RFL
Kigali

AS Kigali yafashe umwanya wa mbere itsinze FC Marines-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:6/06/2018 17:37
0


Ikipe ya AS Kigali yafashe umwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona itsinze FC Marines igitego 1-0 mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 22 wa shampiyona waberaga kuri sitade ya Kigali.



Ni igitego cyaje gisa n'aho gitinze kuko cyabonetse ku munota wa 66’ gitsinzwe na Ntwali Evode wari waje mu kibuga asimbura Ndayisaba Hamidou wakinaga inyuma y’abataha izamu.

Ikipe ya FC Marines yagaragaje umukino mwiza ndetse byanashobokaga ko yatsinda umukino ariko abakinnyi bayo ntabwo bagize amahirwe yo kubyaza umusaruro imipira itanu babonye muri uyu mukino.

AS Kigali iraba yicaye ku mwanya wa 51 mu mikino 25 bamaze gukina mu gihe APR FC ifata umwanya wa kabiri n’amanota 50 mu mikino 24 mbere y'uko izaba icakirana na Police FC kuri iki Cyumweru bakina umukino w’ikirarane.

Amakipe asohoka mu rwambariro

Amakipe asohoka mu rwambariro

11 ba Fc Marines babanje mu kibuga

11 ba Fc Marines babanje mu kibuga 

11 ba AS Kigali babanje mu kibuga

11 ba AS Kigali babanje mu kibuga 

Abasimbura ba AS Kigali

Abasimbura ba AS Kigali 

Ni umukino amakipe yombi yari yiteguye bihagije cyane Marines FC  yagaragaje umupira mwiza

Ni umukino amakipe yombi yari yiteguye bihagije cyane Marines FC yagaragaje umupira mwiza

FC Marines iraguma ku mwanya wa 14 n'amanota 24

FC Marines iraguma ku mwanya wa 14 n'amanota 24 mu mikino 23 imaze gukina 

Abakinnyi babanje mu kibuga:

AS Kigali XI: Bate Shamiru (GK, 21), Iradukunda Eric Radou 4, Mutijima Janvier 3, Ngandou Omar 2, Bishira Latif 5, Murengezi Rodrigue (7,C) Niyonzima Ally 8, Ngama Emmanuel 19, Ndahinduka Michel 14, Ndayisaba Hamidou 22 na Ndarusanze Jean Claude 11.

FC Marines XI: Dukuzeyezu Pascal (GK, 25), Yamini Salum 8, Omar Nizeyimana 3, Runanira Hamza 2, Karema Eric 13, Idrissa Niyitegeka 15, Tuyishime Benjamin 16, Bizimungu Omar 4, Ndayisenga Ramadhan 7, Ndekwe Felix 10 na Mugisha Patrick 12

AMAFOTO: Ngoboka Umurerwa Delphin






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND