RFL
Kigali

Arturo Vidal yemeye gusanga mwene wabo Alexis Sanchez muri Arsenal

Yanditswe na: Alphonse Mukundabantu
Taliki:29/06/2015 17:23
0


Umukinnyi Arturo Vidal ukinira ikipe ya Juventus yo mu gihugu cy’ u Butaliyani n’ ikipe y’ igihugu ya Chile, yamaze kumvikana kuzakinira ikipe ya Arsenal kuri miliyoni zigera kuri 21 z’ amayero. Juventus niramuka yemeye kumutanga azaba asanze muri iyi kipe Alexis Sanchez bakomoka mu gihugu kimwe.



Nk’ uko tubikesha ibitangazamakuru bikomeye byandikirwa mu gihugu cy’ u Bwongereza, ikipe ya Arsenal iherereye mu mujyi wa London mu Bwongereza yamaze kumvikana n’ uyu mukinnyi wifuzwaga n’ amakipe atandukanye yo mu gihugu cy’ u Bwongereza nka Manchester United n’ izindi zo ku mugabane w’ u Burayi zikomeye.

Vidal (pictured top left) is currently impressing while on Copa America duty with Chile in his home country

Arturo Vidal akomeje gufasha ikipe ye ya Chile mu mikino ya Copa Amerika akaba amaze kuyitsindira ibitego 3 mu mikino 4 imaze gukina

Arturo Vidal na Arsenal bakaba barangije kumvikana ko yava mu ikipe ya Juventus yo mu gihugu cy’ u Butaliyani yafashije kwegukana igikombe cya shampiyona no kugera ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League ariko ikaza gutsindwa na FC Barcelona, akazavamo aguzwe amafaranga agera kuri miliyoni 21 z’ amayero, gusa byinshi bikubiye mu masezerano yazahabwa uyu musore bikaba bitratangazwa ndetse n’ ikipe ya Juventus ikaba itaremeza aya makuru.

Arturo Vidal afite imyaka 28 y’ amavuko yagiriye ibihe byiza mu ikipe ya Juventus ayifasha kwegukana ibikombe bibiri anayigeza ku mukino wa nyuma wa UEFA Chamions League. Akomeje gufasha cyane ikipe y’ igihugu cye cya Chile mu marushanwa ya Copa America aho amaze kuyitsindira ibitego 3 mu mikino 4 ikipe ye imaze gukina.

If Vidal does join Arsenal, he will link up with his international team-mate Alexis Sanchez (pictured)

Naramuka yerekeje muri Arsenal azaba asanzeyo mugenzi we Alexis Sanchez

Naramuka yerekeje mu ikipe ya Arsenal azaba asanzeyo Alexis Sanchez nawe ukinira ikipe y’ igihugu ya Chile basanzwe bamenyeranye mu ikipe y’ igihugu. Alexis Sanchez yageze muri Arsenal avuye muri FC Barcelona aho atabonaga umwanya wo gukina ariko ubu ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza muri shampiyona yo mu gihugu cy’ u Bwongereza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND