Sports (Gicumbi, 15h30’)

-Espoir FC vs Musanze FC (Rusizi, 15h30’)

Nzabonimpa Prosper yavanwe mu kibuga ateruwe nyuma yo kugongan na Biramahire Abeddy

Nzabonimpa Prosper yasohowe ku ngobyi

Kuwa Gatanu tariki 2 Werurwe 2018

-SC Kiyovu vs Police FC (Mumena, 15h30’)

Kuwa Gatandatu tariki 3 Werurwe 2018

-Etincelles FC vs APR FC (Stade Umuganda, 15h30’)

-AS Kigali vs Mukura Victory Sport (Stade ya Kigali, 15h30’)

Ku Cyumweru tariki ya 4 Werurwe 2018

-FC Marines vs Amagaju FC (Stade Umuganda, 15h30’)

-FC Musanze vs Sunrise FC (Ubworoherane, 15h30’)

-Rayon Sports vs Espoir FC (Stade ya Kigali, 15h30’)

-Bugesera FC vs Kirehe FC (Nyamata, 15h30’)

-Miroplast FC vs Gicumbi FC (Mironko, 15h30’)

Rachid Kalisa intwaro ya Kiyovu Sport muri uyu mwaka w'imikino

Rachid Kalisa ntabwo agomba gukina umunsi wa 12 kuko afite amakarita atatu y'umuhondo

Kuwa Kabiri tariki 6 Werurwe 2018

-Mukura Victory Sport vs SC Kiyovu (Stade Huye, 15h30’)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ghgjj6 years ago
    Ngo hari igihe match yahuje aya makipe yombi yinjije 2,500 frw. Ubu noneho ko ari mu mibyizi match yabo izinjiza angahe? Muzihangane mujye kureba.





Inyarwanda BACKGROUND