Ikipe ya AS Kigali yatsinze Miroplast FC ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona waberaga kuri sitade ya Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Ukwakira 2017. Ndarusanze Jean Claude na Ngama Emmanuel nibo batsindiye AS Kigali.
Ndarusanze Jean Claude yafunguye amazamu ku munota wa 32’ w’umukino mbere y'uko Ngama Emmanuel ashyiramo icya kabiri.
Eric Nshimiyimana umutoza wa AS Kigali yari yakoze impinduka nyinshi kuko guhera mu izamu yazikoze ugereranyije n’abakinnyi bahuye na Rayon Sports.
Nizeyimana Alphonse Ndanda yari yabanje mu izamu mu mwanya wa Bate Shamiru mu gihe Ally Niyonzima na Ntwali Evode bari mu babanje hanze.
Mu gusimbuza, Murengezi Rodrigue yasimbuwe na Ntwali Evode mu gihe Frank Kalanda yahaye umwanya Benedata Janvier.
Nizeyimana Alphonse (GK, 19), Iradukunda Eric Radou 4, Mutijima Janvier 3, Kayumba Soter 15-C, Ngandu Omar 2, Nsabimana Eric Zidane 10, Murengezi Rodrigue 7, Ngama Emmanuel 11, Frank Kalanda 9, Ndarusanze Jean Claude 13 na Ndayisaba Hamidou 8 nibo babanje mu kibuga.
Ikipe ya APR FC yaguye miswi na FC Marines banganya igitego 1-1 mu mukino waberaga kuri sitade Umuganda mu karere ka Rubavu. Bizimana Djihad niwe watsinze igitego cyo kwishyura icyari cyatsinzwe na Bahame Alafat. Imanishimwe Emmanuel myugariro wa APR FC ntiyarangije umukino kuko yagize ikibazo cy’imvune.
Dore imikino y’umunsi wa kabiri wa shampiyona 2017-2018:
Kuwa Gatanu tariki 13 Ukwakira 2017
-Mukura Victory Sport 1-2 Police FC
Kuwa Gatandatu tariki 14 Ukwakira 2017
-FC Marines 1-1 APR FC
-Espoir FC 1-1 Etincelles FC
-AS Kigali 2-0 Miroplast FC
-Sunrise FC 1-0 Gicumbi FC
-Amagaju FC 2-0 Kirehe FC
Ku Cyumweru tariki 15 Ukwakira 2017
-Rayon Sports vs SC Kiyovu (Stade de Kigali, 15h30’)
-FC Musanze vs Bugesera FC (Ubworoherane, 15h30’)
AMAFOTO Y'UMUKINO WA AS KIGALI 2-0 MIROPLAST FC
Abasifuzi n'abakapiteni (Photo: AS Kigali)
11 ba AS Kigali (Photo:AS Kigali)
11 ba Miroplast FC babanje mu kibuga (Photo: AS Kigali)
Ndayisaba Hamidou (8) akurikiye Tuyisenge Pekeake Pekinho 17
Ntabwo biba byoroshye
Umusifuzi ati"Mumwigize hirya"
Iradukunda Eric Radou asimbuka umutego wa ObedKagaba wahoze muri Pepinieres FC
Mukamba Namasombwa wahoze muri SC Kiyovu ubu arabarizwa muri Miroplast FC
Mukamba asimbukira Ndarusanze Jean Claude watsinze igitego
Ndayisaba Hamidou yari yabanje mu kibuga
Iradukunda ERic Radou ahanganye na Obed Kagaba
Ndarusanze ati" Yawufashe yarenze umurongo"
AS Kigali bishimira intsinzi
Umusifuzi yihaniza abakinnyi n'abatoza
radukunda Eric azamukana umupira
Frank Kalanda abura imbaraga aragwa
Umukino warebwe n'abantu bacye
Abafana ba AS Kigali
AMAFOTO: Saddam MIHIGO
TANGA IGITECYEREZO