RFL
Kigali

AS Kigali 4-1 Mukura VS: Minaert avuga ko bazize amakosa, Nshimiyimana ashinja Mukura kuvunana (Audio)

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:3/04/2017 20:09
0


Ikipe ya Mukura Victory Sport yanyagiwe na AS Kigali ibitego 4-1 mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona wasize Mubumbyi Bernabe yongeye kwibutsa abantu ko ari rutahizamu. Nyuma y’umukino Ivan Minaert yavuze ko nta kibazo ateza muri Mukura mu gihe Nshimiyimana avuga ko uko bahuye umukinnyi wa AS Kigali avunika.



Nyuma y’umukino waberaga kuri sitade ya Kigali, Ivan Jacky Minaert yavuze ko kuba amaze gutakaza imikino itatu ikomeye atari igisebo kuko ngo yatsinzwe na APR FC, Police FC na AS Kigali amakipe ahagaze neza muri shampiyona.

Gutsindwa na AS Kigali yavuze ko byatewe n’uburangare bw’abakinnyi bugarira bagiye bakora amakosa atari ngombwa. Ati “Yego tumaze gutakaza imikino itatu ariko twayitakaje ku ikipe ya kabiri, iya gatatu n’iya kane muri shampiyona. Twakoze amakosa mu kugarira bituviramo kwinjizwa ibitego mu gice cya mbere. Twakoze amakosa atatu mu kugarira duhita twinjizwa ibitego bitatu”. 

Agaruka ku bijyanye no kuba muri Mukura Victory Sport ibintu bitameze neza, Minaert yavuze ko hagati mu bakinnyi umwuka ari mwiza kuko ngo yatanga urugero rw’uburyo abakinnyi be bishimiye igitego batsinze Police FC kuri sitade Huye bakishimira icyarimwe.

Abanyamakuru nibo bazana ibibazo naho mu ikipe nta kibazo kirimo. Kuko niba mwarabonye uko abakinnyi bishimye ubwo Dudu yatsindaga Police FC, mwabonye ko ari abantu bari hamwe uretse abantu bamwe batifuza ibyiza. Minaert

Kuba Mukura Victory Sport iri ku mwanya wa 12 Minaert avuga ko nta bwoba cyangwa igihunga byakabaye bitera abafana kuko amakipe ari ku myanya y’inyuma nayo bizayasaba gutsinda imikino kugira ngo bace kuri Mukura Victory Sport kandi nayo izaba ikina.

Ku ruhande rwa Eric Nshimiyimana umutoza wa AS Kigali avuga ko gustinda Mukura VS atari bintu byari byoroshye ariko ko amayeri bari bateguye yabafashije. Uyu mutoza akomeza avuga ko buri gihe Mukura VS imugora cyane kuko ngo mu mikino ibiri bamaze gukina bamuvuniye abakinnyi babiri barimo na Ntwali Evode wavunitse kuwa Gatandatu.

Mukura ni ikipe iza ikinisha imbaraga kuko mu mukino ibiri tumaze gukina imaze kumvunira abakinnyi babiri. Eric Nshimiyimana

Agaruka ku rugamba rw’igikombe, Eric Nshimiyimana yavuze ko kuri ubu AS Kigali ifite amahirwe 90% yo kuba yagitwara mu gihe amakipe ayiri imbere yatakaza kuko ngo we yumva AS Kigali itagakwiye kwitwara nabi ukundi.

Kanda hano wumve icyo aba batoza bombi batangaje 

Eric Nshimiyimana utoza AS KIgali  na Ivan Minaert utoza Mukura Victory Sport

Eric Nshimiyimana utoza AS KIgali  na Ivan Minaert utoza Mukura Victory Sport

Table

Urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona

Mubumbyi Bernabe

Mubumbyi Bernabe niwe watsinze ibitego byose bya AS Kigali






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND