Ikipe Scandinavia WFC yatsinze AS Kigali Women Football Club ibitego 2-0 mu mukino wahuzaga ikipe y’abagore yatwaye igikombe mu cyiciro cya mbere (AS Kigali) na Scandinavia WFC yagitwaye mu cyiciro cya kabiri ikaba izakina icya mbere mu mwaka w’imikino 2017-2018.
Igitego cya mbere cyabonetse ku munota wa 38’ w’umukino gitsinzwe na Irela Umuziranenge nyuma yuko AS Kigali yari imaze guhusha penaliti yatewe na kapiteni Kalimba Alice ku munota wa cumi w’umukino (10’) nyuma y’ikosa ryari rikorewe kuri Florence Imanizabayo mu rubuga rw'amahina. Igitego cya kabiri cya Scandinavia WFC cyanahamije intsinzi cyabonetse ku munota wa 60’ gitsinwe na Jazila Uwineza kapiteni w’iyi kipe yamaze kuzamuka mu cyiciro cya mbere.
AS Kigali isanzwe idapfa gukorwaho yinjijwe igitego cya kabiri nyuma yuko Marie Claire Uwamahoro yari amaze guhabwa ikarita itukura ku munota wa 38' ubwo yakoraga ikosa agahabwa umuhondo ariko agakomeza gushotora umusifuzi wari uyoboye uyu mukino warangiye Scandinavia WFC itwaye amanota atatu (3) y'umunsi.
Uwamahirwe Shadia yasimbuye Saida Ntagisanimana, Libelle Nibagwire asimbura Rehema Uwizeyimana, Umwizerwa Angelique asimbura Umwariwase Dudja ku ruhande rwa AS Kigali mu gihe Scandinavia yakuyemo Mukaneza Marie Jose igashyiramo Ikizanye Fatuma.
Abakinnyi babanje mu kibuga:
AS Kigali XI: Nyirabashyitsi Judith (GK), Rehema Uwizeyimana, Uwamahoro Marie Claire, Mukamana Clementine, Edith Umulisa, Jeannette Mukeshimana, Saida Ntagisanimana, Kalimba Alice (C) Iradukunda Callixte, Florence Izabayo na Dudja Umwariwase.
Scandinavia WFC XI: Umubyeyi Zaria (GK),Nyirahabimana Anne Marie, Mukaneza Marie Jose, Olive Uwamahoro, Jazila Uwineza, Mukandayisenga Nadine, Claire Mushimiyimana, Uwihirwa Madfasia, Fatuma Kankindi, Abimana Djamila na Irela Umuziranenge
Scandinavia WFC bishyushya
AS Kigali WFC bishyushya
Abasifuzi bishyushya
Abaterankunga
SKOL
Intebe y'abatoza n'abasimbura ba Scandinavia FC
Mbarushimana Shaban umutoza w'ikipe ya AS Kigali n'abamufasha
Amakipe yombi asohoka mu rwambariro
Kanyamihigo Callixte wa AS Kigali umaze kugwiza ibitego 17 muri shampiyona yari yitezwe
Abasifuzi n'abakapiteni
11 ba AS Kigali babanje mu kibuga
11 ba Scandinavia FC babanje mu kibuga
Uwamahoro Marie Claire wa AS Kigali yugarira
Umupira wa koruneri
Uwineza Jazila kapiteni wa Scandinavia FC umwe mu bayifashije
Thierry Paluku Kasongo washinze ikipe ya Scandinavia WFC akaba n'umuyobozi wayo
Imanizabayo Florence ku mupira
Umukino amakipe yombi yakaniye
Imanizabayo Florence ahungisha umupira
Uwamahoro Marie Claire wa AS Kigali atarahabwa ikarita itukura
Kanyamihigo Callixte yagiye agerageza amashoti agana mu izamu abura amahirwe y'igitego
Scandinavia WFC bishimira igitego cya mbere cyatsinzwe na Irela Umuziranenge ku munota wa 38'
Umukino wakinwe abafana ba APR FC bagaragaza ko bahageze
Abafana ba Rayon Sports
Kalimba Alice kapiteni wa As Kigali
Jazila Uwineza kapiteni wa Scandinavia FC wanatsinze igitego ku munota wa 60'
Mbarushimana Shaban umutoza w'ikipe ya AS Kigali yumiwe
Scandinavia WFC bishimira igitego cya kabiri cyatanze intsinzi
Thierry Paluku Kasongo washinze Scandinavia WFC ari kumwe n'abafana bakomeye b'iyi kipe
AMAFOTO: Saddam MIHIGO-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO